Digiqole ad

Episode 47: Nelson ahangayikishijwe n’amagambo macye Brendah amubwiye

 Episode 47: Nelson ahangayikishijwe n’amagambo macye Brendah amubwiye

Njyewe-“Ooooh! Urakoze cyane ni ukuri, nonese Cici! Izina ryanjye rikwibutsa iki niba atari ibanga wabikiye undi utari njye?”

Send.

Nkimara kohereza iyo message narategereje umunota urashira, ibiri irashira uwa gatatu mbona avuye Online sinabitindaho mpita mureka, ahubwo nsubira inyuma nihuta.

Uwo nashakaga nta wundi namwe murabyumva yari Brendah ma Belle maze mfungura chat ye vuba vuba nitegereje neza hejuru nsanga hashize iminsi itatu atajya Online.

Nkimara kubibona ako kanya sinabishyikiye neza nagizengo ndibeshye maze ndeka kumwandikira ahubwo mpita muhamagara, mu gushyira ku gutwi numva numero ye nticamo.

Byari ibihe bibi kuri njye kuko ako kanya nagiye kure cyane mu bitekerezo, nibajije impamvu iyo minsi itatu ishize tutavuganye ntangira kwishinja ikosa ryo kuba wenda narabaye nk’umuta nyamara ntabigambiriye, icyo gihe nahise mbona neza za ngaruka zo kuba kure y’uwo ukunda, nyamara njye nawe disi twari twarishingikirije Online!

Nongeye kwibuka wa munsi muvugisha mubwira ko Gasongo yakoze Accident, yaranyitabye mu kumvugisha numvaga nta mbaraga, numvaga afite byinshi byo kumbwira gusa ubanza ahari yaranyihoreye kuko yumvishe ntari hamwe kubera ibyago bya Gasongo.

Nkiri kwibuka ibyo byose ari nako mbiburira igisubizo nagiye kumva numva Mama Brown.

Mama Brown-“Ariko Nelson! Nta kibazo ufite?”

Njyewe-“Nta kibazo Mama! Rwose… nako se nuko ntari kuvuga?”

Mama Brown-“Nelson! Ndi umubyeyi mu gihe tumaranye ntabwo ari uko nsanzwe nkubona! Dore wiheje mu biganiro byanjye na Mama Kenny, wanga no kurebana Film n’abandi ahubwo urigunga, ntuzi ko ari bibi koko? Nelson, ufite ikihe kibazo?”

Njyewe-“Mama! Nta kibazo nako nari ndi kuganira n’abandi kuri telephone erega!”

Mama Brown-“Uuuuuuh! Abo mwaganiraga se nibo batumye se uhindura isura?”

Njyewe-“Eeeeh! Ngo isura? Isura yanjye se yahindutse?”

Mama Kenny-“Yoooooh! Disi koko ubanza sinzi ukuvuze, ndebera rwose ukuntu ameze, uziko ameze nk’ugiye kurira?”

Ooooh My God! Muri ako kanya nabuze icyo mvuga, nanirwa kwisobanura impamvu ibyo bimbayeho ahubwo mpisha isura ndasohoka njya hanze nkomeza gucishamo numero ya Brendah ariko amaherezo birangira mubuze burundu.

Nkiri hanze nagiye kumva numva umuntu unkomyeho mpindukiye mbona ni Gasongo uhansanze maze ahita ambwira,

Gasongo-“Nelson! Ese iyo ubituma hari icyo ko njye nari kwihangana?”

Njyewe-“Uuuuuh? Ibiki se Gaso?”

Gasongo-“Bya Gahuzamiryango yewe! Uzi ukuntu turi munzu narebaga ukuntu uri kwitegereza ka fanta ugacika intege, Bro! Numvishe nkugiriye impuhwe kabisa nituzamuka wihine kwa kazungu ukagotomere!”

Njyewe-“Gaso! Wapi icyo sicyo kibazo ngize, ahubwo uwakubwira ibiri kumbaho ntiwakwishimira kubyumva”

Gasongo-“Eeeeh! Ni ibiki se kandi Nelson? Mbwira kabone niyo nagufasha kurakara nta kibazo Muvandi

Njyewe-“Gaso! Uzi ko nabuze Brendah ahantu hose?”

