Digiqole ad

AMAFOTO: Perezida Kagame yakiriwe na Perezida Xi Jinping

 AMAFOTO: Perezida Kagame yakiriwe na Perezida Xi Jinping

Abayobozi bombi baramukanya

UPDATES: Nyuma yo kugera i Beijing mu Bushinwa, Perezida Kagame yerekeje ahitwa Great Hall of the People aho yakiriwe na Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping na Peng Liyuan umugore we. Biteganyijwe ko aba bayobozi bagirana ibiganiro ku mibanire y’ibihugu byombi ndetse n’akarere.

Perezida Kagame yakirwa na Xi Jinping w'Ubushinwa
Perezida Kagame yakirwa na Xi Jinping w’Ubushinwa
Ku nyubako n'imbuga ya Great Hall of the People bitegura kwakira Perezida Kagame
Ku nyubako n’imbuga ya Great Hall of the People bitegura kwakira Perezida Kagame

The Great Hall of the People ni inyubako ya Leta i Beijing ikorerwaho imihango n’ibirori bikuru bya Republika y’Ubushinwa n’ishyaka rya Gikominusti ry’Ubushinwa.

Perezida Paul Kagame na Mme Jeannette Kagame bageze i Beijing mu Bushinwa aho kuri uyu wa gatanu biteganyijwe ko Perezida Kagame ari bugirane ibiganiro na Perezida Xi Jinping.

Perezida Kagame na Mme Jeannette Kagame bageze i Beijing
Perezida Kagame na Mme Jeannette Kagame bageze i Beijing

Ibiro by’umukuru w’igihugu byatangaje ko aherekejwe na Mme Louise Mushikiwabo ushinzwe ububanyi n’amahanga, Ambasaderi Gen Charles Kayonga w’u Rwanda mu Bushinwa n’abandi bayobozi muri Guverinoma.

Kuwa gatatu i Beijing habereye inama y’ishoramari yiswe  Rwanda- China Investment Forum kuri Ambasade y’u Rwanda yitabiriwe na kompanyi zigera kuri 50 zo mu Bushinwa zifite umugambi wo gushora imari mu Rwanda.

Umubano w’u Rwanda n’Ubushinwa umaze imyaka igera kuri 45, kuva mu 1995 warushijeho kwaguka Abayobozi b’impande zombi bagenderanira abashoramari b’Abashinwa biyongera mu Rwanda, ndetse n’Abanyarwanda bajya mu bushinwa mu by’ubucuruzi n’amashuri.

Mu kwezi kwa gatatu umwaka ushize Perezida w’Inteko Ishinga amategeko akaba n’Umuyobozi w’Ishyaka rya Gikomisiti riyoboye Ubushinwa yasuye u Rwanda mu ruzinduko  rugamije gushimangira umubano w’igihe kirekire U Bushinwa bufitanye n’u Rwanda nk’uko yabivuze.

Zhang Dejiang ubwo yakirwaga na Perezidante w'Umutwe w'abadepite mu Rwanda Hon Donatille Mukakalisa
Zhang Dejiang ubwo yakirwaga na Perezidante w’Umutwe w’abadepite mu Rwanda Hon Donatille Mukakalisa

Nyuma y’uruzinduko rw’uyu muyobozi, mu kwezi kwa kane itsinda ry’abayobozi benshi bo mu ishyaka rye, Communist Party of China , basuye u Rwanda.

Ubushinwa bufasha u Rwanda mu bintu binyuranye birimo inkunga z’amafaranga, inguzanyo ku nyungu nto, ubufasha bwa tekiniki mu bikorwaremezo, bourses z’abanyeshuri, mu by’ubuzima no mu by’ubuhinzi.

Ingabo zaje kwakira umukuru w'u Rwanda wagendereye Ubushinwa
Ingabo zaje kwakira umukuru w’u Rwanda wagendereye Ubushinwa
Yakiriwe na bamwe mu bayobozi mu Bushinwa
Yakiriwe na bamwe mu bayobozi mu Bushinwa
Perezida Kagame mu Bushinwa kuri uyu wa gatanu
Perezida Kagame mu Bushinwa kuri uyu wa gatanu yakiriwe kandi na bamwe mu banyarwanda
Ingabo zakira abashyitsi mu Bushinwa
Ingabo zakira abashyitsi mu Bushinwa
Mu ngabo zakira abashyitsi harimo n'abagore
Mu ngabo zakira abashyitsi harimo n’abagore
Mu birori byo kwakira umukuru w'igihugu wagendereye Ubushinwa
Mu birori byo kwakira umukuru w’igihugu wagendereye Ubushinwa
Perezida Kagame na Xi Jinping batambuka imbere y'akarasisi k'ingabo zakira abashyitsi
Perezida Kagame na Xi Jinping batambuka imbere y’akarasisi k’ingabo zakira abashyitsi
Perezida Xi Jinping aramutsa Mme Jeannette Kagame na Perezida Kagame aramutsa Mme Peng Liyuan
Perezida Xi Jinping aramutsa Mme Jeannette Kagame na Perezida Kagame aramutsa Mme Peng Liyuan
Abayobozi bombi baramukanya
Abayobozi bombi baramukanya
Perezida Xi Jinping aha ikaze Perezida Kagame
Perezida Xi Jinping aha ikaze Perezida Kagame
Perezida Kagame aramutsa abaje kumwakira
Perezida Kagame aramutsa abaje kumwakira
Perezida Kagame yereka Jinping intumwa bari kumwe
Perezida Kagame yereka Jinping intumwa bari kumwe
Mu birori byo kwakira umukuru w'igihugu
Mu birori byo kwakira umukuru w’igihugu
Perezida Jinping aramukanya na Mme Louise Mushikiwabo
Perezida Jinping aramukanya na Mme Louise Mushikiwabo
Perezida Xi Jinping aramutsa Amb. Gen Charles Kayonga
Perezida Xi Jinping aramutsa Amb. Gen Charles Kayonga
Mu cyubahiro cy'abakuru b'ibihugu
Mu cyubahiro cy’abakuru b’ibihugu
Ba Perezida bombi batambuka ngo bajye mu biganiro
Ba Perezida bombi batambuka ngo bajye mu biganiro
Mme Peng Liyuan yakiriye mugenzi we Jeannette Kagame
Mme Peng Liyuan yakiriye mugenzi we Jeannette Kagame
Perezida w'Ubushinwa yari kumwe n'umugore we bakira aba bashyitsi
Perezida w’Ubushinwa yari kumwe n’umugore we bakira aba bashyitsi

Photos/PaulKagame.com

UM– USEKE.RW

25 Comments

  • uyumusaza kwagiye atadukemuriye ikibazo ra arabona tuziga ryari ko amasomo arikuducika mzee wacu nadutabare kbs nahubundi byakomeye muri mineduc ubonago umuntu afunge kaminuza imaze imyaka makumyabiri isohora abantu bari kwisoko kandi ntawe bigeze bagaya aho akorera ngahose nibambure diplome amahize murebeko ikibazo mubitaro kidakomere yarangiza ngo dutahe nabure niwe magufuri bavuze .

    • Gerageza ubanze wige kwandika neza ururimi rwawe naho ibya diplomes zuzuye hanze aha byihorere birakurenze!

    • Ego ko ariko nk’aba baba barize primaire, ko ariho twe kera twigiraga kwandika Ikinyarwanda n’uko bakoresha utwatuzo mu nteruro.

      Sha nzaba mbarirwa n’aya maduka agurisha ibyiswe dipolme. Dr. Malimba nafunge aya maduka, abacuruzi bave muri Hekaru y’Imana, bajye gucuruza urusenda.

      • Ngo ntazi kwandik’ikinyarwanda? none se ko mbonye wandits’amakosa menshi cyane? Mbon’ahubwo wow’utarigeze mw’ishuri kabisa.

        • @BYUMBA, ni ayahe makosa uvuga uriya Giramata yanditse nabi, ko ndeba ahubwo wowe wabizambije…Ariko ubu bizagenda gute bahu ! Nyamara inteko y’ururimi n’umuco yari ikwiye gutabara hakiri kare…

        • haaaa iby’ikinyarwanda mubivemo murebe inyungu ziri mu kwagura imipaka disi we

      • Nonese wowe wumva kwandika ikiyarwanda ari ukuzuzamo utwitso aho ubonye hose naho tudakwiye? Giramata ko ari izina ryiza, kuki utarihesha agaciro?

        • Si ikibazo cy’utwitso, imyandikire y’ikinyarwanda mbona irantangaza!

