Digiqole ad

Ni umunyenga hamwe na Poromasiyo ya Pasika muri Startimes

 Ni umunyenga hamwe na Poromasiyo ya Pasika muri Startimes

StarTimes ibiciro yabigabanyije guhera kuri iyi tariki ya 20 Werurwe 2017

Hamwe na Startimes, umunezero ni wose aho yabazaniye Poromosiyo ya Pasika izaba igizwe n’udushya twinshi mu rwego rwo gukomeza kunezeza abakiliya bayo, ubu uzajya agura ifatabuguzi ry’amezi atatu azajya yongezwa iminsi 30 ku buntu kandi kuri bouquet iyo ari yo yose.

StarTimes ibiciro yabigabanyije guhera kuri iyi tariki ya 20 Werurwe 2017

Startimes ifite ubwoko bwa decoders bubiri, DTT imwe isanzwe ikoresha akantene ko hanze n’indi izwi ku izina rya DTH ikoresha antene y’igisahane cyangwa Para-bolike nk’uko bamwe bakunze kubivuga.

Iyi dekoderi ikoreshwa na para-bolike na yo muri promosiyo izagabanyirizwa igiciro kugera ku bihumbi icyenda (Frw 9000) gusa.

Umwihariko w’iyi dekoderi ya Combo ni uko ifata amashusho (signal) aho ariho hose, yaba ikorera mu Rwanda kuko ingufu za antene para-bolike ziyemerera gusakaza amashusho mu gihugu hose.

Akandi karusho k’iyi dekoderi ni uko usangaho shene zirenga 150 zose harimo n’izo mu Rwanda ku mabouquet yayo nka Nova igura 3 500Rwf, smart igura 7 500Rwf na super bouquet igura 15 000Rwf.

Muri iyi Promosiyo ya Pasika, Startimes ibafitiye na televiziyo zikora mu buryo bwa dijital (Digital) zitandukanye ku giciro cyiza kinogeye buri wese. Aha twavuga nka ‘pouce 24’ igura 159 000Rwf na ‘pouce 32’ ihagaze 209 000Rwf gusa na ‘pouce 40’ iri ku 319 000Rwf.

Startimes ikaba ibikora mu rwego rwo kugira ngo dukomeze kugendana n’Abanyarwanda mu iterambere nk’uko byatangajwe na Nahimana Claude ushinzwe ibonezamubano muri StarTimes (Public Relations Manager).

Izi service zose n’ibicuruzwa bya StarTimes mushobora kubisanga ku cyicaro gikuru Kimihurura mu nzu yitwa Eagle Blanc, ku mashami ya StarTimes muri UTC na Nyabugogo, ku Mashyirahamwe muri etaje ya mbere ndetse mukaba mwakwifashisha imirongo yacu ya telefoni 50 33 / 0788 156 600.

Ntucikwe n’umunyenga muri iyi promosiyo
Hari ibikoresho byinshi wagura muri StarTimes

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Abatabasha kugera kigali se bo babona izi serice gute? Ese i huye izo promotion zibarizwa he?

  • Nagirango mbaze ni ibihumbi ikenda gusa kuri iyi decoder ya DTH ? Cg wongeraho abonement ry amezi 3 hamwe naya dish ? mudusobanurire neza

Comments are closed.

en_USEnglish