I Nyanza, abanyeshuri bose bari kwerekwa umuco n’amateka
Abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu karere ka Nyanza bari gusura inzu ndangamurage y’ubuhanzi n’ubugeni i Nyanza mu rwego gukundisha abana umuco no kumenya amateka y’igihugu cyabo.
Abanyeshuri basuye iyi nzu ndangamurage bavuga ko urugendo nk’uru rubafasha kumenya byinshi byarangaga umuco nyarwanda bikabungura ubumenyi bakamenya n’uko bakwiye kwifata.
Muri iyi nzu ndangamurage y’ubuhanzi i Nyanza abanyeshuri berekwa uko bavuzaga ingoma, uko bacundaga amata, uko basyaga ngo haboneke ifu, uko imyambaro yak era yabaga imeze, uko babohaga ibitebo n’ibyibo, uko bakoraga ibikoresho binyuranye nk’imbehe, indosho n’ibindi…
Gilbert Mahirwe wiga mu ishuri rya St Esprit i Nyanza avuga ko kubwirwa amateka bidahagije, ko kuza kuyirebera ari ingenzi cyane.
Faustin Nsengiyumva umukozi w’ikigo cy’ingoro z’igihugu z’umurage w’u Rwanda ushinzwe kwegereza abanyarwanda ibikorwa by’izi ngoro avuga ko intego yabo ari ugutoza abana benshi bashoboka kumenya no gukunda umuco wabo.
Nsengiyumva ati “abana benshi ntibazi amateka n’umuco, kandi twebwe nabo tugomba kuwusigasira ngo udacika kuwubigisha rero ni ukwigisha igihugu kuko bano bana baragenda bakabyigisha benshi bakabatera amatsiko yo kuza kubyirebera.”
Avuga ko bateganya kuzenguruka n’andi mashuri yose hirya no hino mu gihugu babereka uyu muco n’amateka y’igihugu cyabo.
Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Nyanza