Gasongo-“Uuuuh? Ngo Brendah wamubuze? Byagenze gute se?”

Njyewe-“Umbaze nkubaze!”

Gasongo-“Ooooolala! Pole sana Bro! Wenda wasanga telephone ye yagize ikibazo nako ni nabyo njye buriya njya nerekwa

Gasongo akimbwira gutyo telephone yanjye yahise isona maze ndebye nimero impamagaye nsanga ntayo ngira, ngira amatsiko nsunika nganisha kuri yes nshyira ku gutwi.

Njyewe-“Yes Hello!”

We-“Nelson!”

Njyewe-“Karame!”

We-“Umva ni Brendah sha!”

Njyewe-“What? Ngo Brendah?”

We-“Yego Cheri! mbabarira nahinduye ijwi ariko nanjye sinjye, sha uziko nihishe?”

Njyewe-“Ooooohlala! Bre! byagenze gute? Wihishe kubera iki? Ahubwo se numero yawe ko itariho? Ndahangayitse ni ukuri kandi rwose mbabarira niba ari njyewe wabiteye

We-“Sha Nelson……”

Akivuga gutyo Telephone yahise yikupa nkandagura vuba vuba nshaka numero yari ampamagaje ariko nkanze yes numva bambwiye ko itariho ndongera mpamagara bwa kabiri n’ubwa gatatu biranga, nirukira kuri yayindi isanzwe ye nayo ndayibura numva intege ziracice ngiye kwicara hasi Gasongo aramfata.

Gasongo-“Eeeeh! Ave se uticara aho ntabwo uzi ko isabune ihenda? Ahubwo se bigenze gute Muvandi?”

Njyewe-“Gaso! Sinzi niba ibyo numvishe ari byo, uziko Brendah ari we wari umpamagaye?”

Gasongo-“Uuuuuh? Nonese arakubwiye ngo wicare hasi?”

Njyewe-“Niyo aba ari byo ambwiye wenda ubu mba nagezeyo, kuko ndi umugaragu wurwo yankunze!”

Gasongo-“Nelson! Nonese akubwiye ngo iki? Nawe se imodoka iraje ngo Paaafuuu?”

Njyewe-“Gaso! Mbabarira witera ubuse umutima wanjye usesa intimba, Brendah ashobora kuba ari mu byago”

Gasongo-“Inka yanjye? Brendah ari mu byago gute se kandi?”

Njyewe-“Gaso! Iriya numero impamagaye nsanze yari we, ndamwitabye arambwira ngo “Ni Brendah” maze arambwira ngo “Arihishe” mu gihe nkimubaza byinshi telephone ihita ivaho muhamagaye biranga

Gasongo-“Apuuuuu! Ese nibyo? Ubwo se ko telephone ye yavuyeho urumva atari yitije iy’abandi ngo aguhamagare akubwire ko iye bayimwibye maze akihisha nyine ngo nyirayo atamubona!”

Njyewe-“Oya Gaso! Ubwo se urumva yagomba kujya kwihisha kweli?”

Gasongo-“Nonese indi mpamvu wowe urumva ari iyihe? Humura wana, ahubwo ushobora kuba umukumbuye cyane ukaba utangiye kurwara indege”

Naracecetse gato ndongera ndatecyereza mbona ntacyo narenzaho nta kundi nagiye muri mood ya Gasongo maze ako kanya duhita twisubira muri salon kwa Mama Kenny tukigeramo.

Mama Brown-“Nelson! Uziko nari mbabuze ngo mbabwire ko tugiye!”

Njyewe-“Ooooolala! Ubu koko musubiye ku Gisenyi?”

Mama Brown-“Nta kundi tugomba gutaha, ahuwo dore Mama Kenny nguyu, ni ukuri muzamufashe kandi mumutere ingabo mu bitugu dore muri amashami we na kenny bakugamamo akazuba bibaye ngombwa!”

Mama Kenny-“Oya ibyo byo nibyo pe! Erega nanjye mba nkeneye kubona Nelson umwana wanjye yatabaye maze bikaba umugisha kuri we ndetse bikamuhindurira amateka”

Gasongo-“Humura Mama Kenny! Kenny ni uwacu ahubwo iyi ntambwe niyo twashyugumbwaga gutera none dore twayiteye, utwitege ahubwo turaje tubasure mutwinube

Mama Kenny-“Hhhhhh! Oya ntabwo twabinuba ni ukuri, ahubwo muzajye muza mwisanga”

Njyewe-“Murakoze cyane! Kenny uzaza kudusura ryari se?”

