Episode 46: Mama Brown, Nelson, Gasongo na John basuye Mama Kenny iwe
Gasongo aba yinjiranye na muganga bakigera mu cyumba twari turimo basa nk’abakubiswe n’inkuba babonye abantu bari buzuye mu bitaro.
Muganga-Ndabona ari byiza, burya kuba hafi y’umurwayi bituma agira imbaraga ari nabyo byatumye akira vuba bitangaje, rero tumaze kumukorera ibizamini dusanga ikibazo gisigaye ari urutugu rusa nk’urwacomotse, rero muzamurinde guterura ibintu biremereye kugirango atazagira izindi ngaruka, ndumva rero neho mwazinga utuntu twanyu rwose mukerekeza mu rugo nta kibazo.”
Twese-Murakoze cyane
Muganga akimara gusohoka nibwo twabonye umwanya wo guhoberana maze mpera kuri Mama Kenny wari wambaye neza cyane nkomereza kuri Mama Brown nsoreza kuri John, tumaze kubishimira John ahita avuga,
John-Eeeeh! Gaso, ihangane rwose bibaho, ibyabaye twarabimenye ariko ndabona uhagaze bwuma!
Gasongo-Rwose akatege ko ndagafite! Ko ndi kurya nkabona bimanuka se! Ahubwo bari barantindiye kunsezerera ngo nigire mu kazi
Twese-Hhhhhhhhh!
Mama Brown-Uuuuuuh! Wari uducitse mwana wanjye ariko humura Imana iracyagufiteho umugambi
Mama Kenny-Ni ukuri rwose Imana ishimwe cyane, niko uziko nanjye mbimenye mukanya di kandi ntuye muri Kigali? Ubu iyo mumbwira mbere simba narabagezeho mbere koko?
Njyewe-Yoooooh? Mutubabarire rwose twararangaye, ariko ni isomo ubutaha ntibizongera ni ukuri
Kenny-Tonton! Imodoka yakugonze iri he ngo nyifate purake?
Gasongo-Iri mu igaraje Kenny! Nonese usigaye uri umu police?
Kenny-Nonese Nyogokuru na Sogokuru bo n’abapolice?
Gasongo-Kubera iki se Kenny?
Kenny-Kubera ko cya gihe tugiye gusura Papa kuri gereza bavuze ngo bibagiwe gufata imodoka purake!
Twese-Hhhhhhhhhhh!”
Mama Kenny-Ariko Mana weee! Kenny wanjye koko ubu aba abikuye hehe?
Kenny-Mama wowe nuko urabizi! Ujye ubura gufata purake yimodoka injyana kwiga!
Mama Brown-Yegoko Mana rero! Ubwo wari ukibyibuka Kenny?
Kenny-Ntabwo nabyibagirwa njyewe, ahubwo amashyo!
Twese-Hhhhhhhhh!
Mama Brown-Yuuuuh! Ayiga Mana! Amashyo ngore disi mwana wanjye!
Twakomeje guseka bigaragara ko twari twishimye ari nako tuzinga ibintu ngo dutahe tumaze kwitegura neza turasohoka maze tugeze hanze,
Mama Brown-Nelso! Nonese ubu nti mujya mu modoka tukabajyana iwanyu tukanahareba ra?
John-Eeeh! Mama Gaju, nashakaga kubanza kubanyuza ahantu umurwayi akareba icyo afata, ahubwo sinumvaga uvuga ngo urasura uwo mubyeyi ra?
Mama Brown-Yego rwose ntabwo nasubira ku Gisenyi ntamusuye, ngaho bajyane ubwo urahita unabagarura tujyane kwa Mama Kenny bahabone bazajye bamusura
John-Nibyo! Ahubwo reka tunyaruke.
Twahise dusezera Bruno na Frank duhana na numero za telephone twinjira mu modoka John afatiraho feri ya mbere yayifatiye kuri Alimentation tuva mu modoka,
John-Nelson! Mufate ibyo mukeneye byose kandi ntimwitangire sibyo?
Twarikirije maze dutangira gufata ibintu bitandukanye turangije arishyura dusubira mu modoka turahaguruka maze mu nzira tugenda,
John-Niko Gaso! Ngo imodoka iba irakugonze rero?
Njyewe-Wahora niki ko yari imudutwaye Imana igakinga ukuboko.
Gasongo-Ahaaaa! Nanjye ubu kuri CV yanjye hiyongereyeho akantu kitwa ngo Kuba yaragonzwe n’imodoka
Twese-Hhhhhhhhhhh!
John-Gaso! Uziko ugiye kumbera nka Kiki wanjye koko? Nonese byagenze gute?
