Ibanga ry’ubukire ni umutuzo, kamere muntu yo irashukana – Ubucurabwenge bwa Kamonyi
Ikigo cy’ubushakashatsi n’ubucurabwenge giherereye mu Karere ka Kamonyi umuyobozi wacyo avuga ko umutuzo ari bwo bukire bwa mbere umuntu agomba guharanira, naho ngo kamere muntu ngo ni umushukanyi kuko ntacyo ishobora kugeraho usibye irari no kwanganisha abantu.
Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’iki kigo uyu munsi bwerekana ko mu bibazo byinshi byugarije abaturage isi muri rusange n’abanyarwanda by’umwihariko bishingiye mu kutanyurwa n’uko umuntu ari n’ibyo afite Imana yamuhaye.
Impamvu ngo nta yindi ni uko abantu benshi bayoborwa na Kamere kandi ubusanzwe yo itajya inyurwa.
Evase Nsengimana umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi n’ubucurabwenge mu Karere ka Kamonyi avuga ko hari ingero nyinshi zifatika kandi zerekana ko abantu benshi bapfa imitungo kubera kutanyurwa ngo bumve ko umuntu ashobora gushaka uwo mutungo atavukije abandi ubuzima.
Ati «Ikibazo cy’amafaranga nicyo abantu benshi bashyira imbere, ariko iyo witegereje usanga umutuzo ariwo shingiro ry’ubukungu, kumenya uko kuri niwo muti wa mbere wo gukira ariko benshi bakwirengagiza nkana.»
Uyu muyobozi avuga ko mu bo bahuguye harimo abakize ibikomere baterwaga n’amakimbirane yo mu muryago kandi ashingiye ku mitungo.
Emmanuel Mugabushaka wo mu mudugudu wa Nyagacaca, Akagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda avuga ko yamaze igihe kinini afitanye amakimbirane n’abo mu muryango we ashingiye ku masambu ariko ngo banga kuyamuha, ku buryo ngo yaje kugera ubwo yifuza kubica kugira ngo yisubize uwo mutungo.
Mugabushaka ati « Inyigisho naherewe muri iki kigo mu gihe cy’umwaka nizo nzamfashije gusohoka muri ibyo bibazo ubu ndatuje.»
Aimable Udahemuka umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi avuga ko kuba hari bamwe mu baturage bagize amahirwe yo gukurikira izo nyigisho yizera ko hari icyo bigiye guhindura ku buzima n’imibereho by’abaturage kuko muri iki gihe usanga ingo nyinshi zisenywa n’ibibazo byagaragajwe.
Iki kigo cy’ubushakashatsi n’ubucurabwenge mu Karere ka Kamonyi cyatangiye mu mwaka wa 2011 gihugura abaturage ku buntu mu gihe cy’umwaka umwe.
MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Kamonyi