Donald Trump azegura vuba – Senateri Dianne
Byatangajwe na Senateri Diane Feinstein, umugore wubashywe wo mu ba Democrates wubahwa cyane muri Amerika akanaba umusenateri urusha abandi imyaka muri Sena ya Amerika amazemo imyaka 25.
Senateri Dianne Feinstein yavuze ko mu gihe cya vuba Perezida Donald Trump azegura ubwe, yari ari i Los Angeles ahari abantu bigaragambya ari nabo bamubajije impamvu Inteko ya Amerika idasohora Trump muri White House nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru The Independet.
“The Power Lady” nk’uko uyu musenateri bamwita umwe mu bigaragambya yamubajije ati “tuzi ko ahonyora amategeko buri munsi, ari inshuti y’Uburusiya kandi arenga ku Itegeko Nshinga. Twamuvana dute muri White House?”
Senateri Dianne Feinstein w’imyaka 83 niwe mugore wa mbere warahije umukuru wa Leta Zunze ubumwe za Amerika, akaba anayoboye komisiyo ya Sena ishinzwe kugenzura inzego z’iperereza za Amerika aho banamuhimba akazi k’ ‘umugore utitiza CIA’, akaba ari nawe musenateri mukuru muri Sena ya USA. Ndetse niwe mugore wa mbere wenyine wabaye Mayor w’umujyi wa San Francisco (1978 – 1988), yasubije ko abizi neza ndetse ari yo mpamvu abitangaje.
Ati “Hamwe n’abandi bantu, turi gukora iperereza. Ndatekereza ko we ubwe azegura vuba.”
Uyu mukecuru nta bindi byinshi yarengejeho ku bibazo ubu biri hagati ya Perezida Trump n’abayoborana nawe igihugu.
Umuraguzi w’umutwe, wagiye aragura uko abaperezida ba USA bazatsinda amatora kuva mu 1975 bikaba, akaba mbere yari yanaraguye ko Trump azatsinda Hilary Clinton, yanaraguye ko Trump azavanwa ku butegetsi igihe cye kitarangiye.
UM– USEKE.RW
4 Comments
none urumva umu democrate yavuga iki? naho abapfumu sinkabamwe baragurira amakipe yo mu Rda akarenga ntagire naho agera? nawe wanditse iyi nkuru uratangaje nyuma ya 4yrs uzandika ibiki?
Ariko uremera ko ni biba azaba yari yakoze akazi cye neza!
kuyandika ntacyo bitwaye kuko ntago yayihimbye,yagaragaje aho yayikuye.
Abanyamerika sinzi uko bateye! Kuba inshuti y’Uburusiya ni icyaha gikura umuntu muri White House? Bararwayeni abo gusabirw!