Digiqole ad

Rubavu: Abaturiye ikibuga cy’indege bakuriweho imisoro y’ubutaka y’imyaka 4

 Rubavu: Abaturiye ikibuga cy’indege bakuriweho imisoro y’ubutaka y’imyaka 4

Bamwe mu bakuriweho imisoro ni abatuye muri ibi bice byegereye ikibuga

Kuri uyu wa mbere, Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu yemeje ko imiryango 80 ituye mu mudugudu w’Ikibuga, Akagari ka Mbugangari mu murenge wa Gisenyi ikurirwaho imisoro ku butaka y’imyaka ine batishyuye kuko ngo batayishyuye ku bushake ahubwo kuko bari mu gihirahiro cy’ibijyanye no kwimura abatuye mu mbago z’ikibuga cy’indege cya Gisenyi.

Abagize Inama Njyanama ya Rubavu kuri uyu wa mbere nibo bafashe icyemezo
Abagize Inama Njyanama ya Rubavu kuri uyu wa mbere nibo bafashe icyemezo

Kuva mu 2008 imiryango myinshi ituriye ikibuga cy’indege yabwiwe ko izimurwa kuko iri mu mbago zacyo kandi kigiye kwagurwa.

Mu 2013 barabaruriwe ngo bazishyurwe bimuke ariko ntibishyurwa. Ikibazo cyabo cyahagurukije abagize Inteko Ishinga Amategeko kuko bari barahagarikiwe ibikorwa bahora bavuga ko barenganyijwe.

Mu 2015 hari abaturage bamwe muri aba babwiwe ko ubutaka bwabo n’ibikorwa byabo byo bitari mu mbago z’ikibuga cy’indege kandi bari barabaruriwe baranahagaritse ibikorwa.

Kuri uyu wa 27 Werurwe Inama Njyanama y’Akarere yemeje ko aba baturage basonerwa imisoro mu gihe batayitanze (kigera ku myaka ine) kuko ritari ikosa ryabo ahubwo bari mu rujijo kubera ibyo kwagura iki kibuga cy’indege.

Lambert Dusingizimana  Perezida w’Inama Njyanama ya Rubavu yavuze ko bemeje ubusabe bw’abaturage babibasabaga kuko nabo babonye ko igihe batatanze imisoro bari mu rujijo.

Ati “Abo baturage bari hafi y’ikibuga cy’indege bagahagarikirwa ibikorwa bivugwa ko bari mu mbago z’ikibuga nyuma bakabwirwa ko ubutaka bwabo butari mu mbago z’ikibuga bakomeje kwishyuzwa imisoro.

Icyo twakoze nka Njyanama rero ni ukwemeza ko basonerwa {imisoro} icyo gihe bari barahagaritswe kuko si ikosa ryabo ni ubuyobozi bwari bwarabahagaritse, ariko bakishyura imisoro y’igihe baherewe ubutaka.”

Bamwe muri aba baturage babwiye Umuseke ko bishimiye cyane ko ubusabe bwabo bwumviswe kandi batazananirwa kwishyura igihe nyacyo bakoreshaga ubutaka bwabo.

Leonard Mutabazi umuyobozi w’Umudugudu w’Ikibuga yashimiye abagize uruhare muri iki cyemezo n’abavuganiye abaturage kugeza basonewe iyo misoro, abasaba kwishyura ibirarane bindi bafite bya nyabyo kugira ngo birinde ibihano by’amande y’ubukerererwe.

Bamwe mu bakuriweho imisoro ni abatuye muri ibi bice byegereye ikibuga
Bamwe mu bakuriweho imisoro ni abatuye muri ibi bice byegereye ikibuga

Photos/A.Kagame/Umuseke

Alain K. KAGAME
UM– USEKE.RW/Rubavu

en_USEnglish