Gasongo-Nelson nakubwire niwe warebeye match kure!
Twese-Hhhhhhhhh!”
John-Hhhhh! Ariko Gasongo arandwaza imbavu noneho, nonese accident ihindutse match?
Gasongo-Ahubwo yari Match ikomeye kweli kweli! Uziko nacenze moto n’igare ngahura n’umudefanseri akandambika mu rubuga rw’amahina!
Twese-Hhhhhhhhhhh!
John-Gaso! Rekeraho kudusetsa nanjye ntaba umudefenseri nkarambika undi nanjye, ariko se byagenze gute turetse guseka?
Njyewe-Twari tuvuye mu kazi ari nimugoroba maze tugeze hariya twakatiye tujya kuri Alimentation Gasongo abona abantu bashungeye karabaye, aba yambutse yiruka ngo ajye gufana imodoka iba iramugonze da!
John-Eeeeeh! Gaso! Urumva ko wakoze amakosa yo guhururira karabaye?
Gasongo-Wahora niki ko nanjye ubu ndi kubyumvira mu rutugu!
John-Ubutaha rero mbere yo guhurura ujye ubanza utuze urebe niba koko bikureba, wenda ntawamenya ushobora nko gusanga ari uwo uzi uri mu byago ukamukiza ariko nanone ukabikora udateje ibindi, ni ko mu mugi babaho, Eeeeh! Ndabona tuhageze, ahubwo se Nelson, cya gitekerezo cyahereye hehe?
Njyewe-Cya kindi cyo kwimuka tukava hano se?
John-Yego! Urabona se bidatangiye kubatera ibibazo koko? Hariya byo ntihashobora gushira iminsi ibiri hatabaye accident, nyamara nabagiriye inama nziza! Mushatse mwagerageza mukimuka
Njyewe-Reka dukomeze dushake ahandi tuvuye aha twajya, ubwo nituhabona tuzimuka rwose nta kibazo.
John-Yego rwose! Mugomba kumenya ko erega hano hantu mpazi kandi nkaba narahabaye kuva cyera, mubitekerezeho cyane kandi mubone igisubizo vuba ikizabagora nzanabafasha nta kibazo
Twese-Yego!
John-Ngaho mujye kubika ibyo muzanye ubundi dusubire kureba bariya dusize kwa muganga.
Twarikirije maze tuva mu modoka Gasongo agiye guterura ku byo twari tuzanye nibuka itegeko rya muganga maze ndamubuza ahubwo ajya kunkingurira mshyiramo ibyo twari tuzanye byose ubundi tugaruka mu modoka dusubira kwa muganga aho twasanze Mama Brown na Mama Kenny ndetse na Kenny bicaye, turaparika barinjira twerekeza kwa Mama Kenny.
Mama Kenny yagiye ayobora John aho anyura bidatinze ambwira John ngo aparike aho imbere gato araparika tuvamo tuzamuka ruguru yumuhanda afungura urugi rwo ku irembo turinjira aduha kalibu muri salon tuvuga starehe.
Hari ahantu heza cyane, hari intebe nziza, akabati mbega wabonaga hacyeye, Kenny yahise ajya gucana TV atangira kureba film, Mama Brown na Mama Kenny nabo ibiganiro byari byose, kuri twe twari tuzi amateka yabo twabonaga bibereye amaso.
Mama Kenny-Ayiwe! Uziko nakomeje kumva ibiganiro bya Mama Brown nkibagirwa kubakira, mbazanire iki cyo kunywa?
Mama Brown-Sha njyewe mpa amazi akonje.
John-Nanjye ba ariyo umpa!
Mama Kenny-Harya witwa Nelson?
Njyewe-Yego! Mumpe ka Fanta Citron!
Mama Kenny-Uuuuuh! Ntabwo unywa ku gasembuye se?
Njyewe-Ndakanywa ariko kuko umuvandimwe arwaye kandi duterana imbaraga mbonye katamanuka nihitiramo kwinywera ka Fanta!
Mama Kenny-Ese Maaama? Ntacyo ni byiza! Nawe ni ka Citron anywa se?
Gasongo-Gahuzamirya…. Nako fanta zose ziryoha kimwe muzane iyo mubonye nta kibazo
Kwihangana byarananiye ariko na Mama Kenny yari yananiwe kwifata dusekera rimwe Mama Brown na John bayoberwa uko bigenze ariko bumvishe ko ari Gasongo udusekeje batereraho utwatsi, maze Mama Kenny ahita ahamagara Kenny vuba vuba.
Mama Brown-Kenny umva ngutume gato!”
Kenny-Ndaje Mama! Reka mbanze ndebe ino Final!
Mama Kenny-Oya ! Yigaharike yewe ubanze uze ngutume!
Kenny-Ariko uziko aribyo! Ni nabwo ndi bubanguke!
Kenny yahagututse yiruka akurikira Mama mu cyumba maze agaruka afite igikapu arasohoka maze dukomeza kuganira.
Mama Brown-Nelson! Nizereko rero muzajya musura Mama Kenny kenshi dore rwose mushyize mu maboko yanyu
Njyewe-Wivunika Mama! Rwose ntiwakumva ukuntu twigaye, iminsi tumaze aha twagakwiye kuba twarageze hano rwose!
Mama Kenny-Oya ariko ntimwakwirenganya pe! Uyu mugi utuma n’ababa mu nzu imwe baburana burundu!
John-Aho ho ntubeshye pe! Rwose nanjye ndabizi nayibayemo.
Mama Brown-Harya John nawe wakoreye ino?
John-Eeeeh! Narahakoreye cyera cyane igihe kinini ahubwo!
Mama Brown-Eeeeh! Wabaga hehe se?
John-Ugira uti se nako nabaye henshi! Za gikondo, hariya i Remera yewe ntaho ntazengurutse rwose!
Mama Brown-Ndumva byo warahazengurutse byo! Ariko wakoreraga iriya company dukorera ubu se?
John-Oya! Nakoreraga umugabo wari umucuruzi ukomeye hariya i Gikondo
Mama Brown-Eeeeeh! Kandi natwe twarahacururizaga cyera! Ahubwo se uwo mucuruzi wakoreraga yitwaga nde?
John-Eeeeh! I am Sorry! Reka nitabe telephone gato!
John yahise asohoka ajya hanze ari nako Kenny yinjiraga Mama we aramwakira maze aradufundurira dutangira kunywa.
Kenny-Hhhhhhhhhhh!
Mama Kenny-Ariko Kenny nkubwo usetse iki koko?
Kenny-Mama! Nsetse wowe!
Mama Kenny-Aka si akumiro ra? Unsetse iki se kandi?
Kenny-Si wowe unywa biere udahengetse umunwa se?
Twarasetse tujya hasi twongera kwibuka Nyogokuru na Sogokuru koko muri bya bihe, ibintu byongeye kunyereka ko Kenny yabitse byinshi,tumaze guseka cyane twaratuje maze John ahita yinjira ahita yihuta avuga,
John-Mama Gaju! Hari umuntu ngiye kureba gato ndaza kuguhamagara nkunyureho tugende
Mama Brown-Nta kibazo rwose ndaba menaho abiri na Mama Kenny.
John-Sawa reka nsimbuke!
John yarasohotse aragenda Mama Brown na Mama Kenny ikiganiro kirabatwara Gasongo wakundaga Film cyane yisunga Kenny baba bareba, nanjye mfata Telephone yanjye njya Online ngo mbe nganira na Brendah!
Nkijyaho message zakomeje kuza ari nyinshi dore ko naherukaga kujyaho mbere yuko Gasongo agira accident, message iyafungutse nyuma niyo nahereyeho, zari numero ntazi ariko mfunguye chat mbona twigeze kuganira ndetse nsanga ni wawundi wambazaga niba koko nitwa Nelson, akambaza niba koko ifoto iriho ari iyanjye,
Message yari yanyandikiye icyo gihe zo iya mbere yagiraga iti,
Hi! Bite Nelson? Ko utakiza Online wagize ikihe kibazo?
Indi yo yagiraga iti,
Ndabona nkubuze ugire ijoro ryiza
Iyaherukaga yo yari amaze kuyandika ako kanya, yavugaga ngo,
Bite ko utavuga kandi nkubona Online?
Nanjye nahise nandika vuba vuba nti,
Hello! Ihangane maze iminsi micye ndi mu bibazo by’umuvandimwe niyo mpamvu ntazaga hano
Send.
Ndangije kohereza narategereje hashize akanya ahita ansubiza,
Oooooh! Ko mutatubwiye se ngo tubafashe nta bufasha mwari mudukeneyeho?
Maze gusoma nanjye nahise nandika vuba ngo,
Erega ntabwo twabamenye neza! Wasanga disi uri n’umuganga waho twari turwariye?
Send.
Nawe yahise ansubiza ngo,
Ese mwari murwaye? Yoooooh pole rwose, naho ubundi ntago wapfa kumenya, harya sinakwibwiye?
Njyewe-Oya ntago wigeze unyibwira gusa wambajije niba nkora muri iriya company nkorera nkubwira ko koko ariyo nkorera
Send.
