Digiqole ad

Episode 52: Igitangaza kirabaye, Nelson yongera kubonana na Brendah anamubwira inkuru nziza

 Episode 52: Igitangaza kirabaye, Nelson yongera kubonana na Brendah anamubwira inkuru nziza

Gasongo – “Nelson, none se koko umuntu ubonye ni Brendah cyangwa uribeshye ntabwo ari we?”

Njyewe – “Ni we namubonye, ni Brendah mpuje amaso na we, mbaye nibeshya naba narahumye simbe ndeba.”

Gasongo – “Oya! Ubwo se yaba ari we imodoka ikaducaho ayirimo ukamuhamagara akagenda gutyo nta n’amasegonda abiri yonyine aguhaye?”

Njyewe – “Gaso, erega ni we, niba se atari we kuki imodoka ihagaze ikongera ikagenda?”

Gasongo – “Wasanga wenda bagize ngo twategaga lift bagahagarara bakongera bakisubiraho.”

Njyewe – “Oya! Gaso, ahubwo reka dukomeze twiruke turebe aho imodoka irengera nibiba ngombwa tuyikurikire!”

Gasongo – “Nelson, oya! Ahubwo reka dukomeza tujye iwabo tubaze niba ahari cyangwa adahari, uwo tuhasanga ni we utubwira koko niba ari we ugiye muri iriya modoka itunyuzeho!”

Naracecetse gato ndiyumvira maze mpina umugongo twongera intambwe dukomeza tujya kwa Brendah mu rugo, tukigera ku muryango turakomanga.

Twakomanze rimwe, dukomanga bwa kabiri ubwa gatatu tubona urugi rurafungutse, uwadukinguriye yari umukobwa wambaye itaburiya bigaragara ko yari mu mirimo.

We – “Mwifuzaga ko tubafasha iki?”

Njyewe – “Muraho ariko! Twashakaga kubabaza niba twabona Brendah.”

We – “Ngo Brendah? Mwitwa ba nde se mumushaka?”

Njyewe – “Njye nitwa Nelson, uyu turi kumwe tumwita Gasongo.”

We – “Eh! Ngo Nelson?”

Njyewe – “Yego!”

We – “Uuuh! Murihangana rero ntabwo muri bumubone nta we uhari ariko n’iyo yaba ahari si nzi niba byashoboka ko muvugana?”

Njyewe – “Uuuuuh? Kubera iki se?”

We – “Kuva Papa we yaza kuba hano ntagitarabuka, asigaye acungwa cyane pe!”

Njyewe – “Oya niba ahari mubwire ko ari Nelson ibyo birahagije!”

We – “Ni uko musanze agiye ariko n’iyo yari kuba ahari rwose si nzi niba mwari kumubona ni ukuri.”

Gasongo – “None se yagiye ryari?”

We – “Agiye mu kanya rwose, ajyanye na Papa we!”

Njyewe – “Watumenyera se baba bagiye he?”

We – “Bashobora kuba bagiye kuri restaurant hariya mwanyuze muza!”

Njyewe – “Ok! Urakoze cyane!”

We – “Sawa!”

Twarahindukiye tugera mu muhanda dufata inzira dutera intambwe ndende maze ntangira gutonganya Gasongo.

Njyewe – “Gaso, ntabwo nari nabikubwiye ugapinga? Erega namwiboneye, ubu iriya modoka ntituba twayifashe?”

Gasongo – “Ahaaa! Amaso akunda byo abona na n’ijoro wari wamubonye koko! Gusa na none bitumye tumenya aho bagiye tutabirutse inyuma, ese ko numvise uriya mukobwa avuga ngo kuva Papa we yaza, ubundi ntabwo yahabaga?”

Njyewe – “Gaso, ntabwo babanaga. Gusa, ni story ndende keretse dufite umwanya uhagije nkakubwira byose.”

Gasongo – “None se ubwo ntiwabona ari we waguhamagaye akagukanga ra?”

Njyewe – “Oya! Ntabwo umubyeyi yakwanga ko umwana we agira ibyishimo, kandi nzi ko Brendah ankunda kandi yambwiye ko ndi ishema rye, uko biri kose Papa we ntabwo yampora ko nakunze!”

Gasongo – “None se wumva ari inde waba yaraguhamagaye akubwira biriya byose?”

Njyewe – “Ndakeka ko ari umuntu ushobora kuba yari yibeshye nomero ikagwa ku yanjye kuko yanze no kumbwira uwo mwana ambuza uwo ari we!”

Gasongo – “Uuuh! Reka tubitege amaso. Eeeeh! Ndabona koko ya modoka iparitse kuri restaurant!”

Njyewe – “Eeeh! Uzi ko koko ari yo? Ahubwo twihute idahita imujyana na none!”

Gasongo – “Yampaye inka! None se tugende twinjire?”

Njyewe – “Umva sha! Twatinze ahubwo shingura tugezeyo!”

Twakomeje kugenda twihuta maze tumanuka tugana kuri restaurant turinjira tukigeramo mbona Mama Brendah yicaye muri contoire, impande ye hari hahagaze umugabo usa n’ubyibushye.

Tukireba hirya no hino nagiye kumva numva umuntu anturutse inyuma andya urwara mpindukiye mbona ni umusore wari wambaye imyenda y’abakozi bakora aho, maze ahita asohoka.

Nahise nsiga Gasongo aho nkurikira uwo mukozi tugeze hanze nsanga ari wa musore wigeze kunyaka umusoro igihe nacuruzaga me2u muri iyo restaurant, yahise ansuhuza vuba vuba maze arambwira.

We – “Umva, Brendah mwabonaye?”

Njyewe – “Brendah? Ari he se Bro? Ni ukuri ndamushaka cyane mbabarira umubwire ko ndi hano!”

We – “Umva se ukuntu bimeze, aje mu kanya ari kumwe na Boss ahita yinjira mu cyumba atangira kurira! Niba ari wowe umubwiye nabi si nzi?”

Njyewe – “Ooh my God! Ari he se ngo musangeyo?”

We – “Nkurikira gato mukwereke ariko nuhuriramo na Mabuja ntumubwire ko ari njye wakuzanye adahita anyirukana!”

Ako kanya uwo musore yahise ajya imbere nanjye ndamukurikira akata hepfo gato yinjira mu cyumba cyabagamo ibikoresho maze nsanga Brendah yunamye ku meza nomboka buhoro mufata mu nda ahita ashiguka vuba.

Brendah – “Ayiweee!”

Njyewe – “Humura ni njyewe ma Bella!”

Brendah – “What? Nelson, ni nde ukugejeje aha?”

Njyewe – “Oooh! Bre! Basi banza umpobere!”

Brendah – “My God! Nelson, koko ni wowe?”

Njyewe – “Bre! Ndeba neza ni njyewe ni ukuri! Dore sha nteze ibiganza nsanga ni wowe nje nsiganirwa ngo ngusimbize ntuze!”

Brendah yipfutse mu maso akanya gato arongera aranyitegereza amwenyurira kwa kundi amaso ayatereka neza mu mboni zanjye aratambuka arambura amaboko nanjye nsha bugufi ako kanya tubona urugi rurakingutse mpindukira vuba nkubitana amaso na wa mugabo nahoze mbona ahagaze muri contoire ahita avuga.

We -“”Ariko se Bre! Koko muza kubyiganira mu masahani? Ubu se iyo mujya ahisanzuye mwari kuba iki?”

Brendah – “Papa! Uyu yitwa Nelson….!”

Papa Brendah – “Uuuh! Uyu si umwe muri ba basore twaciyeho turi mu modoka bashaka lift tukanga kubatwara kuko twari tuje hano fafi ra?”

Brendah – “Ni we!”

Papa Brendah – “None se ni we ngo ukunda Mama wawe ajya ambwira ngo ni agasore gacuruza me2u?”

Brendah – “Yego Papa, ni uyu!”

Papa Brendah – “None se ni na we wa musore Bruce yafunzwe azira?”

Brendah – “Ni we Papa!”

Papa Brendah – “Eeeh! Ok, sawa! Ubwo niba ari aho mwahisemo kuganirira ntacyo ibyo ni ibyanyu!”

Brendah – “Papa, none se mwanyemerera tukajyana na we mu rugo?”

Papa Brendah – “Ibyo ntacyo rwose, upfa kuza kumenya uko wisobanura kuri Mama wawe naho njye nta kibazo mfite pe!”

Papa Brendah yarasohotse aragenda mba nk’ubonekewe kuko icyo nari niteze atari cyo nari mbonye, twakomerejeho nyora Brendah hafi kugwa mu masahani wa mugani wa Papa we, nkomeza kumuhobera ndamukomeza na we arankomeza ansanganiza kiss irenze ubwiza bubaho maze turarebana muhanagura amarira yazengaga mu maso, na we amfata mu misaya numva intoki zitoshye zitsa ibicuro byinshi byahoraga bicura umubiri wose buri uko namutekerezaga.

