Digiqole ad

Abakozi 26 b’uruganda rwa Kinazi basezerewe badahawe imishahara y’amezi 9

 Abakozi 26 b’uruganda rwa Kinazi basezerewe badahawe imishahara y’amezi 9

Ku ruganda rwa Kinazi Cassava

Abakozi b’uruganda rutunganya ifu y’imyumbati ndetse n’abahinzi bagemura imyumbati muri uru ruganda (Kinazi Cassava Plant) rwo mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango rwasezereye abakozi barwo 26 rutabahaye amafaranga y’imishahara y’amezi icyenda (9) ndetse n’ay’imperekeza. Emile Nsanzabaganwa Umuyobozi Mukuru w’uru ruganda, avuga ko amafaranga yabo bazayabona mu gihe cya vuba.

Ku ruganda rwa Kinazi Cassava
Ku ruganda rwa Kinazi Cassava Plant

Bamwe mu bakozi b’uruganda rwa Kinazi bavuga ko bakoze mu bihe byiza uruganda rukora neza, ariko ngo muri iyi minsi baza guhura n’ikibazo kuva umwaka ushize wa 2016 bagakora badahembwa, cyakora ngo Ubuyobozi bubasobanurira ko bihangana kugeza igihe bazabonera amafaranga bakabahemba.

Aba bakozi bakavuga ko uubu batunguwe no kubona amabaruwa asesa amasezerano bari bafitanye n’uruganda kandi batishyuwe amafaranga y’imishahara n’ajyanye n’imperekeza bababereyemo ahubwo bakababwira ko akazi bari bafite gahagaze.

Umwe muri aba bakozi utifuje gutangazwa amazina kubera ikibazo barimo ati “Twese tuzi ikibazo uruganda rwahuye nacyo cyo kutabona umusaruro w’imyumbati ariko gusesa amasezerano batatwishyuye nabyo biratubangamiye kuko tumaze ayo mezi {9} yose tudahembwa.”

Emile Nsanzabaganwa Umuyobozi mukuru w’uruganda rwa Kinazi Cassava Plant, avuga ko  gusesa amasezerano n’abakozi byatewe n’uko  umusaruro uruganda rwabonaga ku munsi wagabanutse biturutse ku kibazo ubuhinzi bw’imyumbati bwagize ari nabyo byatumye toni bakiraga ku munsi zigabanuka ku buryo buteye impungenge.

Ati “Ibyo uruganda rubagomba tuzabibaha kandi ntabwo mvuze ko ari uyu munsi cyangwa ejo gusa turimo gukora ubuvugizi mu bayobozi bakuru bafite uruganda mu nshingano zabo turizera ko bazadusbiza mu minsi mike.”

Nsanzabaganwa yongeyeho ko bari kwishyura abahinzi benshi kugira ngo barebe uburyo bagabanya imyenda myinshi uruganda rubereyemo abarukoreye.

Ati “Abahinzi bo nta kibazo dufitanye kuko twatangiye kubishyura hasigaye ikibazo cy’abakozi 26 twahagaritse kandi nabo bihangane uruganda nirwongera gukora neza tuzabagarura.”

Alexis Kayinamura Perezida wa Koperative TWESE IMIHIGO yo mu Murenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza, avuga ko bagemuye imyumbati guhera mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize bakaba bageze uyu munsi uruganda rutabishyuye.

Ati “Umuyobozi yaduhamagaye {atubwira} ko agiye kutwishyura  uyu musi, twizeye ko agiye kutwishyura ariko birangiye atubwiye ngo tugende dusenge tuzagaruke mu cyumweru gitaha barebe niba amafaranga azaba yabonetse.”

Uruganda  rwa Kinazi  rwatangiye mu 2012 rufunguwe ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame rwari rufite ubushobozi bwo kwakira toni 140 z’imyumbati, kubera ikibazo cy’indwara ya kabore yafashe imyumbati rwakira gusa toni 10.

Ubushobozi bwarwo bwari ku mwanya wa kabiri muri Africa mu gutunganya imyumbati.

Nta mubare w’amafaranga y’imyenda yose uru ruganda rubereyemo aba bakozi ubuyobozi bwatangaje, cyakora abakozi bavuga ko rubabereyemo miliyoni zigera ku 180 hatabariyemo ay’imperekeza.

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Ruhango

18 Comments

  • Uruganda rwakijije umuyobozi warwo we yihembaga agahaho nabandi be bamukingira bakomeza kubeshya ngo rurakora bakiriiiiiira bakarangura imyumbati Uganda ku nyungu zabo ntabyo muzi mwe amezi 9 avanyemo za miliyard ze asangira n’abayobozi bakuru mu Karerere barebera

  • EREGA NA NUBU WE ARACYAHEMBWA ABANDI INZARA IRATEMA AMARA, NTACYO BIMUBWIYE NGO AGIYE KUYASHAKA RA

  • Ibi byerekana ko abanyarwanda babarirwa mubambere kwisi mubantu babayeho neza.

  • Ibintu by’inganda n’amakoperative muri Africa umenya bitazoroha
    Hashize imyaka irenga 50 bihageze ariko ntibirakunda pe!

  • Ibi bibazo byose n’Ubuyozi bwa FPR butigeze bwita kuri iki kibazo batereranye abantu BRD na KANYANKOLE ALEXIS bica amatwi kandi aribo banyiruruganda, none iyi miryango mushyize mu gihirahiro nako mwashyizemo hashize amezi icyenda iraza gutungwa niki? Kandi ejo mu gitondo aba carder ba RPF muraza kubatondaho mubasaba amajwi yumukuru w’Igihugu mutarigeze mubumva ngo ikibazo cyabo gikemuke. Abana bishyurirwaga Mineral, abavuzwaga,ubu se iyo niyo zero hunger cg poverty eradication that we are promoting. Shame on you KCP’BOSS AND all SHAREHOLDERS

  • Ikibazo ntabwo ari kabore, ni miss management. Uyu Mugabo ntahantu yigeze ayobora businesses. From local government to such a big factory was a shoch. Arahuzagurika niyo wamuha imyumbati yuzuye akarere naza miliyari ntabwo yayobora uruganda ngo rutere imbere! I would advise the owners ( government) to check on that!

  • Uru ruganda rwa Kinazi Cassava Plant rwafatwaga nk’urw’icyitegererezo. Barebe n’izindi zashinzwe cyangwa ziriho zishingwa zo gutunganya umusaruro kandi ntawuhari uhagije. Zikora ku kihe kigero? Zifite irihe soko? Ese zirunguka? Abahinzi badafite ibibahaza mu ngo zabo basagurira inganda gute?

  • kwiyandikira za miliyoni za mission zisashira ngo bagiye gushaka amasoko hanze batabanjije no kwishyura abo bakozi bato kandi ariho Akazi gatangirira. aba ni abashaka gusa gurabika isura yu Rwanda. ngo kagame ayobora nabi. ndi his excellency nahera kubayobozi akaba aribo nirukana.

  • Ibi ni agahomamunwa kweli. Kumara amezi 9 udahemba umuntu kandi akora akihangana warangiza ukamwitura kumwirukana? Njye nakoze stage muri Kinazi ukwezi 1. ariko icyo nabonye kuri uyu muyobozi wuru ruganda nuko ahuzagurika ikindi kandi afata imyanzuro yose ntawe agishije inama mbese we atanga order gusa. Nta na rimwe nigeze mbona yicaza abagize management ngo bigire hamwe icyakorwa ahubwo we abahamagara aba informa ibyo bagomba gukora. Naho KANYANKORE we icyo yakoze ni ugukuraho board no gushyira uyu mu DG mu kwaha kwe. Ni gute ikigo nka kiriya kibaho nta board kigira? Nabibonye kare njyewe kabisa ko bizarangira gutya. ahubwo iyi ni intangiriro mwitege ibizakurikira ibi. ahaaa!

  • @kabarira: I totally agree with you! Usanga abayobozi birirwa bazerera isi yose muri za missions badashobora kwerekana inyungu yazo, ikigo bashinzwe cyagwa mu gihombo bati ni izuba ryinshi ryavuye uyu mwaka, ni indwara runaka yateye, ni isoko mpuzamahanga ritameze neza, … kandi ikibazo nyamukuru ari mismanagement n’ubuswa bugteye isoni.

  • Yewe Emile Nsanzabaganwa we! Urarikoze pe!!! iyo niyo mpinduka nawe wazanye muri Kinazi????? Wasanze uruganda rukora neza, abakozi bahembwa, none umaze 9 mois utabahemba wongeraho nokubirukana?? Ubwo se wowe umaze ik harya?@Myasiro youre right mwigeze mubona he ikigo cyashowemo million zirenga 10$ kitagira board???? Ese His excellence wakoze kino gikorwa cyoguteza imbere abaturage n’akarere murabona mutamuvangira kabisa? Za milliyard zashowe muri Kinazi muzigize ubusa kweri! Murabeshya namwe bizabakoraho dore aho nibereye. KANYANKORE se nizo ngamba yavanye mu mwiherero la?? H.E ko ntacyo adakora ngo abigishe gutekereza neza kuki mutiga? Musebeje mzee wacu pe ariko azashyira abimenye muzabiryozwa. BRD yarasenyutse, Kinazi nayo iragiye,……ugaragaje failures bwana KANYANKORE niyo mandwa yawe Emile.

