Aho bitaga Ndyiryi kubera gusigwa n’amajyambere hasigaye hitwa i ‘Jerusalem’
*Uwavukaga Ndyiryi yabonaga kaburimbo yagiye i Muhanga nabwo yahagera “bakamwibwira”,
*Haje amashanyarazi nubwo bamwe intsinga zayo zibaca hejuru, bagikoresha agatadowa.
Uvuye ku muhanda wa kaburimbo werekeza muri Ngororero, ugakata ugana ahari Komine Buringa, urakomeza umuhanda w’igitaka ugana kuri Nyabarongo nyuma yo kugenda nka km 20 cyangwa km 25 ugera mu kagari ka Matyazo mu murenge wa Mushishiro mu karere ka Muhanga, abaho babitaga ab’i Ndyiryi kubera gusigara inyuma mu majyambere ubu iwabo bahita Yeruzaremu (Jerusalem).
Byari bigoye kugera aho mu kagari ka Matyazo kuko nta muhanda wahabaga, babonye umuhanda uhagera kubera urugomero rw’amashanyarazi ruri kuri Nyabarongo. Bigaragara kuba abahatuye begereye cyane uruzi rwa Nyabarongo, imirimo yabo yagarukiraga ku burobyi n’ubuhinzi gusa.
Twahirwa Jean Damascene w’imyaka 62 yavukiye muri ako gace, avuga ko uwahavaga ajya i Muhanga bavuga ngo uyu muntu avuye i Ndyiryi.
Ati “Ubu urebye ni iterambere, ni byo ni bizima. Kera umuntu w’aha i Ndyiryi yageraga nk’i Mushishiro kuri Paroisse (kuri Kiliziya), yagera i Muhanga bati ‘umuntu w’i Ndyiryi yaje!’ Kureba ipantalo uko yagiye ayikunje, ikime n’ibindi bakamubona bakamwibwira bati ‘uyu ni uw’i Ndyiryi nyine’, ariko ubu kubera iterambere rijyenda riza ubu hitwa i Yeruzalemu (Jerusalem).”
Mzee Twahirwa avuga ko ubu iwabo hagendwa n’ibinyabiziga nka moto n’ibindi binyabiziga kubera umuhanda wakozwe neza.
Ati “Umwana w’ino yabonaga imodoka akiruka cyane akajya kwihisha, nako n’umugabo si n’umwana gusa. Hari n’abagiye basaza batazi imodoka icyo ari cyo!”
Kuri Twahirwa ngo kugira ngo ube uvuka iwabo umenye umuhanda wa kaburimbo byari ibikomeye, we ngo yayimenye afite imyaka 20 y’amavuko atangiye kujya ajya i Gitarama.
Avuga ko ubu iterambere barikabakaba, barorora kijyambere mu kiraro, barahinga barakora ariko ngo n’umuhanda babonye ubafitiye akamaro gakomeye kuko nta we ugihekwa mu ngobyi, ngo umurwayi ararwara bagahamagara moto (ipikipiki) ikamujyana kwa muganga.
Kuva aho iwabo ujya ku ivuriro (dispensaire) kuri moto ngo ni amafaranga y’u Rwanda 1500. Iwabo ngo nta mbangukiragutaraba (ambulance) ikunze kuboneka kuko ihari ari imwe yo ku kigo nderabuzima.
Muri iki cyaro nta mashanyarazi barashyira mu ngo, ahari ari ku ishuri rya Musange, ahitwa Rwigerero na Nyabitare, na Mushishiro na Remera, iwabo ntarahagera n’ubwo baturiye urugomero rw’amashanyarazi.
Uru rugomero ruri kuri Nyabarongo, ngo rwatanze akazi mu baturage benshi cyane bakoraga imirimo y’ubwubatsi, abandi bahereza abafundi.
Nsanzabera Jean Damascene w’imyaka 35 ahamya ubukene bwari muri ako gace bari baturanye kuko we atuye mu kandi kagari kegereye ahari umurenge wa Mushishiro.
Ati “Ino aha bahitaga ‘Ndyiryi’ ariko kugeza ubu ibikorwa bihari by’iterambere ntabwo byatuma hitwa Ndyiryi. Urabona hari imihanda, haragendeka, wabaga waza inaha ntubone n’aho unyura ari icyari kibi, utahabona n’inzu y’ubucuruzi none dore hari amashanyarazi, za girinka zarahageze, za VUP ku basaza, hari ibikorwa byinshi ntabwa wabirondora rwose ututonze ngo uburangize.”
Uyu mugabo utuye i Mushishiro, mu mudugudu wa Bandora, mu kagari ka Nyagasozi, avuga ko n’ubwo na bo bafite iterambere, ariko ngo akurikije uko bari bameze, Matyazo iri inyuma yabo kure ngo basigaye babarusha iterambere.
Ati “Aho haziye runo rugomero hari ibikorwa by’iterambere, amashanyarazi, twebwe aducaho turimo hagati ntabwo turayabona, aca ku ruhande turayababaye.”
Nsanzabera avuga ko mu midugudu imwe n’imwe, birirwa basa ubuyobozi ngo babagezeho amashanyarazi buri gihe ariko ntarabageraho. Amashyanyarazi ngo ari ku kagari, mu mudugudu wabo ntarahagera.
Agira ati “Batubwira ko umuriro uzatugeraho, turategereje ariko rwose bazatugirire vuba ntituzategereze nk’utegereje Nyagasani. None se turi mu icuraburindi rwose.”
Birwanyeho ngo babashe kumurika mu nzu ariko amashanyarazi abagezeho bayakoresha byinshi
Uyu muturage waganiriye n’Umuseke kuri uyu wa gatandatu mu gikorwa cy’umuganda ngarukamwaka mu bijyanye no guca imirwanyasuri yo kubungabunga uruzi rwa Nyabarongo, avuga ko bo bagerageza kumurika mu nzu bakoresheje ingufu ziva ku mirasire y’Izuba ariko ngo birahenze kandi umuriro ntuba ufite ingufu nyinshi.
Ati “Dukoresha twa dutara twa moyenne twanika ku zuba, nta ngufu twagira nk’iz’umuriro w’amashanyarazi hari n’ubwo imvura igwa ari nyinshi ugasanga nta kijyamo tukaguma mu kizima.”
Avuga ko hari amashyirahamwe abagezaho izo panneaux solaires ariko ngo biba bihenze. Hari agatara umuturage yishyura Frw 18 000 cash, yaba azakishyura mu byiciro akazatanga Frw 21 000. Hari akandi gatara bishyura Frw 22 000 cash uzishyura mu byiciro akazatanga 25 000, akazishyura mu gihe cy’amezi atandatu.
Hari indi miriro itangwa na sosiyete z’ubucuruzi, ishobora gucomekwaho televiziyo, radio no gushyira umuriro muri telefoni, panneaux zayo ziba ziruta iza twa dutara twa mbere. Uyu muriro wisumbuye ngo umuturage awugura Frw 360 000, cash yaba azishyura mu byiciro mu myaka itatu bikazamuhagarara Frw 520 000.
Ati “Kutuzanira umuriro (amashanyarazi) byadufasha ibintu byinshi cyane, harimo n’abafite ubushobozi bwo kuba basudira nk’inzugi nk’uko, hari abazana ibyuma bisya, …rwose akamaro ni ikirenga, akamaro ko karahari.”
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW