Digiqole ad

Kaburimbo Perezida yemereye aba Nyaruguru iratangira kubakwa uyu mwaka – PM

 Kaburimbo Perezida yemereye aba Nyaruguru iratangira kubakwa uyu mwaka – PM

Minisitiri w’intebe aganira na bamwe mu baturuka Nyaruguru ku iterambere ryayo

*41,6% by’abana ba Nyaruguru bafite ikibazo cyo kugwingira
*Abasura Nyaruguru bose baza ari uraho murabeho kuko nta Hotel ihari ngo barare
*21% by’abatuye Nyaruguru ubu bafite amashanyarazi, 75% amazi meza abageraho

Mu nama ngishwanama kw’iterambere ry’Akarere ka Nyaruguru yabaye kuri iki cyumweru ihuje abakomoka muri aka karere baba i Kigali hamwe na bamwe mu bayobozi n’abandi bafatanyabikorwa mu iterambere, Minisitiri w’Intebe yijeje ko umuhanda wa kaburimbo abo muri aka karere bijejwe na Perezida wa Republika utangira kubakwa mbere y’uko uyu mwaka  urangira.

Abayobozi b'inzego za leta bakora ibijyanye n'iterambere ndetse n'abayobozi batandukanye bavuka nyaruguru bari bitabiriye iyi nama
Abayobozi b’inzego za leta bakora ibijyanye n’iterambere ndetse n’abayobozi batandukanye bavuka nyaruguru bari bitabiriye iyi nama

Ibikorwa remezo nk’iimhanda micye ni imbogamizi ikomeye ku iterambere rya Nyaruguru n’amahirwe ahari ntabyazwe umusaruro

Nyaruguru mu myaka 10 ishize iri mu turere dutatu dukennye cyane kurusha utundi mu Rwanda, kugeza mu 2014 abaturage bako 85% bari munsi y’umurongo w’ubukene.

Imibare iheruka ya 2015 yagaragaje ko abari munsi y’umurongo w’ubukene batuye muri aka karere bari 47,9% abari mu bukene bukabije ari 20%.

Nubwo ngo iyi ntambwe yo kuvana aka karere mu bukene igaragara ariko ngo haracyari inzira ndende nk’uko byagaragajwe muri iyi nama .

Nyaruguru hari ikibazo cy’ubwinshi bw’abagize umuryango aho ngo impuzandengo usanga ubu ari abana batanu mu rugo, ikintu ngo kigiteye ubukene n’imibereho mibi ku miryango itari micye.

Iki ingaruka zacyo ziba imirire mibi ku bana aho iki kibazo gikabikje muri aka karere kuko 41,6% by’abana bafite ikibazo cyo kugwingira.

Ibikorwa remezo ni imbogamizi yindi ikomeye ku iterambere rusange rya Nyaruguru, umuyobozi w’aka karere Francois Habitegeko yabwiye abari muri iyi nama ko ishoramari, ubukerarugendo n’ubucuruzi bibangamiwe cyane n’umuhanda udakwiriye ugana muri aka karere.

Habitegeko ati “Abashoramari ntibitabira kuza Nyaruguru nubwo hari amahirwe akomeye kuko abantu barizana baturutse kw’isi hose. Buri mwaka tugira abantu bagera ku 300 000 basura aka karere ariko bakaza bagasubirayo badasize amafaranga kuko nta Hotel ihari ngo baruhukiremo. Baza ari muraho…murabeho.”

Abenshi kandi ngo bagorwa no kuza kuhakorera kubera nta muhanda mwiza uhari. Ibintu ngo bizsubiza inyuma cyane akarere.

Hon prof Laurent Nkusi, Umunyamabanga wa leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye Isaac Munyakazi ushinzwe kureberera akarere ka Nyaruguru n'umuyobozi w'akarere
Hon prof Laurent Nkusi, Umunyamabanga wa leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Isaac Munyakazi ushinzwe kureberera akarere ka Nyaruguru n’umuyobozi w’akarere

Minisitiri w’intebe Anastaze Murekezi nawe uvuka muri aka karere yavuze ko ikibazo cy’umuhanda kiri hafi gukemuka kuko ngo umuhanda Perezida yabemereye ubu hari gushakishwa ingengo y’imari yawo yizeza ko uzatangira kubakwa mbere yuko uyu mwaka urangira.

Yanavuze ko ibitaro bya Munini bigiye kubakwa neza mbere y’ukwezi kwa gatandatu kandi ngo hari ahunda yo kugira umujyi wa Kibeho umujyi w’ubukerarugendo, RDB ngo yasabwe kubyitaho igakora n’igishushanyo mbonera cyawo.

Nyaruguru ubu igeze kuri 21 % by’abaturage bafite amafashanyarazi kavuye kuri 0,8% bariho mu 2011, amazi yo bari kuri 75% bavuye kuri 45% mu 2011.

Hon. Christine atanga igitekerezo mu nama ngishwanama
Hon. Christine atanga igitekerezo mu nama ngishwanama
Umunyabanga wa Leta muri MINEDUC Isaac Munyakazi niwe ushinzwe kureberera akarere ka Nyaruguru
Umunyabanga wa Leta muri MINEDUC Isaac Munyakazi niwe ushinzwe kureberera akarere ka Nyaruguru
Makuza umuhungu wa Makuza Bertin wari uyobora Rwandafoam
Makuza umuhungu wa Makuza Bertin wari uyobora Rwandafoam
Ubu bashyizeho Umurenge bise uwa 15 w'abadatuye muri Nyaruguru ndetse banawutorera abayobozi
Ubu bashyizeho Umurenge bise uwa 15 w’abadatuye muri Nyaruguru ndetse banawutorera abayobozi
Minisitiri w'intebe aganira na bamwe mu baturuka Nyaruguru ku iterambere ryayo
Minisitiri w’intebe aganira na bamwe mu baturuka Nyaruguru ku iterambere ryayo
Abitabiriye iyi nama ngishwanama y'abakomoka Nyaruguru batuye i Kigali
Abitabiriye iyi nama ngishwanama y’abakomoka Nyaruguru batuye i Kigali

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • hhhh aha hantu ko havuka intiti n’abayobozi benshi bakomeye mu gihugu bigenda bite ngo abe ariho habarizwa ubutindi kurusha ahandi mu gihugu?

  • Bavandimwe mu tanga repport y’uburyo amazi meza agera ku banyarwanda ndibaza ko hakenewe ko muba abanyakuri. Iyo tuvuga ngo Nyaruguru 75% bafite amazi meza ni mu cyihe kigero? Ese mureba imiyoboro y’amazi cg mureba ko abaturage babona amazi ava muri ayo ma tuyaux? Ibi mbishingiye ko no muri Kigali ababona amazi meza mu buryo buhoraho bacyiri hasi cyane. urugero : iyo ufashe kuri mirongo inne ukazamuka haruguru ukarinda ugera kuri Mont Kigali, iyo tubonye amazi rimwe mu cyumweru dukoresha umunsi mukuru. ibi ni cyimwe kubatuye za Nyakabanda, Rwezamenyo, Gikondo, nahandi henshi muri Kigali. So, niba Kigali tubona amazi once a week, ubwo mu Ntara bimeze gute, noneho mu cyaro cya Nyaruguru bimeze gute? WASAC ireke kubeshya, ahubwo ishyiremo imbaraga kuko tumerewe nabi pe….. Robinets zumagaye sizo dukeneye, ahubwo ikizivamo nicyo cya ngombwa.

Comments are closed.

en_USEnglish