  • Ibitekerezo bitandukanye ni byiza, ariko urabanza ukabaza uti ese uruganda kuva rutangiye ,rwagiye rwunguka angahe buri mwaka,inkomoko yiingorane zose n’uburwayi bw’imyumbati,rwagombaga kwakira toni 120 ku munsi ese zarabonetse,uwo emile mbese kuki atayikuye henze,urasanga yarazanye toni zirenga 1000,ubwo butumwa yagiyemo niho havuye umuguzi utanga 3$,nabandi batandukanye kuburyo bitanga ikizere cya business.

    Uwo Emile amaze imyaka 12 ku mwanya wu ubu director ,amaze imyaka 23 ku kazi, uburambe buruta ubwo ni ubuhe.

    Kinazi ni business nziza kandi izunguka bihagije,ariko abantu bavuga nkabadafite amakuru ahagije, ninde wagumana abakozi badafite akazi,kubera ko haricyo uruganda rubagomba ,iryo cunga mutungo ribahao,kwandikira umuntu utakoze, umushahara ni ikiguzi cya akazi kakozwe..

    Abo mwita nyirabayazana ,nta numwe wazanye uburwayi bw’imyumbati,ibiganiro bigira umumarocyane iyo byasesenguwe cyane,mu bagerageje kuganira ntawaranze ahava toni 120, niwo waba umuti urambye

  • abakozi bose ntibabonye umushahara, ushyizemo n’umuyobozi w’uruganda,amarangamutima ntaba mu bucuruzi, urarangura ugacuruza ukunguka, iyo bitameze gutyo, ureba icyatuma w’unguka, bikorwa mu buryo bunyuranye, ariko kumva wifuza ko abantu baguma kukazi niyo baba ntakazi bafite, katenda no kuboneka vuba,sinzi ko utanga izi nama yabikora mu bucuruzi bwe.

    Ugiye mu mibare wasanga bwa mbere mu kwa gatandatu 2016 uruganda rwaragize igiciro kiruta ibyakoreshejwe ngo ikiro cyifu kiboneke,mu myaka rwari rumaze, kubera imyumbati yariyabonetse iturutse hirya no hino,imicungire myiza iranga ni ikinyuranyo kiri hagati yibikoreshwa ni ikiguzi kiboneka kwisoko, ibindi ni ibiganiro bisanzwe

  • uvuga imicungire mibi, ati barahembwaga, bahembwaga avuye he?hacunzwe nabi anagana iki avuye he?yakoreshejwe iki yaragombaga gukoreshwa iki?niko abize baganira

  • Ese uruganda rwacuruzaga rwunguk Emile aje agabanya ibiciro, cg yongera ibitangwa ngo umusaruro uboneke bityo uruganda ntirwakwongera kwunguka?igisubizo ni iki he?no kuganya abakozi kuko badafite akazi,mu rwego rwo kugabanya ibikoreshwa ni kimwe mu micungire myiza,kereka ubaye guhomba ntacyo bikubwiye.

  • bwabaye ubwambere muri 2016 hajya muri USA container ya 40ft,muri Europe na Australie naho containers nkizo,byari byarabaye ryari.

  • None se Bwana Kalisa usibye ushishoje ndeba ari Emile uri kwisobanura utubwiye ko wongeje ibiciro kugeza kuri 3$ 2016 ukohereza 40ft container USA 40ft Australia 40ft Urope ubwo mu yandi magambo wohereje toni 75 uzikubye na3$/kg wave bihwanye na 225,000$ mumanyarwanda ni hafi 189,000,000rwf usomye hejuru abakozi vavuze ko umwenda wimishahara ukabakaba 180,000,000rwf mumezi icyenda yose wasobanura ute impamvu utabahembye ayo mezi yose kandi bigaragara ko wagurishije niba atari miss management. Wavuze ngo tuvuge nkabize nta marangamutima.

  • Ikindi bwana DG kwirukana abana bashoboye akazi ugasiga abasaza b’abasinzi koko nibyo wahisemo abana bazize ko mudasangira urwagwa maye, management isigaye iteye impungenge aba pasionnés nibo asigaranye mba nkuroga, ntushaka uguchallenginga.Ngubwo ubuyobozi ariko ndizera ko biza gukurikiranwa.

Comments are closed.

en_USEnglish