Mu Rwanda nta 'Torture' ihakorerwa – Eda Mukabagwiza
Mu gihe abunganira Leon Mugesera bari kugerageza uburyo bwose uyu mugabo atakoherezwa mu Rwanda bavuga ko yakorerwa iyica rubozo cyangwa akicwa, Edda Mukabagwiza uhagarariye u Rwanda muri Canada, yatangarije ikinyamakuru ottawacitizen ko mu Rwanda nta bikorwa by’iyicarubozo bihaba.
Edda Mukabagwiza yavuze ko amategeko y’u Rwanda ahanira iyica rubozo, ndetse ko no ku rwego mpuzamahanga u Rwanda rwifuje gusinya amasezerano mpuzamahanga abuza iki gikorwa cya kinyamaswa ku nyoko muntu.
Ambas. Mukabagwiza yavuze ko kuva mu Rwanda ubwicanyi bwahagarikwa, ubutabera mu Rwanda bwagerageje gukora budashingiye ku guhorera cyangwa kwihora. Avuga kandi ko amategeko mu Rwanda ahana umuntu wese uhohoteye undi usibye no kumukorera iyica rubozo, icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.
Kubwa Mukabagwiza, ikimenyetso cyiza cy’ubushake bw’ubutabera bw’u Rwanda mu kunga abanyarwanda no kugendera ku mategeko mpuzamahanga, ni uko mu 2007 havanyweho igihano cy’urupfu mu mategeko yarwo, ibi ngo byatumye n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriwe u Rwanda rwa Arusha rwemera ko imanza zimwe na zimwe zakoherezwa mu Rwanda.
Umuryango w’abibumbye wita ku mpunzi (HCR) nawo ukaba waranzuye ko impunzi 100 000 z’abanyarwanda zikwiye gutaha iwabo kuko nta mpamvu yo kuguma mu mahanga mu gihe iwabo hari amahoro.
Ibi ndetse ngo byatumye Urukiko rw’Uburayi ku burenganzira bwa muntu, Swede, Norvege na Denmark byanzura ko abakekwaho Genocide mu Rwanda bari mu bihugu byabo bazajya boherezwa mu Rwanda kuburanira yo.
Ku bwizi mpamvu, Edda Mukabagwiza ngo abona nta mwanya iyica rubozo, abunganira Mugesera bavuga mu Rwanda, rifite muri icyo gihugu.
Kuri uyu wambere biteganyijwe ko urukiko muri Canada rwanzura niba Leon Mugesera yoherezwa kuburanira mu Rwanda, cyangwa se niba hubahirizwa ubusabe bw’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe iby’iyica rubozo bwo kubanza gukora iperereza mu Rwanda, Mugesera akaba aretse koherezwa.
Leta ya Canada yo ikaba yaramaze kwanzura ko Leon Mugesera adakenewe ku butaka bwa Canada.
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
0 Comment
Iyo N’ Imitwe Y’ Interahamwe zifatanije ningegera z’ abazungu zikunda kwica zumva ko Mugesera ataza guhanirwa ibyo yasize akoze gusa nubundi arabeshyera ubusa nawe umutima uzamuhagararana erega amaraso arakurikirana uko byagenda kose iyo uyamenye utari IMANA yayatanze. Gusa nibagire vuba batwereke aho bahagze nabo.
Comments are closed.