Ngoma: Barasaba EUCL kubishyura ibyabo byangijwe
Abaturage bo mu Mirenge ya Kazo na Mutenderi bavuga ko batemewe ibiti harimo n’ibyera imbuto hashyirwaho intsinga z’amashanyarazi none imyaka irarenga itatu batishyurwa mu gihe babariwe bagatanga na nomero za konti, ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu ishami rishinzwe kwishyura abaturage, bavuga ko abaturage bagana ubuyobozi bwa EUCL mu Karere ka Ngoma kugira ngo harebwe icyabitindije bityo babe bakwishyurwa vuba.
Abaturage tuganira badutangarije ko babatse numero za konti zabo ari ko na n’ubu amaso akaba yaraheze mu kirere nyuma y’uko ibyabo bavanagamo ibibatunga byangijwe hashyirwaho intsinga z’amashanyarazi, cyane ibyangiritse ni ibiti byera imbuto nka avoka n’ibindi.
Ngendabanga Shyaka umwe mu baturage agira ati “Ntabwo turishyurwa kandi hashize igihe kirekire dutanze konti zacu ngo batwishyure ariko ubona ko nta we utwitayeho. Bari bambariye ibihumbi mirongo ine n’umunani (48 000 Rwf).”
Consiriya Mukankundiye na we agira ati “Twibaza impamvu batatwishyuye kandi barantemeye ishyamba, n’ibiti bya avoka byari bintunze. Hashize igihe baturerega.”
Steven Gahamanyi Umuyobozi muri EUCL Ushinzwe kwishyura ibiba byangijwe hashirwaho intsinga z’amashanyarazi n’ibindi bikorwa remezo, asaba aba baturage kugana ibiro bya EUCL ishami rya Ngoma bakabafasha.
Ati “Nibajye ku muyobozi wa EUCL i Ngoma bamugezeho ikibazo cyabo na we azabitugezaho kuko ni we ufite amakuru ahagije, hanyuma tuzabishyura kandi hari banshi twishyura turabafasha kuko ni cyo dushinzwe.”
Abaturage basabwa kujya kuri EUCL ishami rya Ngoma, ariko bo bavuga ko bagiyeyo kenshi ariko ntacyo byatanze.
Mu karere ka Ngoma si aha gusa havugwa iki kibazo kuko no mu murenge wa Murama naho hari abagera kuri 32 bangirijwe ibyabo na bo amaso akaba yaraheze mu Kirere bishyuza uretse ko bo batigeze banabarirwa.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW