Kenya Revenue Authority umu ‘hacker’ yayibye miliyoni $36
Umusore w’imyaka 28 akurikiranywe gukoresha ikoranabuhanga “hack” akinjira muri mudasobwa z’umukozi mu kigo cy’Imisoro cya Kenya, akiba miliyari 4 z’amaShilling ya Kenya (miliyoni 31 $), urubanza rwe ntibiramenyekana icyemezo umucamanza azafata mu rwego rwo kumufunga by’agateganyo, urukiko ruzabifataho icyemezo mu cyumweru gitaha.
Alex Mutungi Mutuku ukekwaho gukora iki cyaha, ahakana ibyo aregwa.
Umunyamategeko we, Tacey Makori yamaganye icyifuzo cy’ubushinjacyaha busabira umukiliya we gufungwa iminsi 40 by’agateganyo.
Asubira mu by’ubushinjacyaha bwavuze, yagize ati “Kubera ubushishobozi bisaba mu gukusanya amakuru ku bikoresho by’ikoranabuhanga, kugira ngo haboneke amakuru yizewe, hakenewe nibura iminsi 40 yo gukora ako kazi kugira ngo habe hakozwe na raporo.”
Alex Mutungi usanzwe ari inzobere mu by’ikoranabuhanga ashinjwa gukora ibikorwa by’ubujura byatumye Ikigo cy’Imisoro muri Kenya kibura amaShilling 3,985,663,858 binyuze mu kwinjira mu ikoranabuhanga iki kigo gikoresha.
Mutuku yatawe muri yombi nyuma y’igenzurwa n’iperereza yakozweho n’inzego zinyuranye z’umutekano muri Kenya nyuma yo kubona ko bimwe mu bigo by’imari bihomba amafaranga mu buryo bw’amayobera binyuze mu ikoranabuhanga.
Urukiko rwatangarijwe ko bimwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga by’uyu musore birimo telefoni, mudasobwa, n’ibindi byagejeje muri laboratoire babigenzura ngo barebe ko hari isano bifitanye n’ubwo bujura.
Abashinjacyaha Edward Okello na Eddie Kadebe bavuga ko ibyavuye mu bushakashatsi byerekana ko Mutungi yakoranaga n’abandi bantu b’abanyamahanga bari hanz eya Kenya, bityo ngo ateje ikibazo ku mutekano w’igihugu.
Aba bashinjacyaha basabye urukiko gufunga uyu musore kuko ngo yagize uruhare mu guhungabanya ibyuma by’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro muri Kenya akorana n’abantu bo hanze.
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko “Mutungi yakundaga gukora ingendo hanze kneshi, yakundaga kujya kensi muri Tanzania. Yasuye U Buhinde, Uganda n’U Burundi. Ni umuntu ukunda kujyenda hanze, bigaragara ko kuba yahunga bifite ishingiro.”
Mutuku yatawe muri yombi n’abandi bantu batandatu ariko batagaragaye mu rukiko.
Dailynation
UM– USEKE.RW