Kenny-“Eeeeh! Nuliso! Hahandi kwa Nyogokuru se?”

Njyewe-“Hhhhhh! Niho ukumbuye se Kenny?”

Kenny-“Yego! Maze Nahita nsura na Kaliza!”

Gasongo-“Ambaaaaa! Si ngaho! Kenny bivuge neza se?”

Mama Kenny-“Ibyo ni ibiki se kandi noneho? Kenny, Kaliza uwo ni uwa hehe?”

Mama Brown-“Erega Kenny wawe azi byinshi buriya ntugirengo? Uwo Kaliza ni gashiki ka Gasongo!”

Mama Kenny-“Eheeee! Singaho mbonye umukazana!”

Twese-“Hhhhhhhhhhh!”

Tugiseka telephone ya Mama Brown yarasonnye maze akora mu isakoshi vuba vuba arebyemo ahita avuga.

Mama Brown-“Eeeeh! Ndabona ari John ubanza ari ku muhanda, Mama Kenny bye rero tuzongera

Mama Kenny-“Yoooooh! Urugendo rwiza disi, ni ukuri kandi murakoze cyane Imana ibahe umugisha

Njyewe-“Mama Kenny! Rero twe ubwo mwatwemereye kwisanga igihe icyo ari cyo cyose uzajya ubona tubatashyeho

Mama Kenny-“Ntiwumva se ahubwo! Ni ukuri ni byiza cyane natwe igihe cyose tuzajya duhora tubiteguye!”

Twahise duhaguruka mfata ukuboko Kenny turasohoka tumanuka hepfo ku muhanda tuganira tugezeyo koko dusanga imodoka ya John iparitse maze dusezeraho Mama Kenny na Kenny twinjira mu modoka John ashyiramo iya mbere n’iya kabiri dufata umuhanda.

John-“Ayaya! Ntabwo natinze se?”

Mama Brown-“Ugira uti se twe twigeze tureba no ku isaha? Twakomeje kwiganirira tuyoberwa igihe amasaha yagendeye”

John-“Nanjye umuntu twari tugiye kubonana yantindije cyane atuma nica amasaha, Eeeeh! Nelson, uwabasiga ahangaha se nkabaha ka ticket mugafata utu moto hari ikibazo?”

Mama Brown-“Uuuuuuh! Wabagejeje mu rugo se ahubwo? Hari ubwo ari kure cyane se?”

Njyewe-“Oya ntabwo ari kure cyane ariko niba amasaha yabagendanye ntacyo twazamuka n’amaguru Gasongo akaba ananura n’ingingo

John-“Eeeh! Ahubwo ibyo ni ngombwa rwose, ahubwo sinzi impamvu muganga yibagiwe kubibabwira”

Akivuga gutyo twari tugeze kuri parking maze John ashyira imodoka ku ruhande, mbere yuko tuvamo.

Mama Brown-“Gaso! Akira nguhe aka jus ukomeze wihangane kandi bibaho muri byose ujye wiremamo ikizere, ntugacike intege kuko ubuzima ntibutana n’ibibazo

Gasongo-“Mama! Ngo aka jus? Wikwigora rwose nta kibazo, ahubwo ninjye wakabashimiye cyane, kwitanga mukava ku Gisenyi, ni ukuri biri mu bitumye mba meze neza ubu.

Mama Brown-“Oya akira mwana wa! Erega muri abana banjye, buriya uzi iyo uvunitse aho umubyeyi abyumvira? Girira ko umfite nk’umubyeyi ubuzima bwakwihereye maze wemere nkore inshingano zanjye”

Gasongo yaracecetse arahindukira arandeba maze amfumpatiza ikiganza cya Mama Brown ubundi yitsa umutima avuga rya jambo nkunda cyane riherekeza amaboko yakiriye maze aravuga,

Gasongo-“Murakoze

Mama Brown-“Urisanga Mwana wanjye!”

