Itegeko ku micungire y’imihigo ryateje impaka kuko ritareba abikorera
*Bamwe mu badepite bato n’abikorera nibakorere ku mihigo bakoresha amafr y’igihugu
* Amatora yabaye inshuro eshatu kuri raporo imwe
Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite yateranye kuri uyu wa gatatu ngo yemeze umushinga w’itegeko rigena imicungire y’imihigo igamije umusaruro w’ibikorwa mu butegetsi bwa leta, uyu mushinga w’itegeko ariko wateje impaka ndende kuko iri tegeko rireba inzego za leta gusa zihabwa ingengo y’imari ya leta ritareba inzego z’abikorera kandi ngo nabo ari abanyarwanda.
Uyu mushinga w’itegeko wazanywe mu nteko rusange na komisiyo y’abadepite ishinzwe imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu (PAC) kuko ariyo yasesenguye ishingiro ry’uyu mushinga w’itegeko.
Umushinga w’itegeko ntiwemejwe ngo urangire kuko hemejwe raporo yawo ndetse n’ingingo ya mbere yaryo gusa.
Nyuma yo gusobanura raporo yakozwe na komisiyo ya PAC kw’isesengura ry’uyu mushinga abadepite batanze ibitekerezo ku ngingo bumva ziburamo ndetse n’izidakoze neza.
Abadepite benshi ariko bagarutse ku kuba iri tegeko ryaba rireba inzego za Leta gusa cyangwa se ryareba abanyarwanda bose.
Hon Nyirarukundo Ignaciene ati “tugiye gushyiraho itegeko rireba abantu bamwe kandi mu byukuri nubwo Minisiteri yacu ishinzwe abakozi ba leta ariko cyane cyane ishinzwe umurimo. Turubaka igihugu kimwe, jyewe rero nibazaga impamvu tutabyinjizamo ngo n’abikorera nabo bajyemo, rwose ntabwo ari ukwivanga buriya amafaranga abikorera bakoresha ni amafaranga y’u Rwanda. Abikorera badakoreye ku mihigo iki gihugu ntabwo gishobora gutera imbere.”
Icyi kibazo cyari kimaze kugarukwaho n’abadepite benshi komisiyo ya PAC yasesenguye uyu mushinga yavuze ko mubyo inteko yayihaye icyo cyitarimo bityo ngo barimo kubabaza ibyo batabashinze.
Hon. Nkusi Juvenal perezida wa PAC ati “Inteko Ishinga Amategeko yemeje opportunite y’itegeko kandi komisiyo ishinzwe kubahiriza Inteko Ishinga Amategeko. Kugenda tukajya gutekereza ku bitekerezo mwatangiye hano mutavugiye mu gihe cya opportunite ni ukubasuzugura.”
Mu kwemeza iyi raporo byasabye inteko ko itora inshuro eshatu kubera abadepite bamwe batabaga banyuzwe n’uburyo imeze ariko cyane bishingikirije ya ngingo bagasaba ko bakongera gutora.
Ku nshuro ya mbere iyi raporo yatowe ku kigero cya 59,02% ubwo yari itowe n’abadepite 36 muri 64 bari batoye.
Ariko abadepite basabye ndifashe bavuga ko batanyuzwe no kuba iri tegeko rireba abantu bamwe bavuga ko byaba byiza bongeye bagatora iyi raporo.
Depite Kankera ariko yatanze igitekerezo ko abadepite barimo gusaba ibintu batigeze bashyira mu ishingiro ry’umushinga agira ati “Hari ikibazo cyanabaye cyo kwibagirwa opportunity twatoye kuri iri tegeko kuburyo hari n’abashaka ko hajyamo ibitarigeze bisabirwa opportunity.”
Ku nshuro ya kabiri byahise bihinduka kuko noneho iyi raporo abadepite bayanze ku bwiganze bw’abadepite 30 batoye HOYA banganaga na 51,72% mu gihe abari batoye YEGO bari 17 banganaga na 29,31% naho abifashe bari batandatu hagaragaye n’impfabusa 9.
Nyuma y’uku kutemezwa kw’iyi raporo abadepite batatu batse ndifashe aho bagaragaje kunenga bikomeye uburyo ibyo bintu byarimo bikorwamo.
Hon. Kantengwa yagize ati “ntoye ndifashe atari uko nangaga gutora yego, ariko ni uko narebaga impamvu dusubiramo amatora zitandukanye n’impamvu Visi perezida Mukama yagaragaje kuko hari ingingo yaburagamo.
Kandi nk’uko depite Kankera yabyibukije muri motion amaze gufata igihe ishingiro ry’umushinga ryazaga aha itegeko twemeye ko tugiye kujya gukora ntabwo ari iryajyaga mu banyarwanda bose, aha rero turimo kwivuguruza. Ndagirango ngaragaze ko ari ikosa dukoze ahubwo jyewe ndagirango nsabe ko dusubirano amatora.”
Komisiyo ya PAC hamwe na Guverinoma yari ihagarariwe na Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo bahawe iminota 20 yo kwiherera bakongeramo bakanoza ingingo z’iyi raporo nk’uko byari bisabwe na Visi Perezidante w’umutwe w’abadepite.
Amatora yo kwemeza iyi raporo yabaye ku nshuro ya gatatu abadepite noneho batoye iyi raporo ku bwiganze bw’abatoye YEGO 54 banganaga na 84,38% mu gihe uwatoye OYA yari umudepite umwe abifashe ari abadepite 9 banganaga na 14,06% .
Iyi raporo yemejwe ku bwiganze nubwo ya ngingo yari yateje impaka cyane itari igiyemo.
Uwizeye Judith Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo avuga kuri iyi ningo yari yateje impaka yavuze ko batashyirwaho itegeko utashobora gutegeko ryubahirizwa.
Yagize ati “buriya biragoye ko washyiraho itegeko utazashobora gutegeka ko ryubahirizwa, kugirango dushyire aya mategeko mu bikorera biragoye.
Abikorera ntabwo tubaha ingengo y’imari kandi ikindi ntabwo dushobora kubategeka icyo bakoresha amafaranga yabo icyo bayakoresha ni icyo babona kibafitiye inyungu.”
Yavuze ko ku mihigo ihuriweho igaragara muri iri tegeko ko yo ireba abikorera ngo ni imihigo izajya iba iri mu masezerano yo gukora azajya asinywa hagati y’urwego rwa Leta n’abikorera.
Hashize imyaka 11 Leta ishyizeho gusinya imihigo, muri iyo myaka yose yagengwaga n’iteka rya Minisitiri w’intebe rigena isuzumamikorere ariko rishingiye cyane cyane kuri Statu rusange y’abakozi ba leta, n’iteka rya perezida rireba iby’abacamanza n’ibyabashinjabyaha.
Ngo kuba hagiye kujyaho itegeko bigiye kwinjira mu muco w’abanyarwanda ku buryo abakoresha ingengo y’imari ya Leta bazajya bakora imihigo kugirango barangize ibyo bashinzwe bafite n’itegeko ribagenzura.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW