Umugabo witwaje imbunda yafatiwe ku muryango w'inzu ya George Bush
Kuwa kabiri saa kumi z’umugoroba umugabo witwaje imbunda yafashwe n’inzego z’iperereza imbere y’inzu y’uwahoze ari president w’Amerika George W Bush aho atuye i Dallas.
Uyu mugabo mu guhatwa ibibazo yavuze ko yari azaniye George W Bush ubutumwa bw’umwuka (message spirtuel).
Ed Donovan umuvugizi wa Servisi z’ibanga (secret service) yavuze ko uyu mugabo, yababwiye ko yifuzaga kwibonanira na Bush ubwe, mu gihe yabazwaga nibwo babonye ko anitwaje imbunda.
Nyamara ariko Ed Donovan ntiyasobanuye uburyo uyu mugabo yinjiye akagera ku irembo (Gate) ry’urugo rwa George Bush mu gihe umuhanda ugana kuri iyi nzu ucungirwa hafi na za Camera.
Uyu mugabo ariko ashobora kuba yari yanibeshye igihe kuko ntiyajyaga kubona uwo yashakaga. Umuryango wa George Bush ngo muri iyi minsi ntabwo uri mu rugo rwawo i Dallas muri Leta ya Texas.
Ku bw’amahirwe y’uyu mugabo ngo basanze afite uruhusa rwo gutunga imbunda rwatanzwe n’umujyi wa Dallas, bityo akaba yahise arekurwa.
Umuhanda ugana ku nzu ya George Bush ukaba wahise ufungwa by’agateganyo.
Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM
0 Comment
sory
Bush iyo araswa byarikunezeza cyane
Iyo bamwica kuko nawe yishe benshi.
Birabe ibyuya kuko nabavuga ngo barasenga hari igihe baba bihishe inyuma y’ibikorwa bibi.
ubwo yarajyanywe nicyi?
BUSH yakoze ibyaha birenze ibya MUGESERA, LRA John Kony….
Uwamwica nizera ko ni Imana yazabimuhembera.
Agiye murukiko nkurwa Guantanamo byaba byiza. Gusa nyine uhagarikiwe ningwe…
Nubwo wakwica abangana an amillion ukomeye ntawagukoraho.
Mugihe nka MUGESERA azira ibyo yavuze gusa.
nugushira kumavi rugakomeza gusabimana abobavuga ibyagwa nayo bakabireka kuko ntiwashima ko mujyesera yakoze nabi ngowonger uvuge ko kwica buche bisa nkokwica mujyesera kandi uziko arikubazwa ibyo yavuze nawe ukavuga utyo
ubwo ni uwari agiye kumwishyuza SADAMU yamanikishije mu kagozi amubeshyera ngo atunze intwaro za kirimbuzi
IMINSI Y`UMWICANYI IRABAZE,WE KO ATINYA GUPHA ASHYIRAHO CAMELLA NYINSHI KUKI ADATEKEREZA KO NAWE URUPHU RUZA MUSHYIKIRA,TURI KU ISI TURI ABAGENZI GUSA WE NAPHA AZAJYANA IMIVUMO MYINSHI,MU GIHE ABANDI BAPFA BAKABABARA WE TUZAVUZA IMPUNDU.ABESHYA NGO BAFITE INTWARO ZA KIRIMBUZI ESE KO BAZIBUZE?ZAGIYE HE?CG ZARARIGISE?ESE KO BATAVUGA IZO BATUNZE?AHA INSINA NGUFI NIYO ICIBWAHO AMAKOMA,BUSH URI FECK
ariko ntasoni abantu mwese muvuga bush nabi? uyu mugabo ndamukunda cane kandi yakoze vyinshi vyiza numa
muge mureka gutekereza gutyo man kuko buri wese har’umunsi azibarizwa ibyo yakoze, ariko nkawe uvuga ngo mugesera arabazwa ibyo yavuze gusa nta nisoni ufite koko? n’Abanyarwanda uzi bapfuye kubera abagome nka mugesera nge uwamumpa ngo mwihanire! kiba waruzi ko hica amagambo cyakora genda urampemukiye nukuri ibintu uvugishijwe ntibikwiye kuvuga umunyarwanda uzi aho twavuye ahubwo nawe ukurikiranwe dore hari ikihishe inyuma y’amagambo nkaya wandika k’urubuga rukurikiranwa n’isi yose harya ngo uri daddy? cyakora uri daddy wa mugesera.
Comments are closed.