Digiqole ad

Kamonyi: Akarere kakuyeho imwe mu misoro NGALI Holdings yakaga Abaturage

 Kamonyi: Akarere kakuyeho imwe mu misoro NGALI Holdings yakaga Abaturage

Kuri uyu wa mbere ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwavanyeho imwe mu misoro Sosiyete ya Ngali Holdings yakaga Abaturage mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse n’amabwiriza y’ibyemezo by’inama njyanama arebana n’imisoro n’amahoro aka Karere kakusanyaga.

Bamwe mu bakozi ba Sosiyete ya Ngali bakira imisoro mu isoko rya Gashyushya.
Bamwe mu bakozi ba Sosiyete ya Ngali bakira imisoro mu isoko rya Gashyushya.

Ubusanzwe inama njyanama y’Akarere niyo yemeza ingengo y’imali y’Akarere ndetse ikanagena aho ayo mafaranga aazaturuka hamwe n’uburyo imisoreshereze mu karere.

Mu myaka hafi biri ishize uturere twose twagiranye amasezerano n’ikigo cy’igihugu gishinzwe Imisoro  n’Amahoro (RRA) ku gukusanya imisoro iki kigo nacyo gikorana amasezerano na Sosiyete ya Ngali Holdings ari nayo Abaturage n’Ubuyobozi bw’Akarere bashinja gusoresha itungo rimwe inshuro ebyeri.

Agnès Mukarugwiro umwe mu baturage bacuruza amatungo mato avuga ko ubusanzwe abazanaga ihene n’ingurube mu isoko babisoreraga amafaranga 500 ku itungo rimwe kandi agatangwa n’umuguzi wenyine.

Mukarugwiro akavuga ko ngo kuva aho abakozi ba Ngali batangiye gusoresha bishyiriyeho ibiciro bishya kuri we ngo abona ko bari bagamije inyungu zabo bwite.

Ati “Ihene imwe n’ingurube byasoraga amafaranga igihumbi, kandi ntabwo Ngali yayakaga umuguzi twese twayatangaga itungo ripfa kuba ryakandagije ikirenge mu isoko»

Emmanuel Ruhashya  umuhuzabikorwa wa Sosiyete ya Ngali Holdings,  yemera ko hari bamwe mu bakozi babo babikoraga cyane abo mu Karere ka Kamonyi n’aka Muhanga, gusa akavuga ko gukosora iyo mikorere mibi aribyo byamuzinduye kandi ko atazongera kubaho.

Ruhashya ati “Abaguzi nibo bagomba gusorera amatungo ndetse n’imyaka baguze kandi itungo ryose rigomba gusora amafaranga 500 yonyine nk’uko mu turere tundi two mu Ntara y’majyepfo bikorwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Tuyizere Thadée, Avuga ko Komite nyobozi ariyo ishyira mu bikorwa ibyemezo by’inama njyanama ikanasuzuma niba nta muturage ushobora kuharenganira mu itanga ry’imisoro kubera ko abashinzwe gusoresha baba batari  abakozi b’Akarere.

Ati “Mu isoko rya Gashyushya muri Musambira ndetse n’irya Mugina niho abakozi ba Ngali bagiye bahohotera abaturage babasoresha  imisoro y’umurengera, imisoro twateganije kwinjiza tuzayibona uko yakabaye kandi bitagize uwo bibangamira.”

Thadée Tuyizere Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry'ubukungu muri Kamonyi yavuze ko nta ugomba kongera kwishyuzwa mu buryo byakorwaga
Thadée Tuyizere Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu muri Kamonyi yavuze ko nta ugomba kongera kwishyuzwa mu buryo byakorwaga

Amafaranga y’imisoro angana na 5% ndetse na 10% by’amahoro niyo Akarere kagenera R.R.A.

Muri ibi biganiro abaturage babwiye Ubuyobozi bwa Ngali ko no mu isoko rya Misizi mu murenge wa Shyogwe ho mu Karere ka Muhanga iki kibazo cyo gusoresha itungo rimwe inshuro ebyeri  kihavugwa ndetse ngo  umuturage wanze kuyatanga arakubitwa akanamburwa itungo rye ku ngufu.

Ubuyobozi bwa Ngali  bwavuze ko bugiye gukemura ibyo bibazo bihavugwa bityo abaturage bakomeze kurenganurwa.

