Digiqole ad

Rukira: Shoferi yakoze iyi mpanuka avuyemo akizwa n’amaguru

 Rukira: Shoferi yakoze iyi mpanuka avuyemo akizwa n’amaguru

Yari itwaye abantu 14 berekeza ku Rusumo

Ngoma – Ahagana mu masaha ya saa tanu mu murenge wa Rukira akagari ka Nyaruvumu mu mudugudu wa Rugenge umushoferi witwa Emmanuel w’imyaka 30 wari utwaye Toyota Minibus yakoze impanuka maze ahita ayivamo akizwa n’amaguru.

Imodoka yaguye mu muhanda
Imodoka yaguye mu muhanda abarimo bacye barakomereka

Umwe mu bari muri iyi modoka witwa Cansilde Muganwa yabwiye Umuseke ko impanuka yavuye ku muvuduko ukabije bari bafite maze umushoferi agashaka gukatira ikintu atamenye cyaje mu nzira vuba vuba.

Muganwa avuga ko Imana yakinze akaboko ntagire icyo aba kimwe n’abo bari kumwe benshi muri iyi modoka ngo yari igiye ku Rusumo.

Amakuru aravuga ko hakomeretse abantu bagera kuri bane mu buryo budakomeye cyane uretse umugore umwe witwa Anastasie Mukashyaka wari ufite abana babiri ngo wababaraga cyane umugongo, yahise ajyanwa ku bitaro bya Kibungo.

Muganwa avuga ko batabawe n’abari hafi bakabavana mu modoka bagasanga umushoferi yabashije kuvamo agahunga.

Biravugwa ko yagize ubwoba ko hari abantu baguye muri iyi mpanuka abonye we ari muzima agatinya kubiryozwa akiruka.

Muri iyi modoka harimo abagenzi 14.

Yari itwaye abantu 14 berekeza ku Rusumo
Yari itwaye abantu 14 berekeza ku Rusumo
Shoferi yabashije kuyivamo akizwa n'amaguru
Shoferi yabashije kuyivamo akizwa n’amaguru

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Uwiteka ashimwe kuba ntawahatakarije ubuzima

  • None ubwo arateganya kugarukira he?

  • Nizere ko namara gusoma iyi nkuru ahita agaruka.

Comments are closed.

en_USEnglish