Rukara/Kayonza hari abagiheka abarwayi mu ngobyi
*Ngo nta Ambulance babona kubera umuhanda mubi
*Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukara burabihakana
Bamwe mu baturage mu baturage mu kagari ka Rukara mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza bavuga ko kuko nta muhanda muzima bafite hari ubwo batwara abarwayi barembye ku ngombyi berekeza ku bitaro bya Gahini bakifuza ko umuhanda uva iwabo uca Karubamba werekeza i Gahini wakorwa neza. Ubuyobozi bw’Umurenge bwo buvuga ko nta muturage bagitwara mu ngobyi. Ariko ngo bagiye kureba niba iki kibazo gihari koko.
Aba baturage bavuga ko nta modoka ibasha kugera aho bari kubera umuhanda mubi, bityo abarwayi barembye bakabatwara mu ngombyi. Uburyo ubu bufatwa nk’ubwa cyera cyane butajyanye n’igihe cya none.
Umwe mu baturage w’aha ati “twese tujya kwivuriza i Gahini ariko umuhanda wabibonye ko ari mubi cyane, twitabaza abafite ingobyi rero urembye bakamuheka.”
Abatuye hano bifuza ko umuhanda wakorwa maze imodoka zitwara abarwayi zikajya zibageraho. Bavuga ko mu minsi ishize baherutse kuvana umurambo kwa muganga i Gahini abari bawuhetse mu ngobyi batsikira ku rutindo rubi barahungabana mu ntambwe maze umurambo uva mu ngobyi witura hasi.
Ibi byongeye gutuma abatuye hano bavuga ko ikibazo cy’umuhanda kibakomereye cyane.
Ubuyobozi bw’Umurenge bwo buvuga ko nta muturage batwara ku ngobyi muri uyu murenge nubwo ngo bagiye kongera kubigenzura.
Grace Mukandori uyobora uyu murenge ati “Ayo makuru ndumva ntakwemeranywa nayo….ngiye kubikurikirana mbaze numve. Birashoboka ko ari umuturage umwe mu batarishyuye mutuelle batinya guhamagara Ambulance kuko iri bubahende naho ubundi rwose ntabihari.”
Uyu muyobozi avuga ko abarwayi muri aka gace nta mpamvu bajya kwivuriza i Gahini bose kandi hari ikigo nderabuzima cya Rukara gikomeye ngo gifite n’umuganga mukuru (docteur).
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW
1 Comment
ariko abayibozi!! abaturage baravuga ko baheka mungobyi akabihakana ashingiye kuki aho atabatabarije ahubwo arahakana
Comments are closed.