Isimbi Deborah umukobwa wa Antoine Rutayisire niwe watorewe kuba Miss Campus 2012
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, nibwo muri Auditorium ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda hatowe umukobwa uhiga abandi uburanga, imico, n’ibindi bikurikizwa.
Isimbi Deborah niwe waje kwemezwa n’akanama kabishinzwe ko ariwe Miss Campus 2012 n’amanota 76,6 uyu akaba ari umukobwa w’umuvugabutumwa Antoine Rutayisire.
Deborah afite imyaka 19, yiga mu mwaka wa mbere mu ishami rya Arts, Media and Social Sciences.
Umubyeyi we (Maman) wari aho, yavuze ko intego umukobwa we yahoranye ayigezeho, kuko ngo yashatse kuba Miss afite imyak 16 gusa bakamwangira kuko yari akiri muto.
Isimbi yahembwe, ibihumbi 300 by’amanyarwanda yatanzwe na UNR, itike y’indege yo kujya i Nairobi yatanzwe na Kalaos Media Design, ikanzu y’agaciro k’ibihumbi 300, ndetse yemererwa no kwiga amasomo yo gutwara imodoka ku buntu muri Campus Driving School n’ibindi.
Umuvugabutumwa Antoine Rutayisire nawe wari waje gushyigikira umukobwa we, yavuze ko yumva iriya tiket y’indege yagenewe umukobwa we, yavunjwamo amafaranga yafasha abakene, nubwo ngo ijambo rya nyuma rifitwe n’umukobwa we.
Ikamba rya Miss Campus ryari rifitwe na Mutesi Dorothy kuva mu 2010, dore ko umwaka ushize nta Miss Campus watowe, bityo Dorothy bita Dora, akaba yari arimaranye imyaka 2.
Isimbi Deborah, yakurikiwe na Umulisa Larissa (1er Dauphine) naho 2em Dauphine aba umurundikazi wiga muri Kaminuza y’u Rwanda Kaneza Arcella, nabo bagiye begukana ibihembo bitandukanye.
Iyi mihango ikaba kandi yari yitabiriwe n’abayobozi bakuru ba Kaminuza y’u Rwanda, n’umuyobozi wayo Prof Silas Rwakabamba.
Plaisir Muzogeye
UM– USEKE.COM
0 Comment
Ariko iki kirori gufotora byari bibujijwe??!nabuze web nimwe ifie ama pics ahagije…ni agatangaza.
Ndabona uyu mwana atsinaye pe! Sinkibona umwanya wo kujya ku musoto mba naramutatse agatorwa hakiri kare, congz kana kacu!
Ese buriya nubwo tutari duhari ntibaba bitwaje icyo se aricyo amarangamutima akabarenga bagatora uyu mwana kubera icyo gusa? Hakwiye iperereza tukanamenya niba nta na politiki ibyihishe inyuma! Oya rwose ntaruta abandi, gusubiza ibibazo se akoze examen cg interviews zingahe kuva yavuka? N’amashereka yonse ntaramushiramo ngo Miss Compus, waca manneno!!! Njye ntabwo nemeranya niriya nteko itora Nyampinga!
hahaha!abantu murasetsa!ubwo se kumutora ngo ni uko ari uwa Pastor urumva byakungura iki koko? bamutoye kubera ibigenderwaho mu gutora ba nyampinga bahiga abandi,niba yabahize rero,simbona impamvu yo gutangira gushakisha ibintu bidafite aho bishingiye.Niba utemeranya n’inteko yatoye ni uburenganzira bwawe busesuye rwose ark ntugire ibindi urenzaho nta na facts ufite! ubutaha bajye bagutumira muri jury…mwige kubaha ibitekerezo by’abandi
UYU MWANA ARABIKWIYE PE, KANDI KOKO NIBA BAMUITORANYIJE BAGENDEYE KURI BIRIYA BYAVUZWE HARUGURU NTIBITANGAJE KO IMICO MYIZA YAMURANGA KUKO N’ABABYEYI BE NIYO IBARANGA. GUSA PAPA WE NTAMUHATIRE KO ITIKI YAHAWE YAVUNJWAMO IBYO WE YIFUZA. UMUKOBWA NAJYE NAIROBI KUKO BYAMUFASHA BYINSHI BIRIMO GUFUNGUKA BIRUSHIJEHO.
KAMINUZA Y’URWANDA YAKOZE KONGERA GUTORESHA MISS. TKS
Yari abikwiye, njye naramutoye kandi narabimwifurizaga. Filistation.
Uri mwiza ariko nturuta mushiki wanjye.
Uyu mukobwa ni mwiza pe!Kuba ari mwene RUTAYISIRE ni akarusho buriya afite uburere bwiza!
nonese wamugani gufotora byaribibujijwe
NABONYE BA MIss BENSHI, ARIKO URIYA WE NDAMWEYE KABISA, WOWE SE UMWANA WA PASTEUR, WAREZWE NEZA,UFITE IKINYABUPFURA,MWIZA SHA BIG PEEEEE!!!!!!!!!!!
NIMWIZA WEEEEE ARIKO BURIYA AFITE FIANCE GY ARACYASHAKISHA GUSA KUMUBONA UMWANA WA PASTEUR SHA ARAHENZE BAY
mu rwanda igihe amarangamutima azaba akoreshwa ntaho muzagera muracyari inyuma? ngo numwana wa pasitoro est alors niba ari gusenga wenda yaba uwambere? mwaùmutoye kuko ise akomeye? birababaje cyane gutora mukoresheje amarangamutima nukuvuga ko umwana wumukene adashobora kuba miss?? hahaha muracyari inyuma kweli il faut guha chance abantu bose mutitaye kuri famille umuntu akomokamo ? niba iyo ariyo vision muhora muvuga muganamo nagahomamumywa ,,,
ninde se wazvuze ko bamutoye kubera ari umwana wa pasitori??? batubwiye se kuko asanzwe ari umntu uzwi ntibivuga ko umukene atatorwa aramutse yujuje ibisabwa!!ese ubundi abo bandi batatowe bo bazize ko bafite ba se batari abapastori cyangwa b’abakene??? jya uvuga ibintu ufitiye gihamya ureke kuzana amashyari adafite aho ashingiye
Emma,ibyo uvga urabizi neza cg ni ukwibariza gusa? hari ibintu bigenderwaho mu gutora ba nyampinga bahiga abandi, niba yabyujuje akarusha abandi,ibyo bihuriye he no kuba ari mwene pastori koko? ubu se ababyeyi ba bariya bakobwa bandi murabazi? wasanga harimo abafite amapeti n’amadegree y’ikirenga,ibyo rero ca n’a rien a voir no gutora umukobwa mwiza kurusha abandi…ikindi afite abamutoye banemera ko ari mwiza ibyobirahagije,niba babaye benshi kurusha abatoye abandi ikitumvikana ni iki koko? ntimukagirane kabisa…
Aca wivu
reka akavuyo wa munyarwanda we
icyaduza nimwiza akambera umugore
Nibaa byabaye ntamaranga mutima nibyiza ariko muri UNR haraba muheta usibyeko nawe ari mwiza.
arega amasengesho agira akamaro nagowaba uri umwana wa pastor ngo nutsinde
ubwiza buterwa namaso abureba. ubwo rero kuba hari ababona uyu mukobwa nkaho ari mwiza abandi bati reka hari abana benshi bamurya, ndumva mwese mufite raison. ariko niyo muza kutwereka namafoto menshi nibura
miss ni mama naho ibyo murimo ntamumaro. Erega abana babakene bavuka ari beza ariko kubera ubuzima babyirukiramo bagenda bahindura amasura kubera ubuzima bubi. Ntakuntu waba mwiza warabyirutse uterera imisozi wikorera ibitebo by’ibishingwe,ibijumba amazi,ibyatsi by’inka icyo gihe ahita azana imfundiko,umubiri ugahita uhindana kandi yaravutse ari mwiza.Yewe umwanzi aragakena
Guhitamo miss ntabwo ari uburanga bugenderwaho gusa, ahumbwo na qualities zindi zirebwa agomba kuba yujuje.Rero abatekereza ko ari isura ntabwo aribyo rwose!!!!
Koko habure ni foto y’ababyeyi be!!!!!!!!!!!!!!
urabizi!!uwo mwana ni mwiza koko ntacyo ngaye ahubwo nshimye imyitwarire y’ababyeyi be participationn yabo muri iyi mihango<> tres bien ikindi discour ya rutayisire, irimo ubwenge.komeza inzira ni ndende
komeza usenge satani ari sur la porte kandi asahura (igikundiro)
uziko uri umuhanuzi mwa!kuriyi msg yawe!!aha birabe ibyuya ibyo numva!
gusa bibaho
ntacyo atwaye cyane aragerageza,arko nyine aho avuka byamufashije,ooh hari bake bamurya mubwiza hano
I love the hair and the way she looks so natural( she looks virgin) haaaaaaaaahhhh
ntacyo aruta abandi ndabarahiye
Nyampinga wahize abandi arabikwiye, kuko iriya jury irimo ababihuguriwe bazi byinshi bitandukanye bisabwa bemeza nyampinga. Urugero: beauté, spontanéité mu gusubiza, dynamisme ds l’agencement d’idées, fléxibilité mu ndimi, politesse, positive confidence, general attitude; ibyo byose iyo bihujwe neza nyampinga uhiga abandi aremezwa. Abatari babizi bagenderaga ku bwiza budaherekejwe n’ibyo bindi navuze haruguru, bihangane bagire umwete wo kumenya mbere yo kuba abacamanza. Congratulation mwana w’u Rwanda, I’m so proud of u! and I like how u have a natural beauty. Stay blessed.
Uyu mukobwa ureba umurari se ngo niwe miss Campus? watchaa we, muzabeshye abatazi iruhande n’ibizungerezi byaho! iyo ataba mwene Rutayisire ntiyari no kwemererwa kwiyandikisha mumarushanwa. Ubwo na Ange wenda niwe Miss Rwanda 2012(ariko we nimwiza da! yaba abikwiye)
Erega Imana iyo yaguhaye ntacyo yakwima!
ndumva nufite akabazo yagana murusengero
kuko icyo uyisabye nizuyaza,ariko biterwa n’Umutima wuyisaba.thank you.
Bravooooooooooooooo muzeewacu, waribyanye erega Imana yaguhaye ubwenge nubwiza! wasanga burya utazi ukuntu uri mwiza abagabo bahize wazamo, Isimbi nawe rero ni uwawe, Imana ige iguhundagazaho imigisha myinshi kuko ibitekerezo byawe birubaka.
mubyukuri biranshimishije cyane nubwo mbibonye nyuma. arko binyeretseko iyo umuntu yihaye intego ayigereho byanga byakunda.ababyeyi namwe mushyigikira abanabanyu mubikorwa byiza ndabashimira cyane.
Ni mwiza ni uko akenshi usanga abakobwa beza bakunze kuba abaswa mu ishuri,uwantabara yambwira uko we yifashe!
jye nkunze kubona abadauphine aribo baba ari beza kurusha aba miss,ese byaba biterwa n”iki?
Isimbi ni mwiza.gusa mwareba niba hataragendewe ku miryango avukamo kuko ubona ataruta n’abandi kandi no gusubiza si uko yarushije abandi.
nimwiza byo!!nizere ko ari numuhanga nkase!
Comments are closed.