Nategereje akanya gato maze mbona Message iraje nyisoma vuba, yavugaga ngo,
Urumva se ushaka kumenya cyangwa nta matsiko ufite? Mbwira kandi ntubeshye sibyo?
Njyewe-Oya sinjya mbeshya kandi mfite amatsiko yo kukumenya, ushatse wanyibwira
Send.
Nawe yahise ansubiza ngo,
Eeeeh! Ngaho rero niba ushaka kumenya nanjye banza unyibwire
Ngisoma numvishe ancanze ukuntu, mu by’ukuri ibyo yari ansubije byabaye nko kugenda inyuma y’umuntu ugakandagira urukweto rwe yambaye rukavamo agasubira inyuma kurwambara wowe ugakikomereza, nahise nandika vuba nti;
Basi se ni gahunda z’akazi kanjye ngo nguhe ibisobanuro birambuye utiriwe unyibwira?
Send.
Ntiyatinze nawe yahise yandika vuba ngo,
Nibyo byazamo ariko nyine icya mbere n’ukumenyana So, njye nitwa Cici rero ntuye i Nyamirambo, nikorera ku giti cyanjye! Ibyo nti bihagije se?
Njyewe-Ngo Cici?
Send.
Yahise asubiza vuba vuba ngo,
Yego sha! Cyera bampamagaraga Christine mbona nta njyana ndarihindura nitwa Cici! Urumva kataryoshye se?
Njyewe-Hhhhhhhhhhh! Nuko nuko ye! Ndumva uhagazemo neza! Nonese Cici! Nanjye urabizi nitwa Nelson, mba i Remera!
Send.
Hashize akanya gato maze mbona aransubije,
“Ahaaaa! Icyo nicyo cyatumye numva nshaka kukuvugisha rero?
Njyewe-Ngo? Ikihe se?
Send.
Nakomeje gutegerezanya amatsiko maze mbona message ngo dwiiii!
“Yiiiiigo sha! Ako kazina kawe ndagakunda kandi kanyibutsa byinshi
Naguye mu rujijo maze ntangira kwibaza impamvu avuze gutyo ariko nyishakamo kugeza igihe nyiburiye maze nkomeza kugira amatsiko menshi, hashize akanya maze mpita mubaza,
Njyewe- ………..
Ntuzacikwe na Episode ya 47…..
12 Comments
Thanks Editor.
joni yaba muribamwe bagabanye umutungo wiwabo wa mama brown ko yihunza ibintu!? ese cici yaba ari jojo ra
UYU WASANGA ATARI NYINA WA NELSON ? REKA TUBITEGE AMASO ! MURI ABA MBERE
Mwabera inkuru muyigize igikuri
Ino nkuru ihatse vyinshi.
Good Episode but too short.
John afite icyo atifuza ko Maman Brown na Nelson bamenya. Kandi burigihe bimubuza amahoro.
Ashobora kuba ariho yaracumbitse igihe shebuja n`umuryango we bahitanwa n`Impanuka hakarokoka Maman Brown.Kandi afite amakuru menshi kumitungo yo kwa Maman Brown, ashobora kuba ntaruhare yabigizemo ariko byaramuteye guhungabana. Rwose mugerageze Episode 47 izabe ari ndende kandi ifite iburungo byose atari ingingo imwe gusa.
Umunsi Mwiza
Mwatinze wee!!.
Mbega NGO biraba byiza!!
Ndabona CIci ari nyina wa nuliso.
uyu mugabo afite amanyanga menshi nanubu sindamwizera
Sinabivuze !!!!!nguwo sasa madame jhon mama wa nuliso sha
cyo ngaho.wasanga Pascal yari boss wa Jhon pe.Nelson inkumi za Kigali nukuzitondera rero.Mwanditsi we ko ukoze résumé noneho cyane bigenze bite? thx Umuseke
Thx umwanditsi ñ’umuseke muri rusange. Ariko rero John abitse byinshi kdi ikigaragara yamenye Mma Brown ko ari mwene Nganji agize kwanga kubajyana aho ba Nelson baba kdi yari amusabye kubajyanayo agize kwirengagiza bamubajije uwo mucuruzi yakoreraga bigaragara ko amukinze byinshi nyuma yo kumumenya. Reka dutegereze gusa niba abantu bagifite umutima nkuyu wa mma Brown bakiriho Imana ibahe kuramba bakomeze bere imbuto pe, gufata umwanya wawe ukajya gusura uwari indaya yumugabo wawe ahaaaa ibi niba bibaho ninka 1% wabishobora.
buriya John yarebye mu myirondoro ahita amenya mama Brown niyo mpamvu afite ubwoba
Comments are closed.