Digiqole ad

Episode 44: Ibyago bya Gasongo bihuje abafitanye amateka bongera kwibuka byose

 Episode 44: Ibyago bya Gasongo bihuje abafitanye amateka bongera kwibuka byose

Njyewe-“Eeeeh! Bruno! Nishimiye kumenyana nawe!”
Bruno-“Nanjye nuko kabisa ndabyishimiye cyane!”
Njyewe-“Ni byiza cyane! Ahubwo se utuye hehe inaha?”
Bruno-“Ntuye hariya ku gisozi niho nimukiye nkimara kurekana nuriya mukobwa nakubwiye!”
Njyewe-“Ariko uwo mukobwa uwamunyereka nkamubona byibuze?”
Bruno-“Eeeeeh! Ko yari mwiza ra? Nuko nyine yanshiye inyuma bikambabaza naho ubundi uburanga bwo Imana yari yaramwihereye”
Njyewe-“Inka yanjye! Ye? Ariko waranamukundaga niyo yayo! Ahubwo nuko byishwe n’akantu gato wananiwe kwihanganira kandi byari gakwiye!”
Bruno-“Ntakubeshye wagirango uvuze ibindimo, iyo nirebye nkabona ino nyinya nako iri ryinyo ryavuyemo kubera ingumi nakubiswe numva niyanze bya nyabyo, burya Imana nubwo bavuga ngo ntihana ariko ubanza ikosora kabisa!”
Njyewe-“Oya, buriya niyo Imana yahana cyangwa igakosora ariko burya hari icyo yo yashyize mu biganza byacu aricyo kugira amahitamo, iramutse iduhitiyemo twayigira umwanzi wacu kandi nyamara yo iba izi ibidukwiye”
Bruno-“Ibyo byo! Nonese ko ntacyo nari mbuze ubundi najyaga hehe?”
Njyewe-“Nyine niho duhera twitwa abantu, tugira intege nke cyane cyane ko akenshi amahitamo yacu aba afite gitera ariko ntitumenye ikibidutera, ni byabindi umunyarwanda yavuze ngo tubona isha itamba tugata nurwo twari twambaye, niba isha itamba neza kuruta ibindi byose sinzi,
Bruno! ndi nkawe nakwitsa umutima maze nkamushakisha kugeza igihe muboneye nkamusaba imbabazi mfukamishije amavi y’umutima, yankundira ngasimbuka bya byobo najyaga ngwamo nkavunika ngakora ibyaha maze nkamwiyegurira burundu akabona Bruno mushya”
Bruno-“Oya, ntabwo nakwambara ibicocero aho nambariye inkindi! Buriya urutoki rwose rugira amakoma, ndakubwiza ukuri nta n’urutoki rubura ibishokoro, maze hari ni igihe uba wabuze isosi ukajya kubona ukabona isenene ziraguye nkanswe ibyo umbwira? Sinajya imbere ye ngo nsabe imbabazi ndi umusore wihaye”
Njyewe-“Nahoze nkubwira ngo sinaseka mbona Brother wanjye atumva nibyo mvuga ariko mba nsetse kuko uri gutekereza nk’usimbuka urukiramende ruteye ku mwobo, yego warusimbuka ariko umwobo waba wakubonye,
Burya umuntu udasubiza amaso inyuma ngo arebe aho yavuye yubake ejo hazaza ameze nk’umuhini wibagiwe ko wahingishije isuka umusaruro ukaboneka umuhinzi akishima, ese ujya wiyumvisha ko wakosheje basi?”
Bruno-“Oya simbyemera, amafuti y’umugabo nibwo buryo bwe”
Njyewe-“Iyo udakosa ntuba uri kwicuza Bro! Kandi kuba wibuka ko iryinyo ryawe ryasigaye ku Gisenyi ni ikimenyetso cy’ibihe byose kabone niyo washyiramo zahabu yaba ari agaciro gakomeye kakwereka ko wibeshye ugaha agaciro umuntu akakakwima mu kukakwima ukagaha iryinyo maze iryinyo rikagaha uwaguteye kurivamo”
Bruno-“Uuuuuh! Ko unshanze se noneho?”
Njyewe-“Gute se Bruno?”
