Nyabihu: Abo mu kagali ka RYINYO mu bibazo by’imibereho n’iterambere
Akarere ka Nyabihu, ni kamwe mu turere turi inyuma mu iterambere, aka karere kahoze kitwa Komini NKURI, ugereranyije n’utundi turere ubona ko amashanyarazi, ibigo nderabuzima, imihanda ari ikibazo mu gihe hamwe na hamwe bimaze gukemuka.
Abaturage bo mu murenge wa MUKAMIRA, mu kagari ka RYINYO, batangarije UM– USEKE.COM ko Leta ikwiye kubibuka nabo, Akagali nta biro kagira, nta mashanyarazi, ndetse muri aka kagali nta vuriro rihari. Benshi mu batuye aka kagali kandi bavoma amazi mabi.
Abatuye akagali ka RYINYO, bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’umuhanda ugera kuri kaburimbo (Ku Mukamira), aho bashobora kwivuza, kubona amashanyarazi no gucuruza umusaruro wabo, dore ko nta soko bafite hafi rindi.
Uyu muhanda warangiritse bikomeye, kuva muri aka kagali n’amaguru kugera ku Mukamira, ni urugendo rw’amasaha atatu, Moto iguca amafaranga 7 000. Ku babyeyi batwite ni ingorane kuko Imbangukiragutabara (Ambulance) nazo ubwazo bizigora kuhagera. Ibi bituma umubare w’imfu z’abana bavuka uri hejuru muri aka karere. Abarwayi bo bakaba bagihekwa mu ngombyi ya Kinyarwanda bagakora ibirometero 15 bajya kwa muganga.
Kuba muri kano kagali n’ibindi bice bya kure yako biri mu bwigunge, bituma n’ingamba za Leta mu buhinzi abaturage bo muri ibi bice baheruka bazihabwa ariko ntihakorwe igenzura (suivi) kuko abakozi ba ministeri n’izindi nzego za Leta nabo kuhagera bibagora.
Urugero ni mu gishanga cy’ikiyaga cya BIHINGA, aho abaturage baturiye ibiyaga mu Rwanda hose basabwe guhinga bagasiga metero 50 uvuye ku kiyaga (mu kubangabunga ibidukikije) ariko n’ubu aba hano barahinga bakageza ku nkombe z’ikiyaga.
Mu Uburezi; abana biga ku kigo cy’amashuri abanza cya RYINYO, iki kigo ngo kimaze imyaka 50 cyubatswe nkuko abaho babidutangarije, bakora ibirometero bitatu cyangwa bine baza ku ishuri ritangira saa moya n’igice za mugitondo.
Alexandre SAHUNKUYE umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yabwiye umunyamakuru w’UM– USEKE.COM ko, koko Akarere kabo gafite ikibazo cy’inyubako z’ibiro by’utugali, ariko babanje kubaka byibura ibiro by’imirenge.
“Twubatse imirenge ibiri ariyo RUGERA na JOMBA, ibiro by’utugali nabyo tuzabyubaka imyaka itaha ku tugali tudafite biro” Alexandre Sahunkuye.
Ku kibazo cy’umuhanda wa RYINYO-MUKAMIRA, uyu muyobozi yatanagaje ko uyu muhanda wangirika kubera ko itaka ryaho ryoroshye cyane, yavuze ariko ko muri uku kwezi kurangira bagiye gutanguranwa n’imvura maze aba tigiste bagakora uyu muhanda ku buryo burambye, ikigo cya RTDA (Rwanda Transport Development Agency) kikaba ngo kigiye kubaha amafaranga.
Ku kibazo cy’imibereho myiza, SAHUNKUYE yavuze ko aka karere gafite ikibazo cy’imyumvire y’abaturage kuko ngo bakibyara abana benshi, ndetse ugasanga umugabo afite abagore barenze umwe, bityo akagira abana benshi.
Kuba mu mirenge imwe n’imwe y’aka karere ngo nta mazi n’amashanyarazi biharangwa, ahanini ngo biterwa n’imiturire y’abaturage, aba ngo batuye mu mpinga z’imisozi miremire, kuhazamura amazi n’amashanyarazi ngo bikaba bigoranye. SAHUNKUYE akavuga ariko ko hari umushinga wa WASH wo gukwirakwiza amazi meza n’amashanyarazi.