Brendah – “Nelson! Disi ni wowe? Mbega ibyishimo wee!”

Njyewe – “Oooh! Bre! Nanjye byandenze ntiwabyumva, ubwo ngufite mu biganza byanjye noneho nduzuye ndetse ndanasendereye.”

Ntacyo avuze, Brendah yahise amfata ukuboko ajya imbere ndamukurikira aca ha handi wa musore yanyuze anzana mu cyumba yari arimo turasohoka tugeze hanze dufata inzira twerekeza mu rugo iwabo.

Mu nzira byari ibyishimo kuri twe, natunguwe cyane n’ukuntu mu gihe gito cyari gishize mpangayikiye Brendah nasanze ameze neza ndetse ubwiza buzira inenge bwarikubye.

Twageze ku muryango w’iwabo aba ari bwo nibuka ko nasize Gasongo muri restaurant  mbimubwiye araseka ajya hasi ahita anyaka telephone amwoherereza sms, turakomanga barakingura turinjira dukomeza muri salon, tugezemo mbere y’uko twicara Brendah yahise amfata mu bitugu nanjye mufata mu nda maze arambwira.

Brendah – “Nelson, ubu noneho nibwo nemeye ko ndi kumwe nawe, ibibaye uyu munsi niba nabyita igitangaza, niba nabyita iki gusa natunguwe byo kubonekerwa maze kugucaho mu modoka.

Nagize ngo ndasaze mfunga umwuka ngeze hariya ku kazi nihina muri kiriya cyumba wansanzemo, nagize Imana mbona uraje disi umpoza ntarahogora, ubanza iyo ntakubona nari gusara.”

Njyewe – “Yooh! Bre, utunguwe n’uko nje se cyangwa hari ikindi?”

Brendah – “Ma Nelly, ntunguwe n’uko nkikubona mpise mba mushya, naho ubundi ijuru ryari ryahumuye pe!”

Twese – “Hhhhhhhh!”

Brendah – “Ikindi kandi kintangaje ndetse nkagira ngo ni inzozi, ni ukuntu Papa wanjye ahise akwakira mu buryo ntakekaga.”

Njyewe – “Woooooow! Bre, iyaba wari uzi ukuntu nari nguhangayikiye ntiwakwemera ko na n’ubu ntaremera niba ibyo ndi kubona ari byo!”

Brendah – “Yooh! Humura ibyo ubona ni byo. Nelson, ngaho icara rata ngutekerereze ibyanjye wowe mvuga ukanyumva bwangu!”

Ooh! Numvise nanjwe urukundo runyuzuyemo ndicara maze Brendah na we yicara iruhande rwanjye andeba, mufata mu biganza mutega amatwi na we atangira kumbwira.

Brendah – “Ma Nelly, ibyabaye umaze kugenda n’ibibaye ugarutse ni amateka ni ukuri pe!”

Njyewe – “Gute se Bre? Mbwira ndakumva ma Bella!”

Brendah – “Cya gihe maze kugusezera nasubiye mu rugo maze nsanga Mama yatanze itegeko ngo ryo kutankingurira!”

Njyewe – “Ngo? Uravugisha ukuri?”

Brendah – “Nelson, ni ukuri pe! Ubwo narakomanze urugi nenda kuruca ariko bakomeza kwanga kunkingurira, nkibaza uko mbigenza nabonye amatara y’imodoka muri uyu muhanda uza hano maze mbura icyo nkora ngishaka aho nihisha mbona ikase iza hano mu rugo igeze ku gipangu irahagarara havamo umugabo maze ahita ambaza, ngo: ‘Bre! Bite byawe ko uri hano?’

Nanjye nahise musubiza ko nari ntashye maze ambaza impamvu ntashye bwije mubwiza ukuri ko nari ngiye gusezera inshuti yanjye igiye kujya gukorera kure none nkaba ngeze hano ngasanga bakinze bakambwira ko batari bunkingurire.

Uwo mugabo yambajije niba naba muzi maze mubwira ko ntamuzi mbona arababaye cyane, ni uko arambwira ngo aje mu rugo ninicare mu modoka twinjirane. Koko naricaye avuza ihoni barakingura ninjira gutyo maze Mama ahita aza kwakira uwo mugabo.

Mama yaramuhobeye, ambonye asa n’uwikanze ahita ambwira ngo: ‘Ese Bre? Burya wari uri kumwe na So? Ngwino umpobere dore ntabwo twirirwanye!’

