Digiqole ad

Inararibonye mu gisirikare Dan Smith yakiriwe na Gen Kabarebe

Kuri uyu wa kabiri, Ministre w’ingabo Gen James Kabarebe yakiriye Ambasaderi Dan Smith ku kicaro cya Ministeri y’Ingabo ku Kimihurura.

Gen James Kabarebe na Dan smith
Gen James Kabarebe na Dan smith

Dan Smith na Gen Kabarebe baganiriye ku bufatanye hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye muri gahunda yo kubungabunga amahoro muri Darfur.

Amb. Dan Smith yavuze ko yazanywe no gushimira igisirikare cy’u Rwanda umuhate kigira mu gushaka amahoro muri Darfur, ndetse no kureba uko bafasha ingabo z’u Rwanda kugirango  barusheho gukomeza ibikorwa byo gucungera amahoro  i  Darfur.

Amb. Dan Smith uje mu Rwanda ku nshuro ya kabiri, yahoze ari umusirikare wa Amerika w’ipeti rya Colonel, ni inararibonye mu bya gisirikare kuko yamaze imyaka irenga 30 mu ngabo za Amerika.

Uyu mugabo akaba ari umwanditsi w’ibitabo, yanditse igitabo cyitwa “CounterPunch”  ndetse n’inyandiko zitandukanye ku ntambara ya Irak.

Gen Kabarebe mu biganiro n'intumwa zazanye na Amb Dan Smith
Gen Kabarebe mu biganiro n'intumwa zazanye na Amb Dan Smith

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ni byiza cyane nibagerageze turebeko tumutekano wigihugu cyacu wasugira. ariko cyane cyane ingabo zigihugu zikaze umurego mukurwanya abagizi banabi bahungabanya umutekano bakoresheje grenade. ni ikibazo kibangamiye abatuye urwanda ndetse nabarusura. murakoze

  • uriya mugabose numusirikare?

Comments are closed.

en_USEnglish