  • Sha ntimugatwarwe n’uburakari ngo bitume muvuga n’ibyo mutagombye kuvuga kandi bidafite icyo bikemura nakimwe. Mwihangane ntabwo mwarenganyijwe kuko igihe cyose hari ibitagenda neza m’uburezi, Ministere ibifite mu inshingano, iba igomba gufata ibyemezo no kureba uko bikemuka.

    Ibijyanye no kwita kumagara y’abantu ni ibintu byo kwitonderwa. Birashoboka ko bari bararetse ishuri rigakora kubera ko mumyaka ishize hari ikibazo cy’ubuke bw’amashuri yigisha Medecine, ariko ubu siko biri. Hari amashuri menshi, meza kandi yujuje ibisabwa muri technologie zijyanye na medecine, laboratoire zujuje ibisabwa kandi bigezweho. Ubu ntabwo indwara ziriho ari zazindi zivurwa na twa kinini, hariho indwara zikomeye kandi zisaba abaganga bize neza kandi heza.

    Mubijyanye n’ubuvuzi mu Rwanda dufite abaganga ariko batajyanye n’igihe nabusa, babandi usanga tugomba kuvurwa n’abaganga bavuye hanze cyangwa bikadusaba kujyayo kugirango turonke abaganga nyabaganga. Ibibyose biterwa n’uburezi budafite ireme. Niba rero batangiye kwikubita agashyi, ni ibintu byiza ahubwo.

    Gusa kandi nizereko Leta izafasha abigaga muri ayo mashami yafunzwe kubona amashuri abakira kandi yujuje ibisabwa, kuko bitabaye ibyo baba barenganijwe.

    Abanyeshuri namwe mutanga ibitekerezo byanyu mudasebanya dore ko abanyarwanda muzi guca ibikuba no guhubuka. Wagirango nibyo twiga ntacyo bitumarira intellectuellement, kuko uburyo dutanga ibitekerezo n’uburyo tuvugamo ibyo twifuza, usanga dusebanya,duca ibikuba. Bituma nibaza icyo kwiga bitumarira kuko mbona mumutwe tuguma kuri niveau yo hasi cyane.

    Ntimugateme ishami mwicayeho.

  • Hari uburyo bwiza bwo kuvuga ibyo wifuza,udasebanya kandi udasenya. Hari uburyo bwo kunenga ibitagenda neza, ukabikora utagamije gusenya kandi ugatanga n’uburyo ubona byagenda neza. Ubu nibwo buryo bwiza bwo kubaho muri democratie kandi umuntu wese akubaka igihugu cye uko abyifuza kandi atabangamiye abandi. Abantu twese dufite uburenganzira bwo kuvuga ibyo twifuza. Nibyo. Ariko icyo dukwiye kwibaza, ni iki: Ni gute umuntu avuga icyo ashaka atabangamiye mugenzi we? Kuko ufite uburenganzira bwo kuririmba ariko ntufite uburenganzira bwo kunsakuriza ngewe ushaka kuba ahantu hatuje.

    Nagumye nkurikirana iyinkuru yifungwa ry’amashami atatu ya kaminuza ya Gitwe. Nibyo koko abanyeshuri bahigaga bagomba kurengerwa. Kuyifunga nibyo kuko impanvu leta itanga zirafatika, ariko abanyeshuri bafite uburenganzira bwo gushakirwa amashuri yandi kugirango be guhomba no gutakaza ibyo bakoresheje biga muri iryo shuri.

    Ariko sinakunze nagato ibitekerezo byagiye bitangwa na bamwe mubanyeshuri bigaga muri iyi kaminuza ndetse n’abatahiga. Hari abagiye bavuga ko hagomba ruswa, abandi bagatukana, abandi bakavuga amagambo ubona atagira igitekerezo kizima nakimwe. Nyabuna ni musigeho si uko mwakabaye mwitwara.

    • Iyi nkuru ko ivuga ku rugendo rwa Perezida Kagame Paul mu bushinwa ibi byo gufung GITWE University mubizanyemo bite?? Nimujye muvuga ku nkuru mukurikije ibiyanditsemo gusa ibyo ku ruhande mubyihorere.