Emmanuel Ruhashya Umuhuzabikorwa wa Ngali mu Ntara y'Amajyepfo yemeye ko bagiye gukosora ayo makosa.
Emmanuel Ruhashya Umuhuzabikorwa wa Ngali mu Ntara y’Amajyepfo yemeye ko bagiye gukosora ayo makosa
Abaturage, cyane abacuruza amatungo bakiriye neza cyane iki cyemezo
Abaturage, cyane abacuruza amatungo bakiriye neza cyane iki cyemezo

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Kamonyi

7 Comments

  • Nibasigeho gukomeza kwiba abaturage no kubakenesha ku bushake.

  • None se ayo basoresheje inshuro 2, ko wumva bimaze imyaka 2, yagiye he?Azahabwa nde? Ko ari umbwambuzi bushukana?

    • Ninde ushuka undi, nine wambuye undi ? Iyo company Ngali Holdings ni company yigenga ya Leta, ubwo ayo Frw nayo bibye abaturage nayo yagiye muri Leta. Ariko se Leta ni nde ngo bazajye kubaza ?

  • Umuseke uzakurikirane ayo mafrs yanyererejwe mu sanduku ya let’s agaruke mu baturage kugirango n’azajya anyererezwa mu mifuka yabaturage agaruzwe asubire muri leta.abagifite Recus biyandikishe Ku karere ,basubizwe ibyabo.there is no sorry in business, we just re-establish the initial order( on doit etablir l’ordre initialen mattieres fiscales/comnerciales)

  • Si ukubeshya, nanga bene iyi misoro itaziguye (direct),kuko ari bimwe mubishobora kwangisha abaturage ubutegetsi, cyane cyane iyo bataratera imbere mu myumvire, ku buryo buhagije! Ibi mbivugiye ko nk’ubu hari uwabyuririraho, avuga ko ku ngoma ya Habyara, batasoreshaga amatungo mu isoko; nka kumwe tuvuga ko yasoreshaga abagabo umusoro w’umubiri, ugasanga twabihaye ibisobanuro bitandukanye. Jye nikundira nka za TVA, zimwe abaturage bishyura batabizi; akagura ikibiriti, umunyu, ka fanta, harimo n’umusoro, atabizi (n’ubwo Leta itabihisha). Ndumva aho kugira ngo ushwane n’abaturage usoresha ihene, inkoko, igitoki ashoye mu isoko, etc hakongerwa TVA, cyangwa ubundi bwoko bw’umusoro; cyangwa hakigwa ubundi buryo Leta yayabona, umuturage atayatanze mu buryo buri direct. I hate that my friends. Please advise Kamonyi District & the Government, accordingly. INdabashimiye, muragahorana ubukire

  • 1-Uwanditse iyi nkuru ntabwo yabivuze uko byari bimeze. Sosiyete ya Ngali Holdings imaze umwaka umwe n’amezi abiri ntabwo ar’imyaka ibiri nk’uko umunyamakuru yanditse.

    2-Amafaranga yakiriwe, yagiye mw’isanduku ya leta ntabwo yagiye mu mifuka y’abakira amahoro kubera utanze wese amafaranga, ahabwa inyemezabwishyu za RRA kandi zigakorerwa igenzurwa ku buryo ayakiriwe akurikiranwa muri logiciel, kuri banki n’ahandi.

    3-Indi mpamvu nyamukuru, umwanditsi w’iyi nkuru yakabije kuvuga ngo ubuyobozi bw’akarere nibwo bwakuyeho ubwishyu bw’uburyo bwa kabiri. Umuyobozi wa Ngali yabisobanuye neza ko cyar’igitekerezo cya Ngali nyuma yo kumva abaturage bafite ikibazo, mu buryo basanzwe bakekemura ibibazo, abisangiza ubuyobozi bw’akarere noneho akarere, kaza kwifatanya na Ngali Holdings Ltd mu buryo bwo gushyira mu bikorwa iby’iyi sosiyete yari yatekereje(Intore).

    4-Si abasoreshwa bose bahuye n’iki kibazo ariko ni bamwe na bamwe.
    Abanyamakuru bagomba kwiga neza working ethics bakajya inkuru bayihera imuzi bakabona gusoza neza kugirango umwimererere wayo, urusheho kumvikana neza. Murakoze

  • Ibi byo kwaka umusoro ku gatungo umuturage yizaniye mu isoko ni ubujura nk’ubundi bwose! Umuturage si umucuruzi nta mpamvu yo kumusoresha ibyo yazanye mu isoko!

Comments are closed.

en_USEnglish