Ab’i Gakenke bamurikiwe ibiraro 18 byubatse nyuma yo gusenywa n’imvura
Abaturage bo mu karere ka Gakenke by’umwihariko mu murenge wa Gashenyi bishimiye ibiraro 8 bamurikiwe kuri uyu wa 27 Weruwe na Minisiteri ishinzwe gukumira ibiza no gucyura impunzi nyuma y’uko byari byarasenywe n’imvura idasanzwe yibasiye aka karere mu myaka ibiri ishize.
Mu ijoro ryo ku wa 7 rishyira ku 8 Gicurasi 2016, nibwo mu karere ka Gakenke haguye imvura nyinshi ihitana abantu 34, isenya ibiraro 18, inzu 1 405 n’imirima myinshi irangirika.
Ndayambaje Amos utuye mu kagarika Rutabo, mu murenge wa Gashenyi avuga ko bagiye kongera kugira imigenderanire yari isanzwe mbere no kongera kugerwaho na serivisi nk’uko byahoze.
Ati:”Amagare na moto ntabwo yari akibasha kuhanyura, yewe kujya mu isoko rya Base cyangwa se washaka kwivuza i Karambo cyangwa i Rutenderi byasabaga kuzenguruka mu nzira za kure, ariko murabona ko inzira zongeye kuba nyabagendwa.”
Niyonsaba Mediatrice yavuze mu izina ry’abagizweho ingarukan’ibyo biza. Yashimiye Minisiteri ifite gukumira Ibiza mu nshingano zayo ndetse n’imiryango yihutiye kubaha ubutabazi kuko bari basigaye iheruheru.
Aragira ati:”Kuri uriya munsi twasigaye nta n’urwara rwo kwishima yewe tutanagira n’aho twashyira umusaya. Leta ifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa baduhaye ibiryo nko kudutabara, turubakirwa ubu turi mu nzu zimeze neza, amasambu yari yarangiritse twarayatunganyije turanahembwa, maze banaduha imbuto n’ifumbire”
Akomeza avuga ko kuba mu murenge wabo wa Gashenyi ibiraro 8 byari byarasenyutse byamaze kubakwa ari ibyo kwishimira kuko bigiye kubafasha mu rugendo barimo rw’iterambere.
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias yashimiye MIDIMAR ku bufasha yahaye abaturage ba Gakenke ubwo bari bahuye n’akaga, anongeraho ko byafashije bamwe mu bari bahuye n’ibiza kubona uko babaho aho bakoraga imirimo itandukanye nko gutunganya ibishanga no guca imirwanyasuri hanyuma bagahembwa.
Mu guhangana n’ingaruka zikomoka kuri ibyo biza, uyu muyobozi yavuze ko basigaranye ibibazo by’imiryango 25 itarabona ibibanza hamwe n’ibiraro bitandatu binini bitarubakwa.
Minisitiri ushinzwe gukumira ibiza no gucyura impunzi Mukantabana Seraphine yashimiye abafashije u Rwanda mu gutabara aba baturage muri icyo gihe harimo nko kubabonera ibiribwa, kubakira abasenyewe n’izindi nkunga.
Yasabye Abanya-Gashenyi gukomeza kugira imbaraga mu kwiteza imbere ndetse no kwitabira gahunda zoze nk’uko byari bisanzwe batarahura n’ibiza.
Ati:”Muri kiriya gihe hari benshi babiguyemo, wowe kuba warasigaye ni ukugira ngo uzagire ikindi umara”
Yabasabye kubungabunga ibiraro byongeye kubakwa no gufata ingamba zo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere cyane cyane gutera amashyamba menshi.
Ati:”Iyi misozi mbona mugomba kuyiteraho amashyamba nibura ibiti 10 kuri buri muntu byadufasha mu kurwanya isuri.”
Ku bijyanye n’imiryango itarabonerwa ibibanza ndetse n’ibiraro bitarubakwa, Minisitiri Mukantabana yabijeje kubakorera ubuvugizi.
Hubatswe ibiraro 18 mu karere hose, muri byo umunani biri mu murenge wa Gashenyi, ibindi biri mu mirenge ya Muyongwe, Rushashi na Gakenke.
Emile D– USENGE
UM– USEKE.RW/Gakenke
2 Comments
Gakenke bakomeze kubungabunga ibyasanwe.
Nibyiza ariko natwe kubitaro byahitwa rugera mukarere ka nyabihu. Ntamodoka ikihagera twikorera imiti yabarwayi kumutwe tuyikuye murubaya, tukagenda hafi isaha. Murumva ibyo bintu si byirwanda. Turatakamba natwe muzatuvugire ubuvugizi.kandi icyo kibazo kiriho
Nambere yibiza byigakenke. Mudutabare.
Comments are closed.