      Njye ahubwo icyo nshaka kwibariza ni ikijyanye n’ingendo nyinshi abayobozi bakora mu mahanga kandi zitwara amafaranga menshi y’igihugu, nkaba nifuza ko bishobotse bazigabanya, bakajya bakora ingendo hanze mu mahanga mu gihe koko babonye ko ari ngombwa cyane. Murakoze.

      • Ibyo usabye byafashweho umwanzuro kera ndetse mu mwiherero uheruka MINICOFIN yagaragaje aho igeze igabanya za mission z’abayobozi bajya hanze, yego niho bigitangira ariko umwanzuro wo kuzigabanya warafashwe.

      • Kuvuga iby’amashuli bitewe nuko hari uwavuze ngo President agiye atabakemuriye ikibazo.ahubwo se bakimugejejeho?ese azagumayo?ntawundi mwakibwira mbere y’uko bimugeraho?
        Hanyuma ikindi wowe uvuga ngo bagabanye ingendo bajye bakora iziri ngombwa:uruzinduko H.E P.K arimo wumvise uko rwitwa????
        urugendo ruri ngombwa se kuri wowe ni uruhe????urareba ugasanga ingendo akora aba atazitekerejeho???mbere yo kuvuga banza utekereze neza kuko ibyo akorera u Rwanda ntabwo arimo gushaka kwitemberera.

  • @bitege none se tugabanyije ingendo company dukodeshaho indege izatera imbere gute mugihe dusabwa guteza imbere ibyiwacu ubyibazeho nawe

  • Ireme ry’uburezi twifuza ntiryashoboka mugihe amashuri twigiramo atujuje ibisabwa.
    Nizeyeko ayo mashuri cyane cyane ayigenga agiye kwikubita agashyi akigisha agashaka ibikoresho bikwiye. Nibareke gushy’irimbere amafranfa, nibwo tuzagera kuburezi bwiza twifuza.
    Dr. Papias Musafiri n’umugabo ufata ibyemezo bikomeye, atitaye kuzindi nyungu ahubwo kwireme ry’uburezi. Ndagira inama abanyarwanda ko kwiga dushaka impamuro gusa byarangiye uwacitse yambutse niyigendere, ariko abasigaye inyuma bo bagomba kwiga bashaka ubumenyi apana impampuro.
    Murakoze

  • Yewe ga MISS, ubu se niba ureclama diplome yo kuvura kandi no kwandika ntabyo uzi ubu bizoroha?????

  • Yewe univeriste ziri mu Rwanda ni byenda gusetsa hari abarangiza barutwa nanjye utarazikandagiyemo.hahahaha

    • Ubwirwa niki ko ubarusha???

      • mumbarize!

  • Nyakubahwa Minister w’uburezi natabare abana bo muri collège Sainte Marie Reine I Gitarama abana baho bagiye kwicwa n’inzara!!!!! Banyamakuru Nujya mutugerera aho twe tudashobora nimunyarukireyo!! Kuki bongeje minerval ntibongeze ibiryo???! Naho ireme ry’uburezi??????? Haaaaa!!! Ntacyo mvuze ntiteranya! Keretse bafashe benshi bafite bacelazi bakabasubiza Ku kibiramwaka!!!!

    • Inzobere ntiyandika ityo” Kuki bongeje minerval ntibongeze ibiryo???! Naho ireme ry’uburezi??????? Haaaaa!!! Ntacyo mvuze ntiteranya! Keretse bafashe benshi bafite bacelazi bakabasubiza Ku kibiramwaka!!!!”

  • Urakoze John kunkosora! Ariya makosa ni aya telephone y’inshinwa rwose na za accents nari nazishyizeho! Ikosa Ni uko nohereje nteverifiye!!!

    • Accent washakaga kuyishyira ku yihe nyuguti nshuti yanjye? Wibeshyera inshinwa.

  • Nibyiza cyane ariko mwibagiwe kwibagirwako ibi byubahiro ubushinwa bwamuhaye atarukuberako ari perezida wu Rwanda.Ahubwo biva muri AU biva munjyendo zakozwe ari u Rwanda rwagombaga kwakira AU sommit.Nkibutsa bamwe ko ataru bwa mbere Kigali yakira AU sommit, icyo gihe Habyarimana nawe yazengurutse isi yewe nomuri Koreya ya Ruguru yarahageze.

  • Biragara ko first Lady iyo udahari byose bipfa.Hari igihe bari baramushyize ku ruhande.

Comments are closed.

en_USEnglish