Digiqole ad

Zone 5: U Rwanda rwatsinze Kenya 76-60

 Zone 5: U Rwanda rwatsinze Kenya 76-60

Ni umukino utarebwe n’abantu benshi kuri stade i Cairo

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, Ikipe y’igihugu ya Basketball yatangiye neza imikino y’akarere ka gatanu (Zone 5) itsinda Kenya amanota 76-60 mu mukino waberaga kuri stade ya Cairo mu Misiri.

Ni umukino wa mbere u Rwanda rukinnye w'iri rushanwa mu Misiri
Ni umukino wa mbere u Rwanda rukinnye w’iri rushanwa mu Misiri

Ni umukino ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball yagiye gukina yabonye amaraso mashya kuko yakiriye abandi bakinnyi babiri bavuye muri Leta Zunze Ubumwe za America, Abanyarwanda Rwabigwi Adonis na Manzi Dan bakina muri Texas-RGV Vaqueros, bageze i Cairo kuri iki cyumweru tariki 12 Werurwe 2017.

Agace ka mbere k’Umukino karangiye u Rwanda rufite amanota 14 kuri arindwi ya Kenya, agace ka kabiri karangira u Rwanda rufite amanota 26 kuri 32 ya Kenya.

Uduce tubiri twa nyuma nitwo u Rwanda rwabonyemo amanota y’intsinzi, agace ka gatatu karangiye ari amanota 47 kuri 40 ya Kenya, naho umukino wose urangira u Rwanda rutsinze amanota 76 kuri 60 ya Kenya.

Kenny Gasana ukina muri USA niwe watsinze amanota 22, menshi ku ruhande rw’u Rwanda, akurikirwa na Shyaka Olivier wa Espoir watsinze 13, Kami Kabangu watsinze icyenda na Bradley Cameron watsinze umunani.

U Rwanda ruri mu itsinda rya mbere ririmo Misiri, Kenya, na Sudani y’Epfo. Umukino ubanza muri iri tsinda Misiri yatsinze Sudani y’Epfo amanota 87 – 76.

Nyuma yo gutsinda Kenya, u Rwanda ruzakina na Misiri ejo kuwa kabiri, umukino wa nyuma mu itsinda uzahuza u Rwanda na Sudani y’Epfo kuwa gatatu.

Itsinda rya kabiri ririmo; Uganda, u Burundi na Somalia

Amakipe abiri niyo azahagararira Akarere ka gatanu mu mikino Nyafurika izabera muri Congo Brazzaville mu kwezi kwa munani uyu mwaka.

Ikipe y'u Rwanda yumva inama z'umutoza Moise Mutokambali hagati mu mukino
Ikipe y’u Rwanda yumva inama z’umutoza Moise Mutokambali hagati mu mukino
Kenya hato na hato yagendaga irusha u Rwanda narwo rukongera rukayirusha kugeza birangiye
Kenya hato na hato yagendaga irusha u Rwanda narwo rukongera rukayirusha kugeza birangiye
Ni umukino utarebwe n'abantu benshi kuri stade i Cairo
Ni umukino utarebwe n’abantu benshi kuri stade i Cairo

UM– USEKE.RW

en_USEnglish