Bruno-“Nonese ubwo ni njye nyirabarazana?”
Njyewe-“Ngo Nyirabarazana? Cyangwa Nyirabayazana?”
Bruno-“Yego Nyirabayazana!”
Njyewe-“Sinabashinja kuko ibyo mwakoraga ndetse nuko mwakundanye ntari mpari ariko mu guhura kwanyu naba ingenzi muramutse mubyemeye”
Bruno-“Reka njye sinahura nuriya mukobwa wanshaga inyuma!”
Njyewe-“Wenda sinamutekerereza ariko nawe abaye akizirikana ahubwo yakwifuza guhura nawe kuko burya ukuri ni intwaro idashiramo ubugi, kandi aho ari hose kuratsinda nicyo ngukundira”
Bruno-“Eeeeeh! Cyeretse aje akavuga ko yanshiye inyuma maze nkamubabarira, naho ubundi njye sinamuhagarara imbere ngo mbivuge!”
Njyewe-“Kubera iki se Bro?”
Bruno-“Eeeeeh! Ubwo se nabivuga gute kandi njye ubwanjye ataramfashe naho njye nkaba naramufashe?”
Njyewe-“Ubwo se wowe usanze yaragufashe umunsi umwe ntabikubwire ahubwo akabyakira mbere yawe akakubabarira ndetse akabibika ku mutima wabigenza ute?”
Bruno-“Ariko se ubundi wa mugani buriya ntiyahita ankuramo irya kabiri ra?”
Njyewe-“Bro! tuza umutima maze ufate umwanzuro wa kigabo burya umugabo si igikuriro, si uruhara, si umugore atunze n’ibindi… ahubwo umugabo numenya igikwiye akanga umugayo, ntiyihengamireho, umugabo nya mugabo aharanira ukuri kuko ari ko kuzamuherekeza mu minsi ye yose,
Ese Bruno! Ubwo waba usize nkuru ki I musozi uramutse ugiye gutyo kandi wari ufite amahirwe yo kongera kubaho muri bwa buzima wifuzaga ukiri muto?”
Bruno-“Eeeeh! Bro! Uziko naba nsize iryinyo I musozi gusa?”
Njyewe-“Bruno reka kunsetsa Brother wanjye ababaye, gusa Imana nidufasha agakira nzaseka”
Bruno-“Eeeeeh! Mbabajwe nuko bukeye, iyaba bwakongeraga bukira uziko umuseke utambitse ntahumbije? Ni ukuri nzagushaka tuganire ndumva uri inzu y’ibitabo nshaka gusoma muri iyi minsi”
Njyewe-“Ubwo bukeye rero iyo nzu y’ibitabo uvuga ishaka ko uba isakaro mu kanya gato kari buze”
Bruno-“Ngo? Ndumva ntabisobanukiwe neza”
Njyewe-“Ooooooh! Uraza gusobanukirwa neza gusa uze gukoresha umutima nama wawe nugucira urubanza ubyakire ndetse ubyubahe kuko ni amateka tubamo kuri benshi agenda yisubiramo”
Bruno-“Uuuuuh! Ko numva usa nkaho ubyizeye neza ushaka kuntanga kuri police se ko nashatse gutanga amafaranga ngo mutorokeshe umuntu?”
Njyewe-“Oya, ahubwo nuko burya umunsi uzana ibyawo, kandi wasanga nuyu ubwo ucyeye tuwureba uzanye ibyacu sibyo?”
Bruno-“Ariko uzi ko ari byo wana? Eeeeh! Bro, urihariye kabisa, uziko warema umuntu ukamuhindura mushya?”
Njyewe-“Wari waba mushya se ahubwo? Uraje ushashagirane wumirwe?”
Bruno-“Uuuuuh? Gute se kandi noneho?”
Njyewe-“Bruno! Harya umukobwa mwakundanaga yitwaga nde?”
Bruno-“Ushaka kujyayo se nawe? Ni nkubwira amazina ye tayali ubwo feri ya mbere online facebook irahita iguha ibisekuruza bye!”
Njyewe-“Ugize uti kujyayo? Abaye yanyakira byaba ari amahirwe ariko se mu gihe nagenda nkugaragiye byo byaba bisa gute?”
Bruno-“Eeeeh! Ko byaba ari amahirwe gukuba kabiri ra!”
Njyewe-“Gira uti byaba ari amahirwe ageretse ku yandi”