Leta ngo yatanze miliyoni 20, amashanyarazi n’amazi bizavanwe ku kigo cya VUNGA bigezwe kuri Poste de Sante mu cyaro cya Ryinyo bitarenze mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka.
Aka karere ka Nyabihu kakaba kari mu turere bigaragara ko kakiri inyuma mu majyambere ugereranyije n’utundi, abaturage n’abayobozi bakaba bitana ba mwana muri gahunda z’iterambere ry’aka karere.
Abaturage bavuga ko abayobozi ntacyo bakora batabegera ngo bafatanye mu gukemura ibibazo, abayobozi bo bakemeza ko ntacyo badakora mu kuzamura ibyaro by’aka karere, ariko banafite ikibazo cy’imyumvire y’aba baturage idahinduka.
Photos: Daddy Sadiki/UM– USEKE.COM
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM
0 Comment
sha nda bemeye kweli uziuko ibyo mwanditse ari ukuri buriya hariya hantu ndahazi kuko nanjye nigeze kuhagera kenshi ibyo wavuze nukuri ariko hari ikintu Sahunkuye uavuze cy’imyumvire nukuri koko abantu bo muri Nyabihu ntabwo bumva pe nabantu bigira ndihanga ibyo ubabwiye ntibashobora kubyemera dore ko baba banavuga ngo ubibabwira ni umwana wakuriye mu maso yabo bigatuma bamusuzugura intibumve ibyo ababwira abantu ba Nyabihu rero bagomba kwisubira nubwo atari bose ariko cyane cyane abatuye mumisozi ntibumva pe
birababaje kuba mugihugu hari ahantu hameze gutya, ikigali huzuye imiturirwa,
programme ya girinka se ho ntayihari?
development ikenewe hose
ministere ibishyinzwe yagombye gutanga amafranga bakubaka ibiro bizima, bityo bikaba urugero kubaturage bagafashanya na leta no kubaka umuhanda.
Bravo ku banyamakuru b’umuseke
gusa aho urwand arugeze mumugi wakigali siho rugze mumirenge, mutugari twomugiturage nawe se irebere koko ibiro byakagari? ubuse uhakorera we akora iki? we ubwe ntiyazamura ikibazo cyaho akorera hagasanwa agakorera ahanu hasa neza, ubuse impapuro zakazi nibikoresho biranga akagari bibikwa hehe koko?
Ndagira ngo nkosore uwo uvuze ngo Leta izabubakire ibiro bizima,ahubwo bo ku giti cyabo baziyubakire ibiro byiza.Ntimukajye mu tegereza ngo bazankorera ahubwo mujye mwikorera.
Bazazane: amabuye,umucanga,ibiti,bikore ku mufuka bagure sima n’abati ,bashoremo amaboko yabo urebe ko bidakemuka .
Murakoze kuduha amakuru meza iri niryo tangazamakuru dukeneye.
ARIKO ARIKO AHHH
jye ndabona ko Leta yafasha abo baturage kuko ikibazo kiri mu bayobozi babayobor’ahubwo birirwa mutumanza, birababaje kabisa ku bona hari abakirinyuma mumajyambere. Leta y’urwanda nitabare.
Big up mwa banyamakuru mwe, izindi mbuga zagombye kubigiraho uko bandika: Titre, introduction, développement y inkuru, kumva impande zombi, amafoto aherekeza inkuru.
Parcontre kuvuga ngo abantu ba nyabihu ntibumva, ni generalisation mbi.
Mbahaye 8/10
Big up mwa bahungu mwe, izi nkuru zigira impinduka ku mubereho ya rubanda. Ndizera ko hari icyo bihindura kuko nabonye hari abayobozi bamenyereye gukora ari uko babanje kubandikaho inkuru kandi mbi
uribwira ko ari nyabihu yonyine ifite ibi bibazo. Ni aho wigereye kandi inyandiko yawe wagira ngo uri gatumwa.
Yebabawe biratangaje kandi birababaje cyane .gousan abayobozi bibanze bakwiye kwikosora kuko nibo bagakwiriye kubigisha.ntabuzima ntakindi cyajyenda neza.UBWOSE WANYWA ARIYA MAZI UKAGIRA IBITEKEREZO BYITERAMBERE.MUMBARIZZE URIYA MUYOBOZI WAHO ICYO AHIGAM IMBERE YA PRESIDENT
uriya murenge urashyingira umugeni n’umukwe babona aho bicara. Sadiki nagukunze uzi gushaka amakuru.
uramutse uturutse mukandi karere ntabwo bakurangira aho uriya murenge uri ngo ubyemere,mbabajwe gusa na documents zibikwamo. ubuse iyo imvura iguye hari ibibazo by’abaturage babyifatamo ute?
Nukuri ni byiza inkuru nkiyi ituma umuntu windashima murwego rwo kugaya iterambere ryaho atuye ahindukiza ibitekerezo by’imyumvire aba yifitemo!Thanks your message!God bless you.
Nibyo koko inzira iracyari ndende mu iterambere kuko nubu turacyari munzira y’amajyambere. Ariko abanyamakuru bajye bagaragaza ibitagenda batirengagije n’ibigenda neza.Ibyo yavuze ngo ibigonderabuzima ni ikibazo yabikuye he?Ko ntana 1 yagaragaje cyubatse nabi?Njye mba Kigali na Nyabihu ndahazi bihagije, hari CS 15 Nyarugenge, Kicukiro,Musanze,Rubavu(town)bafite moins que ca kdi ibyo bigo nderabuzima byubatse neza n’ubusitani bwiza.Nyabihu ifite amasoko yubatse (moderne) 5 afitwe n’uturere duke mu gihugu n’ibindi n’ibindi….ahubwo umunyamakuru yisubireho,kunenga nibyo,ariko avec logique.Kuvuga ko Nyabihu iri mu turere turi inyuma y’iterambere utagaragaje icyiza na kimwe ni uguca intege ubuyobozi n’abatuge.Kintobo Sector is not the image of all Nyabihu.Ubwo dutegereje ko Daddy SADIKI RUBANGURA azasubira Nyabihu akabagaragariza n’ibyiza byaho.Thx
@ Ukuri,
mbere na mbere ndagusuhuza nti: Gira ubugingo, gira amahoro k’umutima, gira urukundo n’umubano. Naho ibintu tuzabihaha, ni impamo. Naho amajyambere nyakuri arambye tuzayageraho, mba nkuroga!!!…..
Kandi ndagirango nguhumurize. Humura*Humura*Humura…..
Ndagusabye, nubwo ibyo uvuga harimwo logique, wikwibasira umunyamakuru Sadiki RUBANGURA, kuko nawe ibyo yanditse harimwo umurongo unoze. Ntabwo yaciye abantu intege, ntabwo yatukanye kandi ntabwo yakabije. Ibyo yavuze ni ibintu bigaragara, kandi bifite amavu n’amavuko, bifite impamvu nyinshi…..
Aha ndakwibutsa ko umuntu nka we, umuntu nka njye, kimwe n’abandi banyarubuga hafi ya bose, turi abo rubanda bita “Impuguke”. Dufite rero uburyo dusoma inyandiko nkiriya, dufite icyo bita mu cyongereza “Causal and logical thinking”. tuzi neza gusesengura, kugereranya, gushungura, gushyira buri kintu mu mwanya wacyo, guha buri ngingo agaciro ikwiye…..
Muri make, nkuko nawe ubyivugira, turacyari mu nzira y’amajyambere kandi nyine urugendo ruzaba koko rurerure. Ntabwo ari hariya ku RYINYO gusa, hari nahandi henshi mu ntara z’u Rwanda. Icyangombwa nuko twese dusobanukirwa tukamenya gutandukanya…..
Ibibazo ni insobe. Ku murongo wa mbere, hari ikibazo cy’imyumvire y’abaturage. Kiriya kibazo ntabwo ari hariya kiri honyine. Mentality and behavior change is paramount. But it is not an easy task……okay!!!
Natural and site-specific conditions are also an issue. Muri buriya butaka nta rwondo-ibumba rihagije ririmwo. Tuzagomba rero gushaka uburyo bushyashya bwo kubumba amatafari. Aha hakenewe abahanga b’inzobere muri engineering….
Hari ikibazo cya “Participatory governance”. Bariya bayobozi nabo sibo, babuze uko bagira. Nabo ubwabo bakeneye inkunga. Aha impuguke zacu zo muri KAMINUZA zigomba gukora icyo bita “Knowledge Transfer”. Ntabwo ari ibintu byoroshye ariko ni ngombwa, kandi buri ruhande ruzahungukira…..
