Iby’akamaro: Iyo abikorera bahuye n’ishuri bakaribwira ubumenyi bakeneye ku isoko
Mu nama nginshwanama (Technical Advisory Group) iba buri myaka ibiri, ishuri rya Tumba College of Technology uyu munsi ryahuye n’abikorera kugira ngo baganire ku bumenyi bakeneye hanze ku isoko ari nabwo iri shuri rikwiye kuba riha abo ryigisha.
Ubuyobozi bwa Tumba College of Technology buvuga ko bukorana n’amakompanyi yose afite aho ahuriye n’ibyo bigisha bigendanye n’ikoranabuhanga kugira ngo barebe ibyo zikeneye ku isoko abe ari byo ishuri riha abaryigamo.
Louis Muhire umuyobozi w’ikigo cy’ikoranabuhanga MERGIMS avuga ko ibi bituma abanyeshuri iri shuri ribaha usanga bafungutse mu mutwe kuko baza bazi neza akazi baje gukora.
Muhire ati “Hari aba-techniciens nari narakuye mu Buhinde barantwaye amafaranga menshi cyane hari n’igihe bambeshyaga ntibakore ibyo nshaka. Ariko iri shuri tuvugana naryo ibyo dushaka ubu abanyeshuri baharangiza baraza bagakora ibyo njyewe nifuza, numva ari igisubizo n’ishema ku Rwanda.”
Icyo uyu wikorera asaba iri shuri ni ukurushaho, bagashaka ubumenyi bwisumbuyeho mu yandi mashuri akomeye mu by’ikoranabuhanga hirya no hino ku isi, u Rwanda ntiruzongere gukenera abantu runaka bavuye mu mahanga baje gutanga izo servisi zishobora kwigishwa na Tumba College.
Claude Isimbi warangije muri iri shuri ubu ukora mu by’itumanaho avuga ko gahunda nk’iyi yatumye babona ubumenyi bukenewe ku isoko bakaza bisanga ku isoko ry’umurimo.
Isimbi asaba andi mashuri gukora nk’ibi kugira ngo abanyeshuri biga ikoranabuhanga bajye bamenya ibintu bishya bigezweho ku isoko ry’umurimo ntibahore ibintu bimwe.
Eng Pascal Gatabazi uyobora ishuri rya Tumba College of Technology avuga ko abafatanyabikorwa baba bagomba kugira uruhare mu kugena ubumenyi bukwiye guhabwa umuntu bazaba bakeneye ku isoko.
Ati “Icyo dushinzwe ni uko abanyeshuri babona ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo. Iyo duhuje imitwe yombi gutya; abashinzwe gutanga ubumenyi n’abakeneye ubumenyi bitanga umusaruro.
Iyo duhuye gutya tubona raporo bikadufasha gutegura integanyanyigisho yacu igendanye n’ibyo baba badusabye.”
Tumba College of Technology ivuga ko mu bushakashatsi yakoze abakoresha 90% bishimira servisi bahabwa n’abanyeshuri barangije muri iri shuri.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
1 Comment
Bravo.
Nyabuna mubwire na za Kaminuza nyinshi dufite hano zumvireho! Nibigerwaho bizatuma nta mukoresha wongera gusaba experience kuri CV yawe!
Comments are closed.