Kitoko yahuye n’ikibazo cyo gutambuka mu gihe yajyaga gukora surprise mu bukwe
Ubuhanzi mu Rwanda uko buzamuka, niko n’ababukora bagenda barushaho gukundwa n’imbaga y’abantu, abakuru, ndetse n’abato bo babasha guhita bagaragaza ko bishimiye cyane umuhanzi runaka.
Kuri uyu wa gatandatu ubwo umuhanzi Kitoko Bibarwa yari agiye kuririmba mu mihango yo gusaba umukobwa witwa Claire, mu murenge wa Kicukiro aho bakunze kwita Kicukiro Centre, yatunguwe no kubura inzira igana yo kubera uruvunge rw’abashakaga kumuramutsa.
Ahagana saa munani n’igice ubwo imihango yo gukwa yari irimbanyije muri uru rugo, batunguwe no kumva induru n’igihiriri cy’abantu hafi aho. Aba bari abana benshi n’abandi bantu bari bashungereye umuhanzi Kitoko mu gihe yaganaga muri ubu bukwe yari agiye kuririmbira abageni abatunguye.
Ibyari ‘surprise’ byavuyemo kubanza gushaka inzira, no kureba uko ava muri aba bantu, n’abana bashakaga kumukoraho. Nyuma y’iminota nka 10, nibwo yabashije kuva muri aba bana maze yinjira mu mihango yo gusaba aririmbira abageni.
Uyu muhanzi avuye aha, yahise ajya gukora sport yo koga, i Nyarutarama. Abana bose ariko ni bamwe koko kuko, nyuma y’uko aba Kicukiro Centre bamwuzuyeho ari benshi, ageze i Nyarutarama, abana baho, akenshi bo mu miryango yifashije bamusabye ko atagenda batifotozanyije nawe.
Uyu muhanzi Kitoko Bibarwa, akaba amaze kumenyakana cyane mu njyana ya Afro beat, indirimbo ze zikaba zikundwa na benshi. Akaba kandi ari mu bahatanira igihembo cya Salax Award 2011 muri iriya njyana.
Kuba umuhanzi ukunzwe bivuze ko uba ikitegererezo cya benshi, abahanzi bacu rero twabasaba kugira imyitwarire myiza kuko mubona ko abana benshi, ari nabo Rwanda rw’ejo baba babibonamo.
Photos: Muzogeye P
Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM
0 Comment
Urakunzwe pe
Umuntu udakunda Kitoko Imana izamubabarire!
murakoze biragaragarako uno musore afite umugisha pe ! Imana ikomeze imufashe
Maman mbaje, kubasuhuza mugire amahoro y’imana. Kandi mungire ukwizera mumitima yanyu ko azaboneka. Ndabasabako mwafata iminsi 7 yigifungo namasengesho. ubiture imana yonyine bizabe uko imana yabitenguye. Murakoze mugire amahoro yimana.
yoooo!nibareke abana bagusange!uwo wonyine ni umugisha .
Bimweereke ko abanyarwanda tumukunda.Courage
yewe ga gasaro kuki utandiye akara nange ngo nze nihoberere uwo mu tipe ntuziko nange mwemera gitoko big up wangu imana ikujye imbere mubbo ukora
Kera numvaga Kitoko kuri sonitec nkumva atazi kuririmba neza, ariko ubu nsigaye mbona ntakibazo cye. Azi icyo gukora.
Agire imigisha myinshi.
guys nanjye nzasabwa le 04/02/12 muzandarikire uwo mu tipe aze andyohereze nanjye,ndabona asigaye akunda n’imisango.ubundi abana nabo nimigisha bya cyane
Ewana Kitoko nanjy endamwemera kabisa, nakomereze aho,big up mamen
Ubwo niwe wemera mu mumyumvire yawe,kuri jye ni 4 nkunda J POLY ,ntacyo mfa nawe nibya muzika ,undyohereza ni J POLY i i i i !!!!!.
Byari biryoshye cyane. Gukundwa ni byiza, kdi n’abo bageni bazagire urugo ruhire.
afite umugisha w’imana pee!!!!!kndi ngo ntawavuma uwo imana yahaye umugisha.
UM– USEKE ndabakunda mubifite aba editeur bea rwose. Ngo ab’i Nyarutarama bifitiye ibikoresho bamutwaramo! ca sonne bien! Kitoko nawe big up
Turakwemeye ko mereza aho
gitoko ndagukunda cyane!! nkunda ijwi ryawe nindirimbo zawe imana ikomeze igufashe
sha! urinamwiza ngewe narashize rwose???
sha ukunzwe nabeshi bisengere
nanjye ndakwikundira ungana n’abana banjye aliko iyo indilimbo yawe itambutse bose barampamagara bati banguka wumve kitoko,komeza ujye imbere,ndi Mama Yvonne.
nanjye ndamwemra kabisanimwiza ni geant cyangwa bogar afite ijwi ryiza komeza nshuti utere imbere imana ibigufashemo thx
akeza karigura, keep it up musore plz never give up
Keep up my dear!
Be blessed.
ndakwemera
eheeeeeee,hari Umutype mbonye hariya warongoye ndamuzi muri Kaminuza ni dogiteri ,sha kera yajyaga atubwira ngo ntiyarongora umuforomo none ndabona yibitseho umwana w iwacu Claire infirmiere … sha kuba kure we nari kubutaha pe Ndabona Claire yaramuzaniye n icyamamare cyo mu Rwanda .Cyprien iminsi ni myiza pe umuforomo aguhaye Kitoko none ngo ntiwamurongora ujye wicecekera.Murakabaho.PicTic Holland
Dukeneye ko nindirimbo za politike azikoraho.
Hoyarata nshutiyange bikubeshya ngujye kuririmba ibya politike kuko ntibigira garanti ariko urukundo ruhoraho ntanubwo binakubereye urukundo nirwo rukubereye love you be blsd.
politiki si nziza uzarebere kuri bikindi courage ariko politiki non
nibyiza cyane .abo basuper star bage bagera nohasi buriwese yihere ijisho.
murakozeee ndashimye uwanditse aha wese imana imuhe umugisha…..
Comments are closed.