Butaro ngo baheruka udukingirizo tw’ubuntu bazaniwe na Senderi
Burera – Umurenge wa Butaro ubarirwamo abaturage bagera ku 32 000, abakenera gukoresha udukingirizo abenshi ngo baterwa ipfunwe no kujya kutugura, iyo batuboneye ubuntu bakabika twinshi ngo birabafasha, utw’ubuntu baheruka ngo ni utwo umuhanzi Eric Senderi yabazaniye, ngo twahise dushira vuba cyane.
Desire Uwitonda akorera muri centre ya Rusumo mu kagari ka Rusumo Umurenge wa Butaro avuga ko abasore benshi n’abagabo bagira isoni zo kujya muri boutique kwaka udukingirizo, nubwo ngo tudahenda na busa kuko tune ari ijana.
Desire ati “Utwo Senderi yazanye mu kwezi gushize twahise dushira ako kanya, uwadushatse icyo gihe yaratubonye arabika. Naho ubundi abadukeneye hano ni benshi ariko usanga kujya kutugura bibatera ipfunwe hari n’abajya kutugura batwita ingofero, abandi mutuelle gutyo..”
Abatuye aha bavuga ko bifuza ko bajya bahabwa udukingirizo ku buntu, bakadushyira ahabugenewe ngo umuntu atarinze kujya kutugura aho yumva bimuteye ipfunwe ko abantu bamwita umusambanyi.
Senderi International Hit yari yajyanye n’umushinga SFH mu bukangurambaga bwo gushishikariza abaturage gukoresha agakingirizo birinda SIDA, inda zidateganyijwe n’indwara zo mu myanya ndangagitsina.
Senderi yabwiye Umuseke ati “icyagaragaye cyo ni uko abantu bagira isoni zo kujya kugura udukingirizo.”
Ndayambaje Leonard ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Butaro nawe yemeza ko kugura udukingirizo ku baturage ba Butaro hari benshi cyane bigitera isoni.
Ibi ngo biteye impungenge kuko hari abagera aho bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye aho kujya kugura agakingirizo.
MINISANTE ifite gahunda yo kwegereza udukingirizo ku buntu ahantu hanyuranye hahurira abantu benshi kandi bakeka ko hakorerwa imibonano mpuzabitsina kurusha ahandi nk’uko bivugwa na Dr Mugwaneza Placidie wo muri MINISANTE.
I Kigali Kiosk z’udukingirizo ku buntu zashyizwe mu Migina, Sodoma, Nyamirambo kuri 40, Remera, iyi ngo ni Phase ya mbere yo gukwirakwiza utu dukingirizo ku buntu ahantu hahurira benshi.
Butaro naho bakaba bategereje.
Dr Mugwaneza avuga ko abanyarwanda bakwiye kurenga imyumvire yo kugira isoni mu gihe ubuzima bwabo bwaba bujya mu kaga ko kwandura indwara idakira nka SIDA.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW