Rubavu: IMBUTO F. yahembye abakobwa bahize abandi mu burezi bw’ibanze
Mu gufatanya na Leta guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa buri mwaka (ubu ni inshuro ya 13) Imbuto Foundation ihemba abakobwa bahize abandi kwitwara neza mu mashuri abanza, ikiciro rusange n’ayisumbuye. Kuri iki cyumweru bahembye abitwaye neza i Rubavu.
Mu iseminari nto yo ku Nyundo ahari abanyeshuri bo mu muri uyu murenge n’iyo byegeranye, b’abayobozi nka Perezida wa Sena y’u Rwanda Hon Bernard Makuza, Guverineri w’Iburengerazuba Alphonse Munyantwali n’ubuyobozi bw’Akarere aba bana bahembwe.
Mu byo baganirijwe, abana b’abakobwa bagiriwe inama ibabwira ko bashoboye kimwe na basaza babo. Bagirwa inama yo kwirinda ababashuka ngo babasambanye kuko ingaruka zabyo ari mbi cyane zirimo kureka amashuri no gutakaza umurongo w’ubuzima.
Hagaragajwe bimwe mu bibazo bikibangamiye iterambere ry’umwana w’umukobwa harimo abashyingirwa imburagihe, abaterwa inda bakiri bato bakava mu mashuri n’ibindi…
Hon Bernard Makuza yashimiye cyane abana batsinze bagahiga abandi, ababwira ko urufunguzo rw’ubuzima bwiza buri mu mashuri yabo.
Hon Makuza yavuze ko abantu bashuka abana b’abakobwa baba bagambanira iterambere ry’igihugu kuko kwangiza umwana haba ku mubiri cyangwa mu mutwe igihugu kiba gihombye umusanzu mu iterambere.
Yasabye kandi inzego zose bireba gushyira imbaraga mu burezi bw’abana muri rusange kuko ubu ngo n’abana b’abahungu bugarijwe n’ibishuko by’imibereho y’iki gihe kimwe na bashiki babo.
Ati “Ibi ntibireba abakobwa gusa kuko ubu n’abahungu basigaye bakoreshwa imirimo ivunaye ituma bata amashuri ubuzima bwabo bukangirika.”
Mu myaka 12 ishize, kuva iyi gahunda yo guhemba abana b’abakobwa bitwaye neza mu burezi bw’ibanze yatangira IMBUTO Foundation ivuga ko imitsindire y’abana b’abakobwa yazamutseho 16%.
Kuri iki cyumweru gahunda nk’iyi yabaye no mu karere ka Nyamasheke, kuri uyu wa mbere iyi gahunda irakomereza mu karere ka Muhanga na Nyaruguru, kuwa kabiri izabere mu karere ka Bugesera.
Alain K.KAGAME
UM– USEKE.RW/Rubavu
1 Comment
Iyi gahunda ni nziza cyane, turashimira byimazeyo Nyakubahwa Madame Jeannette KAGAME iki gitekerezo cye cyiza yagize cyo gufasha umwana w’umukobwa mu burezi.
Muri uru Rwanda rwacu hari imiryango itari mike igaragaza ko itishoboye kandi nyamara muri iyo miryango harimo abana bafite ubwenge kandi berekana ubuhanga bwabo ku mashuri bigamo. Kugira rero ngo igihugu kitazatakaza abo bana b’abahanga Leta yari ikwiye gufata ingamba ihamye yo gufasha abo bana, ntibigarukira gusa kuri iriya gahunda ya IMBUTO FOUNDATION yita ku bana b’abakobwa gusa. None se abana b’abahungu b’abahanga ariko bavuka mu miryango idafite ubushobozi bafashwa na nde???
Comments are closed.