Shampionat irakomeza muri week end… Police FC irakomeza kwitwara neza?
Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda “Azam Rwanda Premier League” mu mpera z’iki cyumweru irakomeza bakina umunsi wa 21, Police FC nyuma yo kwihererana Mukura Victory sport iwayo ikayitisnda ibitego 2 kuri 1, kuri uyu wa gatanu izakira ikipe ya Musanze FC kuri stade ya Kicukiro.
Musanze FC mu cyumweru gishize yitwaye neza imbere y’abafana bayo itsinda Kiyovu Sport ibitego 3-2, izamanuka i Kigali guhura na Police FC ikipe iri gushakisha byibuze kimwe mu bikombe bikomeye mu Rwanda; icya shampiyona cyangwa icy’Amahoro.
APR FC yo iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 40 izahura na Pepiniere FC yivuguruye mu mikino yo kwishyura ikaba ifitemo abakinnyi bakomeye nka Hussein Ndarabu wakiniye Rayon Sport na Kiyovu sport anakinira n’ ikipe y’igihugu Amavubi na Kabula Muhamed wakiniraga ikipe ya AS Kigali ubu akaba abarizwa muri Pepiniere.
Pepiniere FC iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 10, mu cyumweru gishize yabashije gutsinda Etincelles ibitego 2-0.
Hagati aho abakinnyi bane batari bakiniye APR FC ku mukino wayihuje na Kirehe FC bazaba bagarutse bashaka kwihimura nyuma yo kunganyiriza i Kirehe 0-0.
Abo bakinnyi ba APR FC ni Rugwiro Hervé, Rusheshangoga Michel, Imanishimwe Emmanuel na Sibomana Patrick.
Umukino nyirizina uzahuza aya makipe yombi uzabera ku cyumweru kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Gicumbi FC iri ku mwanya ubanziriza uwa nyuma n’amanota 14 izaba icakirana na AS Kigali ku kibuga cya Gicumbi.
Gicumbi FC itozwa na Okoko Godefroid watozaga Mukura Victory sport, izaba ishaka gukora amateka itsinda AS de Kigali nkuko yabigenje kuri APR FC mu byumweru bibiri bishize mu gihe AS Kigali izazamuka mu karere ka Gicumbi ishakisha amanota atatu kugirango iharanire kuba yafata umwanya wa kabiri.
Kuri uyu mukino wa Gicumbi FC na AS Kigali nibwo hazatangwa igihembo cya ‘’UM– USEKE PLAYER OF THE MONTH’’ kizahabwa umukinnyi witwaye neza mu kwezi kwa Gashyantare.
Kugirango AS Kigali ibigereho n’uko APR FC na Police FC zizaba zatsinzwe kuri uwo munsi ikaba izaba isigaje ikirarane cyayo na Rayon Sports. Uyu mukino uzaba ku wa mbere w’icyumweru gitaha.
Iyo mikino twavuze haruguru mukazayigezwaho imbonankubone (LIVE) na AZAM TV.
Abataragura ama decoderi nimwihutire kuzigura ku ma shami abegereye ya AZAM Media ndetseno ku cyicaro gikuru cyayo ku Gisimenti urazihasanga.
Ushobora kwamamaza kandi muri iyi mikino binyuze kuri Televisiyo ya AZAM TV,
Ku bindi bisobanuro wahamagara kuri 0786225525 / 0783284426.
******************