Episode 51: Nelson na Gasongo bagiye gusura Brendah bahura n’imodoka y’umugabo imutwaye
Gasongo – “Wari uzi n’ikindi?”
Njyewe – “Oya ntacyo nzi! Ni iki se Gaso?”
Gasongo – “Bro! Uzi ko Mama Brown ashobora kuba afite anniversaire uyu munsi?”
Njyewe – “Uuuh! Ibyo se ubikuye he?”
Gasongo -“Ntubonye iriya mivinyo nzanye?”
Njyewe – “Yego nayibonye ariko imivinyo ntabwo ari yo isobanura anniversaire!”
Gasongo – “Umva se nyine, John ha handi ambwiye ngo ibirimo simbirebe ndebyemo Imana imbabarire, uzi ko harimo Gateau?”
Njyewe – “Uuuh! Ngo gateau?”
Gasongo – “Gusa se? Harimo n’utubuji twinshiii, tumeze nk’amatara ya Kigali, mbonye muri twe nta wundi muntu ufite imyaka ingana n’iya turiya tu buji!”
Njyewe – “Yampaye inka! Niba ari ibyo noneho ushobora kuba ufite ukuri?”
Gasongo – “Ikirori cyahiye weee! Ahubwo nanjye imiti reka mbe nyisubitse nzaba nyikomeza! Kariya ka vinyo ndabizi nzongera kukabona warongoye!”
Gasongo – “Eh! Gaso, uzi ko uhise unyibutsa inzozi naraye ndose?”
Gasongo – “Uuuh! Wabona utaraye urongoye, nako utarose warongoye?”
Njyewe – “Gaso! Narose ngiye kurongora ariko nababajwe n’uko nari ngiye kurongora undi mukobwa utari Brendah!”
Gasongo – “Toka Satani mu kurongora kwa Nelson! Ye, ubwo se birashoboka!”
Njyewe – “Wahora ni iki ko ari na yo mpamvu nakangutse nsakuza mu gitondo, ariko twizere ko wenda ari iby’inzozi!”
Gasongo – “Attention! Ubwo urumva ko ugomba kwitonda ukareba imbere n’inyuma? Buriya inzozi na zo zirarema niba utari unabizi! Ariko nanjye ndahari nzajya nkurebera nta shida! Ahubwo tujye kunywa bya gahuzamirya… Nako imivinyo.”
Njyewe – “Hhhhhhh! Hanyuma se imiti?”
Gasongo – “Ubwo igifu kitifunze ibindi byose ni tayari wana!”
Njye na Gasongo twasubiye mu nzu maze turicara John ahita ahereza Gasongo ikirahure nanjye arampereza aravuga.
John – “Basore! Mwakire munyweho mwumve niba nzi kwenga neza!”
Twese – “Hhhhhhhhhhh!”
Gasongo – “Oya karafutse, rwose njye nkarebesha ijisho nkakamenya!”
Twarongeye turaseka ni ukuri ibyari biri aho byari ibyishimo kuri njye ho byari bigeretse ku bindi kuko uko buri umwe yasekaga nabonaga bya byishimo, John yatubwiraga yifuza ko bizashyika ku ndunduro, gusa nakubitaga agatima kuri Brendah ngasubira bubisi.
Hashize akanya maze Mama Brown na Mama Kenny bategura ameza barangije baduha karibu dutangira kurya dusoje turashimira dukomeza gusuka umuvinyo ibiganiro na byo birisukiranya.
Haciyemo akanya gato si nzi uwahamagaye John kuri telephone ahita ahaguruka afungura umuryango arasohoka dusigara aho tuganira, yatinzeyo cyane maze njye na Gasongo dutangira gukeka ko bya bindi bishobora kuba ari byo.
Tukibyibaza twese twatunguwe n’itara ryazimye umuryango ukingutse, buji nyinshi zaka amabara atandukanye zinjira ziririmbirwa n’umusore tutahise tumenya neza ako kanya. Uwo musore yaririmbaga ngo ‘Happy birthday to Mama Gaju’, ubundi akavuga ‘to Mama Bebe’, akongera akavuga ngo ‘to Mama Roda, na Mariya Rosa’ byose tuyoberwa ibyo ari byo ariko natwe turamufasha cyane cyane Gasongo wandushaga ijwi.
Twararirimbye turongera turaririmba, Gasongo atangiye gukorora bacana itara tubona Kiki ni we waje afite gateau akanaririmba kuriya, si uguseka twagiye hasi John we yari ari kwihungiza kubera ibitwenge!
Mama Gaju byaramurenze burya iyo umubyeyi abunze amarira y’ibyishimo mu maso ye abana bo barahogora, buri wese wari uri aho yarishimye bya bindi by’imbere, bya byishimo bikuzamukamo ukumva ahantu hose uragaragiwe, hashize akanya twururutsa ibyishimo mu mutima John ahita avuga.
John – “Mama Gaju, ngaho ihangane utuzimirize zino buji zingana n’imyaka yawe umaze kuri iyi Isi, ibi bikaba bihamya ikamba ukwiye nk’umubyeyi w’intwari.”
Twese twahise dukoma amashyi maze Mama Brown arahaguruka aratambuka azimya buji tumwongeza amashyi atari amasabano aragaruka aricara yihanagura mu maso natwe turamwigana.
Kiki – “Eh! Muzane umuhoro nako icyuma akate turye!”
Twese – “Hhhhhhhhhhhhh!”
John – “Hhhhh! Uzi ko Kiki ariguyeho koko! Nyabuna muzane icyuma adukatire maze atugaburire!”
Mama Kenny yabyumvise vuba azana icyuma agihereza Mama Brown, amaze kukimuha aratwitegereza twese aravuga.
Mama Brown – “Mana weee! Ni ukuri mureke mbasabe kandi mutampakanira, ndifuza ko mwese mwaza tugafatanya gukata ino gateau!”
Wow! Twese twahagurutse vuba turamwegera dukata gateau ubundi tunamwifotorezaho ibintu byanyuze bya nyabyo ndetse bikarenga umutima wanjye.
John – “Uyu munsi rero ni uwa Mama Gaju, nizere ko akomeje kunyurwa no kwitwa ikibondo kuri iyi tariki ibaho rimwe mu mwaka, nkaba ngira ngo muri aka kanya atubwire akari ku mutima!”
Mama Brown yaratuje abanza kwitegereza buri wese wari uri aho maze yitsa umutima araterura avuga adategwa.
Mama Brown – “Murakoze cyane! Ni ukuri birandenze, si nari nzi ko uyu munsi wateguwe, yewe sinanibukaga ko uyu munsi ari wo navutseho. Naherukaga kuwizihiza kera nkiri mu rugo iwacu, nabwo kera cyane nkirangiza secondaire.
Nubwo ibi bibaye nk’umuhango, ariko kuri njye hari ikimenyetso gikomeye mushyize kuri njye kitazasibwa n’ubonetse wese mu gihe cyose nzaba ngifite ubuzima nkesha Rusengo.
John, warakoze cyane kunzirikana kuko ndahamya neza ko Nelson na Gasongo, Kenny na Mama we na Kiki bari aha batari babizi, ahubwo buriya ndibuze gutungurwa n’ukuntu wabimenye.
Muri byose ndishimye kandi murankomeje cyane, nkomeje kubona neza ko inshuti iva ku nzira kandi nzazirikana iteka uyu munsi mugize usumba iyindi mu yindi minsi igize uyu mwaka, murakoze!”
Mama Brown asoza kuvuga twakomye amashyi menshi maze tumwirundiraho tumuhobera, tumuha za felicitation nyinshi tumaze kwicara.
Kiki – “Mureke tumurabire!”
Ako kanya Kiki yahise aterura ikarito y’umuvinyu usa n’umutuku agiye gukubita ku munwa ngo anywe nk’unywa amazi kuri robine, John arahagoboka.
John – “Have sigaho! Ariko Kiki nta soni?”
Kiki – “None se ko njya mbona bavoma hano kandi njye naramenyereye kunywera kuri robine ntimwareka nkisayidira?”
Twese – “Hhhhhhhhhhh!”
John – “Mwanyumviye? Mwamboneye ibyo ntunga iwanjye? Niba ushaka kuvoma fata akarahuri uvome wa mugani wawe ariko ureke gushyira umunwa kuri robine.”
Twese – “Hhhhhhhhhhh!”