Tukiri muri ibyo Mireille yarakangutse ariko akanguka asakuza cyane niruka musanga maze ndamufata.
Mireille-“Ayiwe! Aha ni hehe ndi?”
Njyewe-“Mireille! Humura turi kwa muganga! Ndi Nelson ndeba neza!”
Mireille-“Ahwiiiiii! Imana ishimwe weeeee! Bwakeye? Gasongo se ameze ate?”
Njyewe-“Yego sha! Bwakeye! Gasongo ntabwo yari yakanguka”
Mireille-“Ahwiiiii! Ooooooh! Ubu se waraye ukanuye ko mbona usa n’utatoye agatotsi?”
Njyewe-“Oya humura nari ndi kumwe na Bruno!”
Mireille-“Eeeeeh! Ubu se ntimunaniwe koko? Namwe mwabaye muryamye?”
Njyewe-“Oya nta kibazo dufite Mirei! Wihangayika rwose, ngaho ibyukire Maaama!”
Mireille-“Yego sha! Ahwiiiiii!”
Ako kanya naragarutse ndagaruka maze nongera kwicara impande ya Bruno, nkicara ahita ambwira.
Bruno-“Nonese uwajya kureba Frank nkamubwiza ukuri uko ibintu bimeze agahindura ingendo akareka kuzubara atecyereza gutoroka?”
Bruno akivuga gutyo urugi rwaho twari turi rwarakingutse maze mbona Betty arinjiye mpita mpaguruka ndamusuhuza aha umwanya Isaro wari ufite ibyo bari banye nk’ingemu arinjira haheruka Aliane waje yihuta asanga Gasongo njyiye kumva numva telephone hasi ngo paaa!

Narahindukiye nsanga Bruno yubitse umutwe na Telephone ye yamunaniye kuyitoragura ndatambuka ndayitora.
Aliane-“Nelson! Gasongo na nubu ntiyari yakanguka koko?”
Njyewe-“Alia! Na nubu ntago arakanguka pe! Ntegereje abaganga icyo baraza kumbwira mukanya”
Aliane-“Yoooooh! Uwo musore wunamye se ni mukuru wa Gasongo?”
Njyewe-“Oya ntago ari we!”
Aliane-“Ariko nawe yaraye aha? Ndabona agisinziriye biragaragara ntago mwigeze mutora agatotsi!”
Njyewe-“Alia! Nako Bruno!”
Bruno yubuye umutwe Aliane akimukubita amaso ahita asakuza cyane,
Aliane-“Ayiweeee! Dore Bruno!”
Aliane agisakuza cyane Gasongo yahise akanguka maze twese twiruka tumusanga Aliane we yihisha mu nguni ako kanya abaganga bahita binjira bihuta.
Muganga-“Bigenze bite ko twumvishe urusaku hano?”
Njyewe-“Muga! Arakangutse niyo mpamvu!”
Muganga-“Ngaho mube musohotse gatoya turaza kubabwira”
Bruno niwe wasohotse vuba vuba Isaro nawe arasohoka nanjye mfata ukuboko Aliane turasohoka tukigera hanze nabuze Bruno nsiga Aliane aho ntangira kwihuta mushaka ahantu hose sinzi ukuntu nageze hanze mbona nguwo ari kuzamuka asa n’usohoka umuryango ndirukanga cyane mba mugezeho.
Njyewe-“Bruno! None se ko usa nk’ugiye bite?”
Bruno-“Bro! Uziko uriya mukobwa ari Aliane nakubwiraga twakundanaga?”
Njyewe-“Bruno! Tuza! Kugenda siwo muti w’umutima wawe ugucira urubanza none aha, ahubwo uko Gasongo ahembutse nawe garuka muhembukane nicyo nkwifuriza!”
Bruno-“Oya oya! Sinshaka kongera kureba na Aliane!”
Njyewe-“Oya garuka muhuze amaso murebane, niba ari n’imfunwe rimfumbazize mu biganza ndabizi numugeraho ukaripfundura ararikwaka arijugunye kure cyane maze aguhobere tubakomere yombi”
Bruno-“We se nidusanga afite imfunwe ry’ibyo yankoreye?”
Njyewe-“Bruno! Aliane nawe afite umutima nama, kandi nawe icyo yifuza n’ugutuza k’umutima wawe nuwe, ndakwinginze garuka wongere witegereze uwo wakunze mu bihe byatambutse ndetse na nubu ukaba ukimukunda! Niba hari ibyishimo biryoha ni ibi!”
Bruno-“Ndagarutse ariko natemera amakosa ye nanjye sinemera ayanjye”
Njyewe-“Garuka ariko umutima wawe ugucire urubanza, byaba bibabaje ugarutse ukiri wa wundi nyuma yo kubona isomo utazibagirwa ku Gisenyi”
Bruno yikije umutima maze yishima mu bwanwa arahindukira njya imbere nawe aza ankurikiye tumanuka dusubira hahandi tuhageze dusanga ba Aliane ntabahari tugizengo twinjire hamwe Gasongo yaraye dusanga nta muntu urimo muri uko kuzubara Isaro yahise aturuka hirya aza adusanga natwe twihuta tumusanga tumugezeho.
Isaro-“Nelson! Sha batwimuye badukuye hariya mu cyumba cy’indembe batujyana ahandi! Ahubwo Aliane ari kurira sinzi icyo yabaye, twamwinginze ngo atubwire ariko yatunaniye pe!”
Njyewe-“Mumundekere sibyo? Ndaje mwiteho!”
Isaro-“Yego sha Nelson! Muze mbereke aho turi”
Twakurikiye Isaro maze dukata gato twinjira mu cyumba dusanga Betty na Mireille bari kugaburira Gasongo nabonaga wari ukangukanye imbaraga, ambonye aramwenyura ndabegera arambura ikiganza ndamufata ndamukomeza nawe arankomeza maze ntangira blague ngo mwongeremo izindi mbaraga.
Njyewe-“Gaso! Bite ko uri hano? Haguruka dutahe! Nta soni bari no kukugaburira kweli?”
Nubwo Gasongo yari afite imbaraga nke ariko ari mu bantu banyigishije kwiremamo imbaraga mu bihe ibyo ari byo byose, yahise asa nuweguka aricara yegama ku gikuta maze aratwitegereza.
Gasongo-“Nelson! Urabona mbaye iki se?”
Twese-“Hhhhhhhh!”
Njyewe-“Si nkibyo byose se! Ngaho haguruka dutahe rero nako tujye mu kazi”
Twese-“Hhhhhhhhhhh!”
Mireille-“Nelson! Sha wamenya kurwaza! Nanjye uzandwaze umunsi umwe!”