MUKAMIRA-RYINYO. Jyewe ndamutse mfite ububasha nahita nkora uriya muhanda ngashyiramwo kaburimbo vuba na vuba. Kuko bene icyo gikorwa remezo kirenze ubushobozi bw’intara, ariko ni umnusingi w’iterambere. Umuhanda*Amazi meza*Amashanyarazi. Ibyo bikorwa-remezo bikwiye gusakara mu ntara zose z’u Rwanda……
UMWANZURO. Muvandimwe UKURI rero umbabarire narondogoye, ariko nagirango nisobanure kabisa. Bene izi nyandiko zirakenewe. Wikwibasira umwnaditsi, uramurenganya!!!
Buri musomyi uza kuri runo rubuga, afite uruhare rwe bwite, agomba kumva neza message y’inyandiko. Bene iyi nyandiko idutungira agatoki ikatwereka uko ibintu byifashe koko, mu Gihugu rwagati. Mbese bene iyi nyandiko ni “Case Study” buri wese akwiye gukuramwo amasomo nyakuri. Bene iyi nyandiko ituma jyewe INGABIRE-UBAZINEZA ngira ubushake burenze, ubushake bwo gutanga UMUGANDA kugirango IGIHUGU cyacu, igihugu twese dukunda gitere imbere koko sawa sawa…….
HARAKABAHO ABANYARWANDA N’U RWANDA RWABO.
Uwanyu Ingabire-Ubazineza
Thanks Ingabire for this comment.
Ntabwo nibasiye umwanditsi ahubwo ni debate tuba dukora kuri uru rubuga.Les scientifiques disent:”la verite n’est verite que pour son auteur” so ntabwo twibasira umuntu just comment.thx
Bonjour mon cher UKURI,
merci pour votre réponse. Je suis d’accord avec vous concernant “La vérité……….”.
Mais vous avez, sans aucun doute, saisi la pourquoi de mon souci. A cause de l’histoire particulière de notre patrie, nous devons absolument éviter toute argumentation ad hominem….
Maze rero, biranshimishije cyane kuba usubije comment yanjye. Ni ubuhoro.
Reka dukomeze inzira y’iterambere, mu mvugo no mu bikorwa…..
Ikindi nshaka kugusaba ni iki:
Bene uru rubuga ni ingirakamaro, kuko haza ABATOYA benshi. Bashobora rero kuhavoma ubumenyi, mu cyayenge bihitira…..
Jyewe, usibye amakabyo, intara zose z’u Rwanda ndazizi kandi ndazikunda. Ndetse nshobora kwemeza nti, dosiye z’ibikorwa-remezo hafi ya zose ndazizi.
Byanshimisha rero, abantu nka we na njye, tugiye dufatanya gusobanura impamvu IMIGAMBI YA LETA, imwe n’imwe, ari ingorabahizi…..
Muri make, ntabwo nshaka kunenga ABAVANDIMWE, ariko nsigaye nsanga abenshi bafite “Impatience” ikabije. Niba nibeshya ndagusabye unkosore…..
Imigambi imwe n’imwe, intara zimwe na zimwe, imiryango imwe n’imwe, ikeneye KWIHANGANA, ikeneye kugenda buhoro buhoro. Kuko ntabwo hose abantu bafite imbaraga zingana.
RÉSUMÉ. Nous devons étudier la situation cas par cas. Il n’y a pas une seule meilleure voie. Le développement durable d’un village ou d’une région doit être auto-centré. Il doit tenir compte des ressources matérielles et immatérielles. Il doit se baser sur les capacités des citoyens.
Alors et seulemnt alors, nous aurons la chance de réussir. Et nous devons réussir. ABSOLUMENT!!!!
Murakoze muragahorana Imana.
Uwanyu Ingabire-Ubazineza
None se buriya iyo abandi bayobozi bavuze ibyabsndi bagezeho Uwa NYABIHU nawe aravuga cyangwa ntabwo yitabira i nama wow!!!!!!!!! Nyabihu ishobora kuba sriyo yanyuma mumi higo nubwo ntakiba murwanda ariko narahabaye haruturere tumwu tutazi aho abandi bageze mwite rambere muzanyaruki re ahitwa MURiNga mukagsri ka Muringa mumududu wa GAkAmba mwirebere naho ni muri NYABiHu
Comments are closed.