Gasongo – “Kiki, ariko ubundi vraiment donc wize where?”
Twese – “Hhhhhhhh!”
Kiki – “Eeeh! Uzabaze njye nize en classe ntabwo nize a l’ecole! Utandeba gutya ngo unsuzugure, njye narasomye sha!”
Noneho si ugeseka twarasetse turongera turaseka twivayo koko, ari na ko dukomeza kuganira hashize akanya John ahita afata umwanya.
John – “Murakoze cyane ku bwo uyu mwanya mwiza mumpaye, mu by’ukuri ni ibyishimo byinshi kuri twe kuko uyu munsi ugeze turi kumwe na Mama Gaju.
Njye iyi tariki nayanditse ahantu umunsi mfata ibyangombwa bye igihe twari muri process yo gushaka akazi, itariki maze kuyandika ndayizirikana none byageze uyu munsi abaturuka i Kigali bati turaje maze kuri njye biba bibaye mahwi!”
Mama Brown – “Ngo? Nelson, mwaje inaha ntabyo muzi?”
Njyewe – “Ashwi da!”
Mama Brown – “Mana yanjye?”
John – “Iyi ni yo surprise bavuga kandi izagutere imbaraga nk’uko wabitubwiye, humura turi kumwe nawe nk’umuryango ushaka ko mu minsi usigaje hiyongeraho umwe uwo umwe ukazajya uba uw’ibyishimo, murakoze!”
Twakomye amashyi menshi Gasongo aranivuga turaseka noneho bya nyabyo, Kiki agiye kumwigana aragobwa noneho bihumira ku mirari twese turambarara hasi, duhembutse dukomeza kuganira amasaha akuze dusezera Mama Brown na Mama Kenny duhana gahunda ya mu gitondo. Kiki nanjye na Gasongo na Kenny tujyana na John.
Baraduherekeje batugeza ku muhanda twijira mu modoka twerekeza kwa John tugezeyo Zamu arakingura turinjira tuva mu modoka turamusuhuza dukomeza muri salon twicara gato tuganira uko byose byagenze, Kiki na Gasongo baradusetsa karahava ubundi tujya kuryama.
Nageze mu cyumba nicara ku buriri ntekereza byinshi, nongeye kwibuka inzira yanjye yo mu buto, nongera kwibuka uko nakuze, nibuka ishuri ndetse nibuka umutaka wanjye kugeza aho nari ngeze aho, maze kwibuka byose nta kindi cyari gisigaye narebye imbere hanjye.
Nta kindi hari hahatse usibye kubaka ubuzima bwanjye ndetse nkabwubaka ndi kumwe na Brendah umukobwa wankunze bwa mbere ndetse agaca umurongo ku bandi, uwo ni we nifuzaga ko azaba uwa mbere n’uwa nyuma.
Namaze kwitekerezaho nambarira urugamba ninjira mu mashuka gusa nsaba Imana ngo niba ari inzozi ndota indinde kongera kurota nk’izo naraye ndose.
Koko ni na ko byagenze mu gitondo nakangutse kare nihuta njya muri douche mvuyeyo nambara imyenda myiza nari nateguriye uwo munsi nagombaga kubonaniraho na Brendah nyuma y’igihe kinini ntamubona.
Maze kwambara narasohotse njya muri salon, nkigerayo nsanga Gasongo yicaye wenyine ntungurwa n’ukuntu yantanze kubyuka, akimbona ahita atangira bya bindi bye.
Gasongo – “Eeh! Uyu ni Nelson? Cyangwa ndatombotse?”
Njyewe – “Kubera iki se Gaso?”
Gasongo – “Oya! Iyo myenda niba utayitiye wayikodesheje kabisa!”
Njyewe – “Gaso, harya iyi myenda ntayo uzi?”
Gasongo – “Buriya wayiguze ndi muri coma nako ni na ko byagenze kwanza! Gusa byo wambyaye neza! Nizere ko umpa ijana nkaza kuriguramo igisokozo nasanze narakibagiwe!”
Njyewe – “Hhhhh! Ntacyo ndariguha ariko ngukire Gaso!”
Gasongo – “Aha! Si ngaho dore na Kiki araje? Reka na we abikwibwirire!”