Isaro-“Hhhhh! Si ngaho! Mireille se atangiye kwifuza kurwara?”
Gasongo-“Imodoka yari inyirengeje kweli kweli, nagiye kumva numva ngo biiiiii pafuuu! Nibyo nibuka!”
Twese-“Hhhhhhhhh!”
Njyewe-“Ariko Gaso! Urwara neza kabisa! Nonese urumva uri tayali imbaraga zaje?”
Gasongo-“Uko ndi kurya ndumva imyuka iza yiyongera, ahubwo saa sita mbonye akawunga twahita twitahira!”
Twese-“Hhhhhhhhh!”
Njyewe-“Gaso! Reka blague wangu! Koko se urumva utangiye kumererwa neza?”
Gasongo-“Kweli kweli! Erega njyewe ndakomeye! Ahubwo nizereko imodoka yangonze iri mu igaraje”
Twese-“Hhhhhhhhh!”
Gasongo akidusetsa yahise yongera agwa agacuho arasinzira turamworosa, maze mpita mbwira Mireille, Isaro na Betty.
Njyewe-“Imana ishimwe ndabona Gasongo agenda atora agatege buhoro buhoro, ndumva rero mwaba mugiye mu kazi nk’ibisanzwe kandi mbashimiye mbikuye ku mutima ubwitange bwanyu”
Betty-“Yego Nelson! Nibyo reka tugende! Kandi urakoze gushima”
Mireille-“Nelson! Nonese njye naca mu rugo nkabanza nkitegura?”
Njyewe-“Nta kibazo! Kandi ndizera ko natwe tutari butinde hano mu bitaro, ngaho Courage rero!”
Bose-“Merci!”
Bamaze kugenda bose twasigaye ari njyewe na Aliane wari wigunze hirya ndetse Bruno, Gasongo we yari yasinziye, maze nsanga Aliane aho yari ari ndamwongorera,
Njyewe-“Alia! Ihangane ureke kujya kure dore Bruno namubonye”
Aliane nawe yansubije buhoro cyane n’ikiniga cyinshi ngo,
Aliane-“Nelson! Wakoze ngaho mubwire yigendere ubwo mbonye ko akiriho byonyine birahagije”
Njyewe-“Alia! Ndifuza ko byarenga kumureba gusa ukanamuvugisha!”
Aliane-“Wikwirushya ntago yabyemera yewe! Ubwo se umuntu wahinduye nimero, akampunga akimuka, yakwemera ko kuvugisha?”
Njyewe-“Ibyo bimparire ahubwo reka tumusange”
Nafashe ukuboko Aliane arankundira dutera intambwe dusanga Bruno, tumugezeho,
Njyewe-“Bruno! Nkuzaniye umwiza w’ibwanacyambwe, nkuzaniye umutako watatse cyera ariko kubw’amahirwe macye ukagurukanwa n’umuyaga mwinshi ukawujyana iyo kure nahanyura nigendera nkabona twa dusaro dushashagirana tutarigeze tuzima, maze nagatoragura bikantera kumva Bruno mu matwi yanjye,
Nashatse gushakisha uwo Bruno ariko nyoberwa inzira yaciyemo agenda none dore agatsibanzira Gasongo yanyuzemo niko kabaye ikiraro nifuza ko mwambuka mugasanganira agacu gacumbikiye ibyishimo byanyu!
Bruno! Akira Aliane! Uyu niwe waraye umbwira ijoro rigatandukana ukishimiye kumumbarira, mwakire ni wa wundi wakunze ariko akantu gato wasimbuka ukigendera kakagutega mukisanga mwatandukanye,
Bruno! Sinshidikanya ko Aliane akigukunda kuko amarira yarize ni ayo kwibuka bya bihe byiza yifuzaga kugumamo yabuze,
Alia! Sinshidikanya ko Bruno akigukunda kuko yishimiye kukumbwira ijoro ryose maze bugatandukana adasobwe ahubwo usobense umurunga nifuzaga kubazirika mwembi mukongera gutambukana mudatandukana,
Alia! Bruno! Mwirengagize byose maze mwongere muhoberane murebane akanya gato nzi neza ko hariganzamo ya sura yisesuye ubwiza butari ubw’amafoto, imboni zanyu zishimiye umunsi wa munsi mbere mubonana zikibonanamo, niho murabonera ko burya urukundo ari urwa babiri kandi babiri bakundana by’ukuri baba umwe!
Bruno! Go ahead!”
Ako kanya nigiye inyuma Gasongo nawe aba yongeye gukanguka yihumura mu maso nawe areba ibyari biri aho, Bruno na Aliane mu gukomeza kurebana badahumbya nitegereje neza mbona amaso yabo atanyiye kuzenga amarira ako kanya amaboko ya Aliane yisobeka mu bitugu bya Bruno umusaya awurambika neza mu gituza cye, sinatinye ko turi mu bitaro nakomye amashyi Gasongo nawe aba ajugunye amashuka arabyuka!………………………..

Ntuzacikwe na Episode ya 45 ejo mu gitondo 

29 Comments

  • Hhhhh mbega inkuru iryoshye! Uziko ndangije kuyisoma 15min yose ntahumbije! Thx umwanditsi ufite inganzo kbsa.

  • Wawoooooooo, mbega byiza we Gasongo arakize Aliane nawe abonye umukunzi we burya koko nta kintu kiba Imana itakizi pe. Aya ni amateka akomeye mu buzima bwabo.umuseke bravo mumenya ibidushimisha mukomereze aho.

  • Wooow.!!

    • IYI NKURU IMEZE NEZA PE

  • Waouuuuuuuu.
    Mbega ngo biraba byiza bikananyura umutima weee.
    Ndishimyeeeeeee.

  • what’s a good story? I like it.

  • Wawoo umuseke muraturyohereza muri abambere kweli kweli

  • Imana yega ngo irahaba wee! Urukundo ngo mutahe

  • yooooh mbeg ibintu byiza were ntakiba kidafite impamvu pe ubu Imana yashimye kongasongo arwara kugira azahuze abikundaniy kok mana we urahambaye rwose sinz uko nabivuga nelson we genda wifitiy impani iragirwa naburi wese thx kbs uhora utunezeza muri byinshi.

  • nukur ibint n saw kwel biry kub gasong abay ihuriz ry abar baratandukany bakonger kwishiman umuseke bandany uduherez ibiryosh

  • mbega amarira yubyishimo

  • biraryosh p

  • Murakoze cyaneee
    NGO burya Nelson n’Inzu y’impanuro
    nziza amagambo n’imico ye bimpindura
    undi muntu mushya,
    bizaba byiza Bruno akomeje urukundo na Aliane

  • Komeza man iyo stories ira ryoshe

  • Sha iyi story ni hatari kbs. Muzajye muduha tubiri bavandi!

  • eheee!! habanje ompanuka kugirango bruno aboneke sha nihatari ariko wamugani byose biva mukwiyuha akuya, jojo yaje koko ko mukumbuye

  • UMWANDITSI WIZI NKURU K,UM– USEKE NUWAMBERE PEE! INKURU IGEZE MU BURYOHE RWOSE NAKOMEREZAHO !

  • woow ndishimye cyane Nelson ubaye icyambu cyiza wongera guhuza abakundanye coup de chapeau kbsa.thx umuseke

  • Mbega byiza weee!!!!

  • Mbegaa byiza wee Nelson urumuntu w’umugabo kabsa kuko uri umuhuza pe kd ubaye ingenzi

  • waouuuuu!!!!!! nanjye amarira kuyatangira birananiye pe! ibihe byiza Bruno & Aliane, Gasongo kira vuba usubire mu kazi ariko ntuzongere guhurura uko wiboneye. Nelson uranshimisha sana.

  • Umwahembera uwishe nagahinda kubera urukundo online uyumunsi murandangije muzadushyirireho pic ya Nelson kuko ararenze kumutoma .Bruno aarahindutse yariyanze kuva kwizima erega Bruno umucyo urakumuricyira

  • Mbega Nelson w’intwari!!!!!!Gusa iyi nkuru ni uburyohe pe!Bruno ni isoni zatumaga yihagararaho naho ubundi akarabo ni ake ni agakomeze!!!!!!Humura Aliane ntiyigeze aguhemukira nkuko ubitekereza mwakire kandi yarakubabariye

  • Mbega Nelson w’intwari!!!!!!Gusa iyi nkuru ni uburyohe pe!Bruno ni isoni zatumaga yihagararaho naho ubundi akarabo ni ake ni agakomeze!!!!!!Humura Aliane ntiyigeze aguhemukira nkuko ubitekereza mwakire kandi yarakubabariye.

  • amrira ngo mutahe!?Nelson, urumuhuza PE!!byiza cyane!inkuru iraryoshye!imitoma hano ngo mutahe!?Gasongo,Nelson muryoshya inkuru!uwampa nkababona muyikina imbina nkubone!

  • ariko iyaba ibi byabagaho kweri,, yarikuba aramateka atazibagirana kumuntu

  • Nuliso urumuntu wumugabo pe niwowe gahuza miryango bavuze. abanditsi namwe murabantu babasaza turabakunda mukokomeze muturyoherezr

  • byiza

  • Wawuuu!!byiza cyane rwose gusa umwanditsi agerageze yongere kuko asigaye ayigira ngufi rwose ahubwo akizimba mumagambo pe!!!

Comments are closed.

en_USEnglish