Nakubiswe n’inkuba mbura aho nkwirwa amarira ni yo yantanze imbere, maze mpobera Mama nkimuhobera uwo mugabo Mama yari avuze ngo ni Papa ahita avuga ngo: ‘Ubwo se uri kumuhobera ngo bagire ngo ntiwari wamufungiranye inyuma y’urugi?’

Mama yahise amusubiza ngo: ‘Yakoze kuba yabikubwiye, nanjye nakoze ibi kugira ngo muce ku wo udashaka.’

Papa yahise avuga arakaye ati: ‘Utambwira ko yari ari kumwe na ka gasore kafungishije umuhungu wa Mugabo?’

Mama yasubije vuba ko yankingiranye kugira ngo mucikeho maze baramfatanya ibintu biba ibindi, naratutswe ndatukuzwa hafi gukubitwa mpungira mu cyumba ndikingirana ntabwo nigeze njya mu byo kubaza ibya Papa nahishwe na Mama nkamwumva mu mateka uwo munsi nkaba narimubonye.”

Njyewe – “Ooh! Sorry My Darling!”

Brendah – “Iryo joro ryose sinatoye agatotsi naraye nkanuye nibaza ibigiye gukurikira ibyo nari maze kubona no kumva maze ndabigumana nanga kubikubwira ngo udata umutwe kandi ntacyo warenzaho, nkomeza kurwana iyo ntambara ndiyemeza nyigira iyanjye.”

Njyewe – “Oooh my God! Ma Bella wabaye intwari y’urukundo rwanjye nawe, take my kiss!”

Brendah – “Wooow! Merci beacoup Nelson! Sha muri icyo gihe nigumiraga mu cyumba maze ngacunga Mama na Papa bagiye nanjye ngasohoka, baza ngasubira mu cyumba, nyuma y’iminsi mike mbayeho gutyo ndabyibuka hari ku mugoroba ndi mu cyumba numva Papa ahondaguye urugi antegeka gusohoka.

Naramwemereye ndasohoka ngeze muri salon nsanga hicaye Bruce, Papa atangira kumusaba imbazi yewe nanjye antegeka kuzimusaba ndabikora ubundi arambwira ngo ngomba kumuhoza ibikomere namuteye ngo byatumye ahahamuka agakora ibidakwiye.

Chou, narabyanze ndahakana ndatsemba mbasiga aho ndagenda nkigera mu cyumba Papa yaraje anyaka telephone arayitwara antegeka no kudasohoka ngo tutazagira aho duhurira, ubwo mva kuri network gutyo.”

Njyewe – “Yooh! Pole Maama igikobwa cyiza!”

Brendah – “Yego sha! Ubwo iminsi yaricumye isatira uw’ejobundi nguhamagara nkakubwira ko nihishe, icyo gihe hano hari intambara ya Papa na Papa wa Bruce yari iri kubera muri salon, ngo si nzi ibyo bari bapfuye by’amafaranga umwe yagurije undi maze mu guhurura mbatura telephone bari bataye hasi nihina munsi y’inzu ngize ngo nguhamagare umuriro na wo uba ushizemo.

Sha iyo ntambara yarangiye umwe yanze undi n’ibye byose kuri njye nabyiniye ku rukoma, mbona ko amafaranga burya ari amahera ahera agatanya!”

Njyewe – “Ooohlala? Mbega!”

Brendah – “Nelson! Sha ejo rero nibwo Papa yanjyanye ahantu ha twenyine maze ambwira byinshi ndetse anansaba imbabazi z’ibyabaye kera nkiri muto ndetse n’ubu, ni uko ansezeranya ko agiye guhindura byose maze nkaba Brendah yifuza ari nabwo yahise ambuza Bruce burundu, si ukukubeshya numvise nishimye bitabaho!

Nelson, njye na Papa twavuye aho turataha tugeze mu rugo maze Mama aranyihererana ambaza byose nanjye mubwira nishimye cyane ibyo twaganiriye byose mbona ahinduye isura niba yababajwe n’iki ntumbaze gusa icyo nzi cyo ni uko ubu ndi mu maboko yawe!”

Njyewe – “Wooow! Yambiiii!”

Brendah – “Chou, Maze usanze buriya Papa yari agiye kunjyana kungurira indi telephone ngo kuko ya yindi yanjye yagize umujinya akayimena ngo kuko hari ibihe yamwibukije yanyuzemo we na Mama atifuza kongera kwibuka.”