Kiki – “Nahoze mbumva erega ariko njye si ndi nka Gasongo urara ku bitanda bibiri, akazinduka asaba ibisokozo njye ndakubwiza ukuri iyo wambara ya kabutura yanjye nari nambaye ejo wari kuba wabahaye neza, kandi ntupinge njye nambika na Boss akaberwa abagore bakaza bamushaka ijoro ryose na ko namwe mwarabyiboneye!”
Akivuga gutyo John yahise ahahinguka Gasongo atangira kumucira amarenga amubwira ngo aceceke ariko Kiki we ntiyabibona arakomeza.
Kiki – “Yiiii! Ugira ngo ndababeshya se? N’ejo hashize wa mugore waje cya gihe muri hano akansimbukira akamfata mu ishingu yaragarutse ambaza niba Boss ahari mubwira ko nta we kandi yari ahari aryamye, maze kumubwira ko adahari yarambwiye ngo ashaka kumpa amafaranga ngo nkamukinira dilo ra? Mubajije iyo ari yo arambwira ngo arashaka ko ndoga Boss wanjye nemera kubi! Ese buriya yabonaga nabyemera?”
John – “Ngo iki sha? Ibyo uvuze ni ibiki?”
Kiki yarahindukiye akubitanye amaso na John amavi ayarimiza mu butaka atangira gutakamba.
Kiki – “Boss, Boss! Mbabarira weee! Narabyanze rwose! Maze kubyanga arambwira ngo namenya ko nabikubwiye nzabona ibyago!”
John – “Ngaho haguruka umbwire neza uko byagenze ntacyo ngutwara n’ubundi mbyumvise ntabiteganyaga!”
Kiki – “Boss, uriya mugore yaraje asanga mfite umwuko kuko ari yo ntwaro nsigaye ngendana ngo atazongera kumfata mu ishingu, amaze kwijira yarakumbajije maze mubwira ko udahari, arambwira ngo ashaka ko dupanga ngo nkaba umukire!”
John – “Ngo gute se Kiki?”
Kiki – “Yahise akuramo ibinote bya bitanu bitukura n’agacupa gato karimo ibyo ntazi arambwira ngo nimfate amafaranga maze nzagushyirire mu biryo ngo nindangiza kubikora azampa andi kandi ngo azahita aza kuba hano ngo nkomeze akazi kanjye!”
John – “Kiki! Uravugisha ukuri?”
Kiki – “Ni ukuri kose Boss! Urabizi sinakubeshya kandi umbabarire ko nari narabigize ibanga ni uko nabyanze nkavuga ko ntabikora akambwira ngo nimbikumbwira sindaye!”
John – “Kiki, sinakurenganya nawe si wowe, ubwo se kuki utatekereje ko yaca ku wundi utari wowe akabikora? Ngaho genda urakoze kubimbwira!”
Kiki – “Boss, urambabariye cyangwa uranyirukanye? Rwose mbabarira ntabwo nzongera!”
John – “Igire mu kazi kawe nta kibazo Kiki!”
Kiki – “Boss, urakoze weeee! Urakoze cyane ni ukuri!”
Kiki yahise afata inzira aragenda, maze John ahita yicara aho bisa nk’ibimucanze ukuntu, mfunga roho ndamubwira.
Njyewe – “Mwihangane ndumva bikomeye ubwo bashaka kubavutsa ubuzima!”
John – “Nelson, nta kibazo biriya biroroshye ntacyo bitwaye, uriya ushaka kubikora ndamuzi neza ntabwo azabigeraho.”
Gasongo – “Eh! Natwe twaramubonye yaje hano duhari, ahubwo birakomeye cyane niba hari n’ubufasha wakenera watubwira da! Nta mishinyiko ngira njye namugarika mwene muzehe sinkina!”
John – “Oya, ibyo mubimparire nanjye ubwo ndamenya uko ngenda, ahubwo muze ku meza.”
Twashyizeho akadomo maze turahaguruka tujya ku meza tuvuyeyo.
John – “Ese sha Nelson, wa muntu mufatanyije business ko ntamubonye bite?”
Njyewe – “Eeh! Ahubwo ni na yo mpamvu njye na Gasongo twiteguye hakiri kare, tugiye kumureba dushaka ko tuza kujyana hariya kuri gereza.”
