Nyuma y’imyaka 29 ayoboye CAF, Issa Hayatou yatsinzwe amatora
Abakinnyi b’umupira w’amaguru bakomeye ubu muri Africa abenshi bavutse Issa Hayatou ari we muyobozi w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru. Kuva tariki 10 Werurwe 1988 kugeza kuri uyu wa 16 Werurwe 2017. Uyu munsi yatsinzwe amatora na Ahmad Ahmad, abazi umupira wa Africa kuri bamwe ni igitangaza.
Imyaka 29 ayoboye umupira w’amaguru muri Africa irangiye none, umuyobozi w’umupira w’amaguru muri Madagascar Ahmad Ahmad amaze kumutsinda mu matora yaberaga i Addis Ababa
Aya matora yaberaga mu nteko rusange ya 39 ya CAF, Ahmad Ahmad yagize amajwi 34 mu gihe Issa Hayatou yagize amajwi 20.
Hayatou wo muri Cameroun asanzwe ari na Visi Perezida wa FIFA kuva mu 1992.
Ubuyobozi bwe bwavuzweho ruswa mu gihe kinini.
Mu 2010 biciye kuri BBC hatangajwe amabanga yo muri FIFA mu kiganiro kitwa Panorama havugwa uburyo Hayatou yafashe ruswa mu myaka ya 1990 mu byo gutanga uburenganzira kuri za televiziyo mu kwerekana igikombe cy’isi. Ibi ngo byagiye biba kenshi.
Aho berekanye uburyo Kompanyi yitwa ISL yahaye Issa Hayatou amafaranga ibihumbi 100 igatsindira ubwo burenganzira. Hayatou yahakanye ibyo byose n’iperereza ryabikozweho rigwa mu mazi.
Mu 2011 hatangajwe uburyo we na mugenzi we ukomoka iwabo Jacques Anouma bafashe ruswa ya USD 1,5 miliyoni bayihawe n’igihugu cya Qatar ngo bagishyigikire mu kubaha kwakira igikombe cy’isi cya 2022.
Izi ni muri nyinshi zavuzwe kuri uyu musaza umaze imyaka 29 ayobora umupira w’amaguru muri Africa.
UM– USEKE.RW
5 Comments
Woooooouuuhh!!! Impinduka yari ikenewe!!! Gusinzira mu ruhame, kuvuga disikuru mu gifaransa gusa yirengagije abavuga izindi ndimi….bref, naveho hazemo amaraso mashya!
Hari itegeko ko umuntu avuga indimi zose se, icyo gifaransa wowe niba utacyumva birakureba !!!!
N’ubundi baravuga ngo “trop c’est trop” ! Ndabona akuyemo menshi, najye kuyarya neza ntawumu……
Aba bose baba barigize kamara nibyiza kubasezerera.Impinduka ziba zikenewe
Harya uyu ntabucutibwihariye afitanye nabayobozi bakuru bu Rwanda?
Comments are closed.