Digiqole ad

Abaturage babajije Urwego rw’Umuvunyi akarengane bakorewe

Mu Rwanda imiryango imwe n’imwe ifite ibibazo bitandukanye, byinshi usanga ari impaka zishingiye ku mitungo,  izungurwa, amasambu… ibindi bikaba akarengane kabaye hagati y’abaturanyi kadashingiye ku mitungo.

Kubwabo Leopold wacitse ikiganza inkiko zimwemerera miliyoni 11 ariko ntarishyurwa
Kubwabo Leonard wacitse ikiganza mu kazi inkiko zitegeka ko ahabwa miliyoni 11 ariko ntarishyurwa

Bimwe muri ibi bibazo biba byarakemukiye mu nzego z’ibanze ntibinyure banyirabyo, ibindi ugasanga ntacyo ubuyobozi bw’ibanze bwabikozeho.

Mu cyumweru cyahariwe kurwanya akarengane cyateguwe n’Urwego rw’Umuvunyi, kuri uyu wambere tariki 23, abakozi b’uru rwego bagiye mu murenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo kumva ibibazo by’abaturage no gutangiza iki cyumweru mu gihugu hose ku mugaragaro.

Ibibazo byagiye bibazwa n’abaturage, byinshi ubuyobozi bw’ibanze bwarabikemuye mu buryo butanogeye abaturage.

Ibi bibazo byari ahanini akarengane abaturage bavuga ko bakorewe n’izo nzego, cyangwa amakimbirane hagati y’abaturanyi.

Umuturage witwa Mukamana Faidha, yaregeye Umuvunyi ko mu 2003 yambuwe isambu n’Akarere ka Gasabo ubwo bahubakaga amashuri abanza ahitwa Kimironko ya mbere, akavuga ko nta ngurane yahawe yisambu ye yubatswemo amashuri.

Mukamana Faidha usaba kwishyurwa n'akare ka Gasabo amaze kwerekana impapuro zitandukanye yagiye ahabwa n'ubuyobozi
Mukamana Faidha usaba kwishyurwa n'akare ka Gasabo amaze kwerekana impapuro zitandukanye yagiye ahabwa n'ubuyobozi

Naho umugabo witwa Leonard KUBWABO, we akomoka mu karere ka Nyarugu mu Ntara y’amajyepfo, we ayregeye Umuvunyi ko yacitse ikiganza ubwo yakoreraga uwitwa Karanganwa muri Atelier y’imbaho, inkiko ngo zanzuye ko KUBWABO ahabwa miliyoni 11 ariko ngo nubu ntacyo arabona.

KUBWABO yatangarije UM– USEKE.COM ko Urwego rw’Umuvunyi rwabanje kumuhuza n’uwari umukoresha we, bakemeranya ko azamwishyura ariko n’ubu ngo ntaramwishyura.

Karanganwa wamukoreshaga ngo yumva yamuha miliyoni imwe y’amanyarwanda, andi akazayamushakira. Urwego rw’Umuvunyi rukaba rwijeje KUBWABO ko rugiye kongera guhagurukira ikibazo cye.

Bamwe mu baturage twaganiriye nyuma y’ibi bibazo, badutangarije ko Urwego rw’Umuvunyi rukora neza cyane, ariko rukibura ingufu mu mategeko zo gufata ibyemezo ku karengane aho kagaragaye.

Umuvunyi Mukuru wungirije Nzindukiyimana Augustin, we yadutangarije ko mu rwego rw’amategeko urwego rufite ingufu.

Nzindukiyimana ati : « Ntakibazo dufite, duhabwa ingufu n’itegeko rishyiraho Urwego ».

Muri iki cyumweru cyahariwe kurwanya akarengane, Urwego rw’Umuvunyi rwiyemeje gusanga abaturage mu tugali mu kuborohereza abafite ibibazo gukora ingendo.

Abaturage baba bari aho ari benshi, bakaba nabo bagira uruhare mu gukemura bimwe mu bibazo bibarizwa aho na bagenzi babo. Ibindi binaniranye Urwego rw’Umuvunyi rubikorera ubuvugizi ndetse ruakanayobora abaturage inzira babinyuzamo.

Iyi gahunda ikazaba mu gihugu cyose, aho abakozi b’uru rwego bagomba kugera mu tugali dutandukanye bumva ibibazo bya rubanda.

Umuvunyi Mukuru wungirije, Nzindukiyimana Augustin ku bibazo by'akarengane babajijwe
Umuvunyi Mukuru wungirije, Nzindukiyimana Augustin ku bibazo by'akarengane babajijwe

Photos: Hatangimana/UM– USEKE.COM

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • None ninde wampa numero z’umuvunyi ngo mwibarize akabazo. Azadufashe rwose tumenye numero ze tumuture akababaro kacu. Mudufashe niba bishoboka.

  • Njye nsanga hari akagambane mu nzego zifata ibyemezo bakadukinga agakingirizo k’URWEGO RW’UMUVUNYI mu maso! Urwego rutagira ububasha mu gufata ibyemezo! None bite ko nta kiva mu byo baba bagaragarijwe??!!!

  • Abakozi b`umuvunyi nabo bakeneye amahugurwa abongerera ubushobozi mu kazi kabo. Bamwe usanga ariwe ufite dossiye yawe atarigeze ayisoma,ugasanga mubyo bakora haraburamo maturité, objectivité, autorité,ugasanga kudafata akanya ngo asome dosiye, acukumbure ku mpande zombi biramutera gufata ibyemezo bibogamye, cg bigayitse.

  • Sasa nari kuziguha ikibazo reka dushake n’ibindi byose nzaziguha. ok

    • ok

  • Urwego rw’umuvunyi rukora neza jye ndarushima ariko bagerageze kugera ahantu hose nibura basure buri karere buri gihembwe.
    Ikindi bashyireho nimero itishyuzwa umuturage ashobora kubaboneraho igihe yarenganye.

  • Tunezezwa n’uko Urwego rw’Umuvunyi rwegera abaturage; Aha mu bitaro bya Mibilizi hari udushya twinshi aho igitugu no gukora uko babyumva mu rwego rwa Direction bikomeje cyanee, ibyo ni bimwe mu byagarutsweho mu nama rusange y’Abakozi yo ku wa 20/01/012; aho bamwe mu bakozi bibaza impamvu ki hariho isumbana ry’Imishahara ku bakozi bari mu rwego rumwe, ikibazo ku ikoreshwa rya Budget ya Sport et Loisir, Kudahabwa primes za buri kwezi nyamara bamenyesha MINISANTE ko itangwa buri kwezi etc. Ibyo byose na nubu nta kibazo cyeruye byahawe. Ubwo hakaba none le 24/01/012, Umuyobozi w’Ibitaro yategetse ko kugirango Umukozi yemererwe kureba kuri Tekevision iri muri Salle agomba kubanza kwandika ibaruwa ibisaba
    Ubwo rero dukomeje Gutabaza kuko izindi nzego z’akarere na Eveche zikomeje kuvunira agati mu ryinyo.

Comments are closed.

en_USEnglish