Digiqole ad

Uwayezu Thierry uba muri Africa y’Epfo yakoze indirimbo yise ‘Ni wowe’

 Uwayezu Thierry uba muri Africa y’Epfo yakoze indirimbo yise ‘Ni wowe’

Uwayezu Thierry wiga muri Africa y’Epfo akaba ari umuhanzi nyarwanda

Uyu musore yiga ibijyanye n’umuziki muri Africa y’Epfo, mu ishuri ryitwa “Film television production entertainment, (AFDA). Indirimbo ye yayise ‘Ni Wowe’.

Uwayezu Thierry wiga muri Africa y’Epfo akaba ari umuhanzi nyarwanda

Uwayezu avuga ko igitekerezo kihishe mu ndirimbo ye ari uguha agaciro urukundo.

Aganira n’Umuseke yagize ati “Iyaba urukundo dusangana abakundana (by’ukuri) rwakomezaga kugeza mu zabukuru umuryango waba mwiza bikagera no ku bana n’umuryango mugari muri rusange. Kugira ngo bigerweho ni uko ijambo ‘NI WOWE’ rihabwa agaciro, ‘Ni wowe’ (mu rukundo) ntirisaze.”

Yatangiye ubuhanzi bwe aririmba indirimbo zihimbaza Imana ku giti cye, ndetse ngo afite album yazo.

Aho ari kwiga muri Africa y’Epfo, ngo bizamutwara imyaka ibiri kugira ngo abe arangije, ariko ngo azaza mu Rwanda muri uyu mwaka mu biruhuko ndetse azane n’abandi banyamahanga bifuza gusura u Rwanda.

Intego ya Uwayezu ngo ni ukwimakaza umuziki nyarwanda ujyanye n’igihe, Abanyarwanda n’isi bibonamo.

Ati “Haba mu njyana n’ubutumwa ntanga hagamijwe isura nziza y’Umunyarwanda binyuze muri muzika kandi abahanzi nyarwanda tukaba umwe.”

Ngo yagiye guhaha ubumenyi muri Africa y’Epfo, umusaruro nuboneka azagaruka mu Rwanda kuko ababyeyi be baba mu Rwanda.

Ati “Ndi Umunyarwanda. Hari aho navukiye, hari aho nakuriye ndetse n’aho nabaye mbere yo kuza ino aha……hose mpaha agaciro kimwe….cyane cyane iyo mpakumbuye aho hose. Mvuka mu Rwanda ni naho nakuriye  kugeza iyi myaka itatu ishyize. Mu Rwanda ni ho ababyeyi baba…..ni ho umutima wanjye uri.”

Indirimbo ni wowe:

UM– USEKE.RW

17 Comments

  • Eeee courage brother, song ni hatari

  • Ubwo iriya igiye guhangana niya Sankara yasohoye ejobundi.

  • ariko umuseke menya ntabunararibonye mufite abantu barababeshya namwe muti byacyitse nuyu muhanzi ashobore kuba yibeshyeye amakuru aturuka muri africa yepfo avugako ntakintu nakimwe akora muri africa yepfo ko ahubwo ngo yaba afite studio yo mugikoni gusa simuzi ariko abamuzi niko batangiye guhwihwisa gusa ubwo abamuzi neza wenda bazagira ibyo babatangariza.

    • Kuki ukunda itiku ? Ibyo urya ntibiva mugikoni ? Niba ntacyo akora uramutunze? Vuga kundirimbo ibindi uravugaguzwa

  • Conglaturation bro,ugeze ahashimishije cyane,ariko ujye wibuka aho uvuka murwagasabo nabana mwakuranye nka ba idem

    • Umuseke ndabemeye ko mugera mu mpande zose zishoboka. Aba tuba dukeneye kubamenya. Naho Studio uwo yavuze yo mu gikoni nawe uyikoreyemo indirimbo nziza nkiyi twakwemera!!!! Niwowe ndayemeye.

  • Wowe wiyise Kubeshya kubi, urabeshya koko vuga ibyo uhagazeho.

  • hari indirmbo izwi cyane kuri radio Mariyayitwa Mama Mariya ndabona ashoboye byose. Mwiaabire kujya aziduha iz Iman nizi zurundo byombi turabineye. Congrats to Umuseke.com muratohoza kweli

  • Uyu mu type twiganye secondaire APPEREL BUKINANYANNA ibi byari ibintu bye. Courage brother

    • Courage buhoro buhoro ni rwo rugendo

  • thiery cuorage kbs congz umuziki urawushoboye pe,uwo uvuga ibyo atazi byomugikoni nareke ishyari akore ibye bimureba cy azatubaze twe tukuzi neza.urabasha musore komerezaho ahubwo ukomeze utugezeho nizindi ndirimbo zawe turakwemera.

  • Uyu musore afite umugisha,kdi abirimo neza, abakunda gupinga babaye bate. Umuseke murakoze rwose ibi nibyo dukeye. video ni nziza peeeeee!! URUMVA umusore usubiza ibibazo neza koko yize ubuvanganzo….azi gusubizaaa

  • uyu musore azi gusubiza neza
    arumutse peeee courage! abavuga bavuge

  • Imbere ni Heza ku Rwanda. Mwibutse mu ndirimbo ye yise BYARAKOMEYE…….nibwo menye neza uyu musore. Abavuga tuvuge tumaze kuyirebaho……..

  • Uyu musore ntagasubire inyuka kandi azirinde ibiyobyabwenge byateye mu ba star biki gihe….ajye asenga imana ijye imuyobora. Go ahead!!!

  • sha haribindi dutegereje c gira vuba uze ahubwo

  • Mbanje gushimira umuseke.com indirimbo ye yanteye kureba niyo yise Byarakomeye namenye kubera your comments izi ndirimbo zombi ziragaragaza icyizere cy’Abanyarwanda. Mugire amahoro mwese

Comments are closed.

en_USEnglish