Njyewe – “Oooooh my God! Yihangane ni ukuri!”

Brendah – “Nelson, Disi uziye igihe, ndagushimiye ko muri iyi minsi nari nziritswe n’intambara y’urukundo wumvise akamo kanjye mu mutima ukaba wari utabaye, gusa kandi humura kuba usanze urugamba ruhumuje ni icyerekana ko dufite ingabo iturinze imbere n’inyuma.

Nelson, si nzi ukuntu nakwereka ibyishimo byanjye uretse ku ………..

Ntuzacikwe na Episode ya 53 muri Online Game…….

**************

 

21 Comments

  • Woooow!!!

  • Mbega byiza Bruce ubwo avuye mu nzira reka dushyitse umutima hamwe. Thx umwanditsi

  • KOMEREZA AHO. AGATI KATERETSWE N IMANA NTIGAHENURWA N UMUYAGA

  • Noneho nanjye mbaye uwa mbere gusoma iyi nkuru!!!
    Ariko ni gato weee! Mwakabije! Ni bip pe! Urasoma kakanyuraho nk’umurabyo!!
    Mwongere n’aho ubundi ni bip!
    Week end nziza.
    Bwakeye,twitegure tujye mu muganda.

  • Komeza

  • Merci

  • Mbega byiza weeeeeeeee!Nelson yongeye kwishimana na Brenda we disi.Ariko c buriya ninde wahamagaye Nelson koko?Yaba c ari Bruce wahinduye ijwi?Yewe reka tubitege amaso.

  • yoooh mbeg byiza weeee!!!ndishimy vrmnt ntb wabyumva KBS ark nyina Wa Brenda nishitanikazi KBS ubu c yaretse umwana akiberaho uko ashaka mumahoro ko Atari nuruhinja aragira kpk???brenda warakoze kwibangan kd ukemera kurwana intambar wenyine ndetse mukaba mwaragez kumusozo wayo ndishimy uri intwari kd kubon papa wae abyishimiy ntako bisa Niba ntakind kibyihishe inyuma pe.nelson ndizera noneho wuzuy kbs umez neza ubony akabavu kawe uhmmm

  • IMANA ISHIMWE YONGEYE GUHUZA ABA BANA BAKUNDANA MURAKOZE BANDITSI BEZA

  • Mbega inkuru iryoshye umuseke muri aba mbere pe! Nizeye ko Nelson na brendan bazabana nta kabuza kubera ko ise ahinduye intekerezo rwose bariya bana bagize urukundo rw’umwimerere urukundo rutareba ubutunzi.

  • Ibintu birimo kuryoha

  • wooooiooow!!!!!!!!byizaa rwose kongera kumva brendah na Nulisoni mubyishimo bigeretse kubindi.

    ndumva hasigaye no gukuraho iterabwoba rya kakagabo kahamagaye nulisoni.

    so ikindi Nulisoni ibuka kujy gusura Mukecuru na Muzehe kuva mwavayo ntimurasubirayo kbx.

    so thx kumwanditsi.

  • ubwo nyine brendah nahembe nelson ituru imwe amurongoreho yumve uko abaye.

    • Mbega @kibyi icyo nicyo gihembo ubonye ubwo koko?

    • Ubwo nawe ngo uravuze, ubusambanyi gusa!!! Wihane kuko Yesu ari hafi

  • Ariko noneho muduhaye gato kdi ari muri weekend koko!! Ukuntu karikeza noneho

  • ONLINE GAME yacu nkurikije uburyohe ifite irasa niyenda kurangira pe. Mwakoze umwanditsi!

  • uretse kugra ute!??? komeza msza!! tragushyigikiye!!!

  • Bip ni mbi nukuri ????

  • WOOOW BYIZA CYANE nELSON YONGEYE KUMVA IJWI RY’UMUKUNZI,Sebukwe nawe aramumenye kandi mu gihagararo aragaragara neza sinkuko bamumubwire
    MUSHYIREHO AKANDI DORE MWATURESIMYE PE

  • mbega byizaweeee!!!noneho bigeze aharyoshyepe!hu,sibwo birangiye urukundo nurugwiro bibibagije Gasongo wamuherekeje!?gusura imfungwa sebyo, byahezehe!?mwaduhaye gato!gusa biranshimishije,kuba Nelson yongeye kubona uwamukunze nawe akamukunda,ariwe Brenda!akaba abonye na sebukwe!

Comments are closed.

en_USEnglish