Amanota y’ibizami bya Leta ku mashuri abanza na tronc commun yatangajwe
Ku biro by’inama y’igihugu y’ibizamini kuri uyu wa gatanu, nibwo hatangajwe kumugaragaro amanota yavuye mu bizami by’abanyeshuri bashoje ikiciro cy’amashuri abanza.
Dr.HAREBAMUNGU Mathias, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, yatangaje ko uyu mwaka umubare w’abatsinze wazamutse ugereranyije n’umwaka ushize. Abanyeshuri bakoze ibizami bisoza amashuri abanza ni 154 957, 93% by’abari biyandikishije ngo bazakore.
Mu kiciro cy’amashuri y’imyaka 9 y’ibanze, abana bakoze ibizami ni 77 473, muri aba abatsinze ni 82,75%, umubare w’abatsinze ukaba ugereranyije n’umwaka ushize aho hatsinze abagera kuri 82,64%.
Dr.HAREBAMUNGU Mathias yatangaje ko imibare igaragaza ko hatsinze abana benshi ugereranyije nuko byavugwaga ko batazatsinda kubera ihinduka ry’indimi bakozemo bava mu gifaransa bagakora mu cyongereza.
Kuva mu 2008, uburyo bwo gutanga amanota bwarahindutse, buva ku manota yatangwaga ku ijanisha, bujya ku mibare ya 1-9. Ufite 1 cyangwa 2 aba ari mu kiciro cyo hejuru (distinction) mu gihe uri muri 6,7 cyangwa 8 aba afite amanota yo hasi cyane.
Umunyeshuri wabaye uwambere mu gihugu ni Mutoni Nancy wo mu kigo cya Kigali parents, naho ikigo cyambere mu gihugu cyabaye Les gazelles cyo mu Karere ka Ngoma mu ntara y’iburasirazuba.
Muri tronc commun ikigo cya mbere mu bigo icumi mu gihugu ni New Life High School yo mu karere ka kayonza.
Ku banyeshuri bashaka kumenya amanita yabo, hari uburyo bwihuse bwashyizweho; ni ukujya ku rubuga rwa www.rnec.ac.rw bakajya ahanditse “New Results” bakuzuzamo neza numero bakoreyeho mu kizamini maze bakabona amanita babonye.
Amanita ku munyeshuri wakoze kandi araboneka hakoreshejwe telephone igendanwa, aho wandika ubutumwa burimo nimero wakoreyeho ikizamini maze ukayohereza kuri 489
Nyuma yo kumenya ibisubizo byabo, abanyeshuri b’ibi byiciro baramenyeshwa ko amasomo yabo azatangira tariki 6 Gashyantare uyu mwaka.
Abanyeshuri batanu ba mbere mu mashuri abanza ni aba:
– Mutoni Nancy ( Kigali parents, Gasabo)
– Twahirwa Roger ( New life Academy, Kayonza)
– Niyibizi Erika Sonia ( Kigali parents, Gasabo)
– Kayonga Musanabera Belise ( New life Academy, Kayonza)
– Irumva Gedeon (Good Foundation)
Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.COM
6 Comments
TWISHIMIYE RESULT ZABO BANA BIRASHIMISHIJE CYANE BIRATWEREKA KO DUTERA IMBERE MURI BYOSE.NDASHIMIRA ABANA BAATSINZE MURI RUSANGE ARIKO BYUMWIHARIKO ABABAYE ABAMBERE.ABATSINZWE NABO BIBAHE ISO RYO GUKORA
Thanks to the wonderful teachers and bright children of Rwanda. and thanks to John Africa, And all headmaster in all top leading school of 2012. I great thanks goes to the ministry of Education. feeling So happy. Go kids show the world what you can do.
azafatirwaho ni angahe?
birashishije none mwadushiye ho urutonde rwa bose
ABO BANA BATSINZE NEZA NABO GUSHIMIRWA.ARIKO SE NTIMWADUSHYIRIRAHO URUTONDE RWA BOSE?
Good
Comments are closed.