Abana beretse MININFRA umujyi bashaka, kuko ngo nibo bazawubamo
Abana ubu ngo nibo ba nyiri imijyi ejo. Minisiteri y’ibikorwa remezo iri muri gahunda yo kwegera ibyiciro binyuranye by’abanyarwanda ifata ibitekerezo n’ibyifuzo byabo ku mijyi bakwiye guturamo. Uyu munsi begereye abana, bahera ku biga mu ishuri rya Ecole Belge i Kigali. Kubaka ikintu kirambye nk’umujyi ngo ibitekerezo by’uzawutura anawuyoboye mu myaka nka 50 iri imbere ni ingenzi.
Aba bana bagiye bagaragariza abakozi ba Minisiteri ko umujyi bafite ubu urimo ibibabangamiye byinshi, ngo ntibisanzuye, nta biti bihagije, ntaho kwidagadurira hahagje, imihanda mito n’ibindi.
Aba bana usibye ibitekerezo banakoze ibishushanyo by’umujyi bifuza bise ‘Quartier Ideal’.
Wasangaga ahanini bigaragaramo ibitekerezo byagutse by’umujyi wisanzuye urimo ibiti byinshi, imodoka nke, imihanda minini, ibice by’imyidagaduro, ibice by’inyubako ndende…
Umwe mu banyeshuri witwa Lea Sohier wo muwa gatatu w’amashuri abanza ati “aho dutuye haracucitse cyane, umujyi twumva twaturamo ni umujyi wisanzuye.”
Jessica Angot wigisha aba bana kuri iri shuri avuga ko bafite ibitekerezo byagutse ku mujyi bifuza ejo hazaza, cyane cyane ko ngo babona ibibazo umujyi batuyemo ubu ufite.
Eng Antije Ilberg umukozi muri MININFRA avuga ko kwinjiza abana muri iyi gahunda ari ingenzi kuko bazi ko nabo bagira ibitekerezo n’ibyifuzo ku mujyi bifuza. Buri gihe ngo ibitekerezo by’abana ntibigomba guhezwa inyuma kuko habamo byinshi bifite ishingiro.
Ibi ngo biri muri gahunda yo kumenyekanisha politiki y’iterambere ry’imijyi mu turere tunyuranye tw’u Rwanda nk’uko bivugwa na Faustin Nsengiyumva ushinzwe iterambere ry’imijyi muri MININFRA.
Abatuye imijyi y’u Rwanda ngo bagomba gutanga ibitekerezo by’uko bayifuza, mu bafite ibitekerezo batanga hakaba harimo n’abana.
Igenamigambi ry’ibi bikorwa ngo rishingira kuri uru runyurane rw’ibitekerezo by’ingeri zitandukanye.
Photos © D.S.Rubangura/Umuseke
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
13 Comments
Yeweeee.. Ubu se sha aba ko bafite ibikoresho bihagije, ugirango uwo muri Ecole Primaire de K… yabimenya
Nibo Rwanda rwejo mwumve ibitekerezo byabo
Ibi ni amanjwe.none se aba bana koko bikinira ibyabana urabona haricyo bibabwiye.Abayobozi ntibagatakaze igihe
Yeah bene nkamwe nimwe usanga musuzugura abana banyu ntumubahe umwanya na mucye wo kumva ibitekerezo byabo. Kuba ubona ari amanjwe bigaragaza ubumenyi bwawe uko bungana.
Hahahaha!!!! Uvuze ukuri abana bimyaka 5???? Ibyo se nibiki urumva bavuga ibyo Nazi koko? Abana mubakoresheje ibi pupe ngo ngo barikubaka Kigali????
Ubutaka bwose bwashize bwubakwamo ndetse n’ubwari bugitanga umusaruro w’ubuhinzi, ejo tuzikangura dusanga ntaho guhinga tugifite. Dukwiye gutekereza ko ahantu hera hakwiye gukurwa abantu bityo bagashakirwa aho gutuzwa mu buryo bwo gukoresha ubutaka neza. Tukagira igice cyahariwe guturwa, igice cyahariwe ubuhinzi, igice cyahariwe ubworozi, ndetse n’igice cyahariwe inzego nkuru za Leta. Jye mbivuze nk’umuntu utari inararibonye, ariko abashinzwe ubuhinzi, ubworozi, imiturire, imiyoborere bakwiye guhuriza hamwe bakareba icyo bakora.
