Azam Rwanda Premier League igeze aharyoshye
Mu mpera z’icyumweru gishize ikipe ya Rayon Sport yateye intambwe ikomeye igana ku gikombe cya Shampiyona AZAM RWANDA PREMIER LEAGUE nyuma yo gutsinda AS KIGALI 1-0, mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali.
Icyo gitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na myugariro Manzi Thierry ukomeje kwitwara neza.
Ni umukino wagaragayemo ubuhanga bwinshi ku mpande zombi ariko RAYON SPORT iza kurusha amahirwe AS KIGALI.
Kuri uyu gatatu kuri Stade ya Kigali, RAYON SPORT izakira SUNRISE FC mu mukino w’ikirarane. Uyu mukino na wo ushobora kuzakomera dore ko ubu SUNRISE FC ifite umutoza mushya CASA MBUNGO wahoze atoza POLICE FC akaba yifuza gukura ikipe ye ku mwanya wa 9 ikegera imbere.
Umukino wa mbere wahuje aya makipe i Nyagatare, RAYON SPORT yegukanye intsinze y’igitego kimwe bigoranye cyabonetse mu minota ya nyuma gitsinzwe na Kwizera Pierro.
Kuwa gatandatu kandi kuri Stade ya Kigali hazabera umukino ukomeye uzahuza AS KIGALI na MUKURA VICTORY SPORT.
AS KIGALI nyuma yo gutsindwa na RAYON SPORT igitego kimwe ku busa umutoza Nshimiyimana Eric na we azaba abonye umwanya wo kongera kuzamura icyizere ku bakinnyi be mu gihe baba batsinze uyu mukino dore ko umukino ubanza wabereye kuri stade Huye amakipe yaguye miswi, 1-1.
IVAN MINAERT umutoza wa Mukura na we azaba ashaka intsinzi, kuva yatangira gutoza iyi kipe amaze gutsinda imikino ibiri gusa.
Ku cyumweru kuri Stade Umuganda mu karere ka Rubavu, ETINCELLES FC izakira APR FC, umukino ukaba ushobora gutuma APR FC igumana icyizere cyo gukomeza guhangana na RAYON SPORT mu rugamba rwo gutwara igikombe.
Mu gihe yaba itakaje amanota, APR FC amahirwe yayo yarushaho kugabanuka. Umukino wahuje aya makipe mu gice cya mbere cya shampiyona AZAM RWANDA PREMIER LEAGUE kuri stade ya Kigali, APR FC yabashije kwegukana amanota atatu itsinze ETINCELLES FC 3-1.
Azam TV izerekana imbonankubone (LIVE) iyi imikino ya Shampiona AZAM RWANDA PREMIER LEAGUE.
Usibye imikino kandi kuri Decoder ya AzamTV urahasanga amashene yerekana filimi, amakuru, iyobokamana, imiziki, ibiganiro by’abana, imyidagaduro n’ibindi byinshi.
Ushobora kwigurira ifatabuguzi rya Azam TV ukoresheje MTN Mobile Money cyangwa se ukagurira ku tumashini twa Max pay tukwegereye aho waba uri hose mu gihugu.
Wakwamamaza muri iyi mikino ku biciro bishimishije maze ibikorwa byawe bikagera ku bareba AzamTV aho bari hose. Ku bindi bisobanuro ahamagara kuri 0728502002, 0788125050, 0738202002. “Azam Tv Imyidagaduro Kuri Bose”
******************
1 Comment
Rayon :2-0
AS Kigali: 2-1
APR FC: 1-0
Comments are closed.