Kenya nayo yaciye amashashi
Judi Wakhungu Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibidukikije n’umutungo kamere muri Kenya yatangaje kuri uyu wa kabiri icyemezo cy’uko guhera mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka bitemewe gutwara ibintu mu mashashi ku butaka bwa Kenya.
Iri tangazo ryatanze amezi atandatu ku banyaKenya n’abasura iki gihugu ko nyuma yayo gukoresha, gukora no kwinjiza amashashi muri Kenya bitemewe mu bikorwa ibyo aribyo byose.
Si ubwa mbere Kenya igerageje guca amashashi, ubwo biheruka byaranze. Ubu ngo abanyaKenya biteze kureba niba ubu bizashoboka nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Nation cyaho.
Mu kwa mbere 2011, ikigo cy’igihugu cy’ibidukikije muri Kenya (NEMA) yari yagerageje guca amashashi ariko ntibyakunda.
UM– USEKE.RW
2 Comments
Arabeshya muri kenya guca amashashi ntabwobyashoboka.mwisoko rya hitwa kibera cg kawangware market ho biteye ubwoba amashashi yuzuye isoko angana hafi ninzu ya etaje. Umwanda wamashashi ari mumugi wa nayirobi ushobora gutwara imodoka.nibagerageze akagagabo katiyemera ntikabona umugore.murwanda twabigezeho kuko ntaruswa turya.hariya ruswa iravuza ubuhuha kugera kuri wawundi ukubura mumihanda.
Buriya se na Uganga yayaca ra?
Comments are closed.