Oya rwose, ibi ni ugusetsa imikara. Kujya kubaza aba bana bo muri Primaire ntacyo byungura, bisa gusa no kwiyerekana ngo amahanga yumve ko mu Rwanda baha abana urubuga ku bibazo binyuranye ariko mu kuri nta “inputs” aba bana bashobora kuzana.
Ubwose umwana wo mu mwaka wa gatatu Primaire rwose tuvugishije ukuri yatanga ibihe bitekerezo bishyitse bijyanye na “Technical Urban Planning”. Kuki se ahubwo ababishinzwe badasanga abaturage mu ma Quartiers atandukanye batuyemo ngo bababaze uko babona umujyi umeze ubu n’uko bumva umujyi wazaba wubakitse mu gihe kiri imbere??.Kuki abayobozi baza baje gusenya amazu gusa, ahubwo ntibaze bajye kubaza abaturage uburyo ayo mazu basenya yubakwa n’impamvu zituma bayubaka, noneho abo baturage bakumvikana n’ubuyobozi ku ngamba zafatwa kugira ngo imyubakire y’akajagari icike mu mujyi kandi ntawe bibangamiye yaba Leta cyangwa abaturage batuye umujyi.
Byari byiza nk’ umwitozo wo muishuri usanzwe wo gutuma umwana atekereza ko umujyi ubaho kandi ugira igenamigambi, ariko si ikintu cyahuruza inzego za leta. Ikindi ecole belge se mwebwe murumva yaserukira nde?Niyo mpamvu ibyo bakoze nyine bimeze nkibyo babonye ahandi iyo bakomoka cg bagiye mu biruhuko hanze y’ igihugu.ubwo se abavuka iriya bakwerekana ibimeze gute/ ibyo bitekerezo se cg ibyiyumviro wabihuzaute?
Jyewe iyo ndebye imiturire yo mu Rwandsa iransetsa uziko nibatareba neza turaza kwicwa ninzara ubutaka bwo guhinga babumaze babunyanayagizamo amazu mbese biteye ubwoba pe, munkengero z umugi biraraenze akazu kamwe hariya akndi iriy ahakurya!?? nibakore imidugudu hagire ahemerewe gutura begeranye amazu!!
sindeba aba bana ai abo mukiboss ndabona ahubwo bo bazaba no mubihugu byo hanze iyo bza ku ma primaire se yo mubyaro bakabona ibitekerezo by’abanyacyaro ko abo ni ubundi arai abana bo mumujyibawusanzwemo.
hhhhhhhhhhhhhhhhhh
@Dada, wigira ikibazo biriya ntacyo bivuze, kuzana caterpillar ikabisenya, igasunika biriya bitaka byose ngo ni amazu, hanyuma imirima yo guhingaho ikaboneka ntabwo ari ikintu cyananira abantu bashonje.
Ikinyamakuru UM– USEKE.COM ko mbona namwe musigaye mutinya kwandika ku nkuru izi n’izi byaba ari byabindi bavuze ko musigaye mutinya gushinjwa ko mwandika ibintu bishyushya imitwe y’abanyarwanda?! Inkuru z’imanza zabaye muri iki cyumweru mwatinye kuzandikaho! Urw’umubitsi wungirije wa FDU, urwa INGABIRE Victoire rwabereye ARUSHA, urwa Violette w’umunyarwanda & umwongereza, urw’abareze u Rwanda mu rukiko nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu! Izi manza kimwe n’izindi nkuru zifitanye isano na Politiki ya opposition nsigaye mbona ku UM– USEKE.COM muzigendera kure! Mwaba mwarahawe Gasopo?!
Comments are closed.