Njyewe-“Mama! Muri iyi minsi rero dushobora kuza gusura Brother na Father kuri gereza, buriya tuzabahamagara mbere yo kuza”

Gasongo-“Ko wibagiwe na Brendah se?”

Mama Brown-“Yego Disi! Nta kibazo rwose ahubwo ntimuzasige na Mama Kenny nawe numvishe afite iyo gahunda, ahubwo se Brendah si wa mukobwa wa ntuza ra?”

Gasongo-“Nuwo nuwo rwose wawundi wajyaga uza kureba Jojo mu rugo!”

Mama Brown-“Uuuuuh! Nawe se arafunzwe mwo kabyara mwe?”

Gasongo-“Oya da! We tuzamusurira iwabo nako ni ukuvuga ngo we na Nelson bafitanye business! Ni tuza rero bagomba kongeramo imigabane kugirango itazahomba”

John-“Eeeeh! Uzi ko uri umukozi sha! Kora aha rwose! Aka kanya watangiye no gushinga business? Uzajye uyicunga neza rero utazagwa mu gihombo ukaririmba urwo ubonye!”

Njyewe-“Ooooh! Humura rwose business yacu ntijya ihomba, nta nguzanyo twatse ndetse nta n’imisoro dutanga!”

John-“Uuuuh! Wasanga mudakora forode sha! Eheheee! Aho ho twabishwanira Nelson!”

Gasongo-“Ko business yabo benshi bayifuza bakayibura ra! Urukundo? Ahaaaa!”

John-“Hhhhhhhh! Ese niyo? Mbega abasore ntunze! Yewe niba ari iyo nuko nuko sha! Ni muyikora neza ikunguka nanjye nzabatera inkunga inka y’isine nzayishorera

Njyewe-“Guma guma guma! Ntiwumva se! Urakoze cyane rwose”

Mama Brown-“Yego disi ni byiza! Njye mba nanyuzwe naba bana pe! Urumva ukuntu babivuze koko? Nuko shenge Imana izabibafashemo

Njyewe-“Murakoze Mama!”

John-“Ngaho rero reka tugende

Gasongo-“Yego mugire umuhanda mwiza natwe reka turebe puraki zino modoka”

Twese-“Hhhhhhhhh!”

Twavuye mu modoka maze irahaguruka iragenda natwe tuzamuka tujya mu rugo, dutangiye gukata tujya muri cartier mbwira Gasongo.

Njyewe-“Gaso! Nyamara twavuga, twasubira ndumva mpangayitse?”

Nakomeje gutegereza ko Gasongo ansubuziza ariko numva wapi, ndebye ku ruhande ndamubura ndebye inyuma, Yaweee! Nasanze yasigaye inyuma mbega nari ndi kugenda nivugisha.

Gasongo-“Nelson! Garuka nkwereke

Nabanje kwanga ngira ngo ni za karabaye ze ariko mbonye yakaniye nsubira inyuma mugezeho.

Gasongo-“Reba hariya Bro!”

Njyewe-“Hehe se Gaso? Ubwo ubonye karabaye nta kindi warangarira ndakuzi wowe!”

Gasongo-“Oya ntabwo ari karabaye, ahubwo uriya muntu niba ari twe ahamagara sinzi!”

Njyewe-“Uwuhe se kandi?”

Gasongo-“Reba hariya kuri kuri iriya nzu yanditseho ibintu bya Gahuzamiryango yewe!”

Njyewe-“Uuuuuh! Nonese? Yampaye inka! Uriya musore se buriya ni twe ahamagara se?”

Natangiye gukora ya marenga abaza niba ari twe cyangwa atari twe ariko mbona koko ni twe nubwo nabonaga ntamuzi.

Gasongo-“Tujyeyo se cyangwa tumwihorere twigendere?”

Njyewe-“Nanjye nicyo nibaza, ariko tujyeyo wana, nonese ko aduhamagara wasanga atuzi cyagwa akeneye ubufasha bwacu ntawamenya!”

Twatambitse tugana aho yari ari maze tumugezeho turamusuhuza, mu kumwitegereza neza mbona amaso si ayo, nabonye narigeze kumubona ariko mu gushaka neza ahantu naba naramubonye ndahabura maze nkibyibaza ahita avuga.

We-“Bite se wangu? Eeeeh Wallh ni wowe tu!”

Njyewe-“Ni sawa kabisa!”

We-“Nonese ubu uranyibuka ra?”

Njyewe-“Njyewe se cyangwa uyu turi kumwe?”

We-“Eeeeh! Wapi ni wowe mvuga Bro! Ushobora kuba utanyibuka ariko njye nkuboneye kure mpita nkwibuka

Njyewe-“Uuuuuuh! Cyangwa uranyitiranyije?”

We-“Hhhhhh! Wapi njye umuntu wanshiye mu maso ntago njya mfa kumwibagirwa, nonese umukobwa wo ku Gisenyi witwa Brendah uramuzi?”

Njyewe-“Brendah! Ndamuzi! Uuuuuh? nawe se uramuzi? Ahubwo se wamenye gute?”

We-“Hhhhhh! Ntiwumva se ko ari wowe? Ahubwo nyine karibu muze tube twicaye hano dore mbabonye nubundi ntegereje n’abandi

Njyewe-“Uuuuuh! Ariko sinakumenye Muvandi, nonese unzi hehe?”

We-“Hhhhhh! Ntiwibuka cya gihe turi iwabo wa Brendah kuri anniversaire ye ari njye wakwicaje wana?”

Njyewe-“Eeeeeh! Bro! Ndakwibutse! Harya witwa Fabrice?”

We-“Ahaaaa! Ntiwumva se ko uhabona! Ni Fabrice kabisa!”

Njyewe-“Eeeeeh! Long time

Fabrice-“Sana! Urabona ko nzirikana tu! Nonese musigaye muba inaha? Eeeh! Waranabyibushye kabisa ubanza urimo neza tu

Njyewe-“Eeeh! Nibyo dusigaye twibera ino njye nuyu muvandimwe, bamwita Gasongo!”

Fabrice-“Gaso! Nishimiye kukumenya wangu!”

Gasongo-“Nanjye ndishimye Muvandi!”

Fabrice-“Bavandi! Muze tube twicaye hano mukanya dufite aga party gato n’aba Djama banjye ndumva mujemo byaba ari sawa nk’umuntu cyagihe wadukosoye tukemera

Akimbwira gutyo nahise nibuka cya gihe koko muri Anniversaire ya Brendah ka gakundi k’abasore baje aho twari turi maze Brendah agahamiriza imbere yabo ko mbikwiye mu gihe bo batumvaga ko mbikwiye numva nikanzemo.

Njyewe-“Fabri! Nonese ubwo twafatiraho tutari tubizi kweli?”

Fabrice-“Eeeeh! Bro, erega buriya twaremeye! Uziko abantu bose twari turi kumwe wabakosoye! Agent yabaye Agent ku mbuga nkoranyambaga zacu imvugo yari imwe! Ngo “Breaking news:“Bruce yasohowe mu mutaka wa Agent de Me2u, impano yari yazaniye Brendah ayirira majengo!”

Njyewe-“Eeeeeh! Ubwo se ibyo se koko byarabaye? Ndumva ntabyumva neza!”

Fabrice-“Hhhhhhh! Wowe erega twaremeye, kabisa ntako utatuzingazinze, ariko se ko mutaza?”

Narahindukiye ndeba Gasongo maze nawe ahita amenya icyo gukora ahita abwira Fabrice,

Gasongo-“Bro! Ba wihanganye mvugane na Nelson Gato!”

Fabrice-“Eeeeh! Nta kibazo kabisa”

Ako kanya Gasongo yahise ankurura twigira ku ruhande gato aho Fabrice atumvaga maze arambwira.

Gasongo-“Bro! Ko ndumva ngize nsa nk’ugize ubwoba? Twemere tugeyo?

Njyewe-“Gaso! ………………

 

Ntuzacikwe na Episode ya 48 ejo mu gitondo

27 Comments

  • Yampayinka Fabrice se arabashakira amahoro ra reka dutegereze. Thx umwanditsi dukunda.

  • Yoooo!

  • eeee! nange ndumva mbugize, ntimugeyo 2 ntawakwizera abo bantu wakosoye!

  • byari bigeze aheza!ariko,mwitondere kubaha buriwese une mumateka yanyu!Fabrice ubatunguye, nabrenda wihishe,aha!!ndumva ishyamba atariryeru!cyaaneko nagasongo bimuteye ubwoba!Nelson, wibukeko wazize gukundwa!kdi utarabyihamagariye!mubigendemo gake?!

  • nukuri muceho mwigendere iyo ni karabaye mu zindi.wibuke wa mufuka Kelly yagukuyemo. reka guhurura wangu.congs umuseke

    • Ariko Nelson akeneye amakuru ya Brendah kdi Fabrice ashobora kuba ayafitE, Ndumva bashaka indi support kuri ba Frank na Aliane bakaryamira amajanja ubundi bakinjira kwa Fabruce

  • Nelson namenye ubwenge yibuke ibyamubayeho anakore analyse ku magambo Fabrice avuga maze afate inzira atahe kuko natitonda ashobora guhura nibibazo.

  • nabo bazi guhurura! barajya muri party se batumiwe nande! umuntu akubonye wigendera uva mubitaro ngo ngwino muri fete^^ nibajyayo ndabagaya

  • Mwitonde basore

  • OYA NIBAREKE FABRICE BATAHE ! KUKO NANJYE SIMUSHIRA AMAKENGA NTIWASANGA ARIBO BATUMYE BRENDAH YIHISHE ? REKA DUTEGEREZE ARIKO MURACYARI No.1

  • mwakigendeye?ubwo wabona mwihaye kuhaguma.yoooh Brendah disi

  • ati kama mbaya zaw nelson.ndazi ukavyemera urara mubitaro.mwagiy mukavaho

  • baranenye ntibajye murizo party ndababujije

  • Nabagira inama yo kwitahira ndumva atari amahoro

  • morning,nelson
    muramenye ntimutinde aho mudahura n’akaga,mama brown na mama kenny babaye inshuti diiiiii!!!!

  • hoya weeee MWe kujyayo ahubw mukate musubirey kuk ntimuz icyo abashakira kd mushobora kuhahurira nibyago kbs wabwirwa Niki c ko atavugany na Bruce bakaba bagiy kubahitana ra ahaaaa!!!ntimukirukire I by mubony byose kd gasongo woe wibukeko ukinarwaye ndetse muhine umugongo bavandi ndabinginze

  • nyamwanga kumva ntiyanze kubona dore bose banzeko ujya urizo paty zabo basore nomutahe

  • uramenye ugenze make ntimutinde yo mudahurirayo n’ imitego mitindi,
    reka dutegereze turebe muri episode 48 uko bizagenda , tuyitegerezanyije amatsiko menshi…

  • Courage

  • iyi nkuru iraryoshye cyaneee nin’ iyingiyi iri hano

    https://dusabane.wordpress.com/2017/03/19/a-moment-in-belgium-part-11/

    (mumbabarire mureke comment yanjye itambuke)

  • Aba basore bitabiriye in
    o party baba ari ibigoryi international kbsa.bayigiyemo menya ntazongera kugira courage yo kongera gusoma ino nkuru,kuko baba ari injiji nazo zireba hafi pe

    Gusa ndashimira umwanditsi ko aturindukirizaho inkuru tukirirwa dutuje.congs umuseke

  • Nelson attention kuri abo ba types wasanga aribo batumye Brendah ari mu kaga kandi Bruce yarafunguwe!!!!Humura kandi ubareke ntubitabe Urukundo mukundana rurabatsinda

  • nyaboneka mwitonde! kuba Brendan yihishe, bihishe byinshi!Nelson wibukeko ubwo mwaherukanaga yakubwiyeko Bruce yafunguwe!wasanga baguteze Fabrice!babarira Kenny wahinduriye amateka, aracyagukeneye nka mukuruwe azigiraho kugiraneza!

  • Courage umusekr

  • Ngewe nubwo binteye ubwoba ariko ndabona ginaly frank bruno nayanshuti yindi baribuhasesekare bakabatabara nkuko kenny yabikoze

  • Ariko njye ndumva iyo party bayijyamo ariko mbere yo kuyijyamo bakabanza bakavugana ninshuti zabo zikaza zikaba ziri hafi aho hagira ikibabaho zigatabaza. nahubundi iyo party barayimenyeramo aho Blendah aherereye kandi bishobora kurangira bamutabaye.

  • none iyihuse ko yabyaye ibihumye mwakwitahira koko!!

Comments are closed.

en_USEnglish