John – “Ok! Nta kibazo nitumanuka turaza kubabwira.”
Twarikirije turasohoka Zamu aradukingurira tugeze ku muhanda dufata moto twerekeza kwa Brendah.
Bidatinze twageze muri ya quartier nacururizagamo me2u tuvaho tumanuka n’amaguru, ari na ko nshishamo nimero ya Brendah ariko ikomeza kwanga dukomeza kumanuka twerekeza iwabo.
Habura nka metero ijana ngo tugereyo twitegerezaga neza igipangu cy’iwabo maze tubona imodoka isohoka iva iwabo dusa nk’abagabanya ingendo, imodoka na yo iba irakase iza mu cyerekezo twari turimo.
Ikitugeraho yavugije ihoni turahigama mu kureba neza mba mbonye Brendah yicaye mu mwanya w’imbere atwawe n’umugabo, mpita nsakuza cyane.
Njyewe – “Brendah!”
Imodoka yaduciyeho irakomeza iragenda igeze imbere iragabanya ndetse irahagarara dusubira inyuma twiruka njye na Gasongo tugiye kuyigeraho neza ihita yongera irahaguruka igenda yihuta idusiga gutyo………………………!
Ntuzacikwe na Episode ya 52 muri Online Game…
*******************
15 Comments
Ohhh byari byiza nuko Brendah umubuze umureba. John ariko ni umutima mwiza gusa buriya?? Niba aruko mumyaka irenga 30 maze ku isi nta muntu ndabonana ubugiraneza nka buriya sinzi ndabona hashobora kuba hari ikibyihishe inyuma. Niba ataramenye Mma Brown yamenye ko Nelson ari umwana we.
Thanks.
Mwizina rya Yesu uwo se kandi ajyanye brendah hehe ni se se umushyiriye bruce ? Aha tubitege amaso naho ubundi nihatari
Yoooooo, Blendah se agiye hehe? papa we yiyunze na mama we se none akaba ajyanye na papa we? Cyangwa yabonye undi mucher? Tubitege amaso. Ese urukundo rwa John kuri Mama Brown ntakindi cyibyihishe inyuma?
ark c ibya nelison na brendah bizarangira bite koko?
pole musore wanjye itahire ntakundi ibi nabyo babyita amarira yurukundo
Ahwiii Mana rengera Nelson umuruhure umutima
Oh my God. Brendah sibwo bamushyingiye Bruce ku ngufu? courage Nelson wacu. Ibyiza biri mbere.
Yooo uwo mugabo ni nde se wa?Gasongo na kiki n’impanga mu gusetsa!Mbega ngo Maman Bron aratungurwa John uri umuntu w’umugabo pe!!!!!!!!turabakunda umuseke muratwigisha kandi mutumara irungu
Yoooo!!!! Mbega agahinda disi!! Ubwose Blenda bari bamujyanye hehe?
njyewe kbx iyi nkuru imaze kubyutsa urukundo rwari rwasinziriye mur njye, courage kbx Nelson
yooo mbega byiza disi mama brown yongeye kunezerwa ubuse jhon we uriya mugore aramushakaho iki koko gusa nelson bamutwaye brendah.icyo mbona ni uko igisigaye kuri jhon agiye kubwiza nelson ukuri ndetse amwandikisheho imitungo ye kugirango uriya mugore uzaza kuba nyina wanelson hanyuma atazamugirira nabi agasigarana ibintu bye
Akumiro gusa kuki Nelson ataribwirana neza na john ngo amenyeko ari umuhunguwe di
yooo!!mbega agahinda!ubuze Brenda koko!kdi disi,John yariyiteguye kubona ufatanyije na Nelson business ! ariko se impuwe zajohn,kuri m.brawn,ne buhorora!?twizereko bizarangira John,m.brawn,Nelson, bibwiranye bakamenyana neza,kuko nibo pfundo ryiyinkuru iryoshye!?Brenda agiye kubana nuwo atakunze kungufuse bahu!avukijwe amahirwe yuwo yakunze,atitaye kucyo yaricyo cga yarikuzabacyo!?reka tubitege amaso!umuseke mukomereze aho,turabemera.
Kmez
Comments are closed.