Digiqole ad

Muri iki gihe ngo nta mpamvu y’ibihano bibabaza umubiri mu burere bw’umwana

 Muri iki gihe ngo nta mpamvu y’ibihano bibabaza umubiri mu burere bw’umwana

Guhana umwana umuhutaza yivaniramo ubundi butumwa

Kurera muri iki gihe bitandukanye no mu bihe byashize, uburenganzira bw’abana ubu bugenda burushaho gukwira hose n’ibihe bya none bitandukanye cyane n’ibya cyera mu burere. Umwana wa none akeneye cyane kuganirizwa kurusha gucyahwa no gukubitwa nk’uwa cyera. Ni ibyemezwa na bamwe mu bakora mubyo guteza imbere uburere bw’umwana no kubarengera.

Guhana umwana umuhutaza yivaniramo ubundi butumwa
Guhana umwana umuhutaza yivaniramo ubundi butumwa

Umuryango UMUHUZA ukorera mu turere 12 mu Rwanda kuva mu 2005 nibyo ukoramo, umuyobozi wawo Beatrice Nisubire avuga ko muri iki gihe guhutaza umwana byamuviramo byinshi bibi mu buzima.

Beatrice Nisubire avuga ko muri iki gihe byagaragaye cyane ko ibihano bibabaza umubiri cyangwa umutima ku bana bibaviramo ikimeze nko guhungabana no gusubira inyuma mu mashuri.

Ati “Ntabwo umunyafu ukiri ngombwa ku mwana, we ubwe iyo yateshutse kubyo mwumvikanye ukomeza kumwibutsa za ntego ze ukamwereka ko naca mu nzira uri kumwereka azagera ku nzozi z’icyo yifuza kuba, ukamwibutsa ko agomba kwiga ashyizeho umwete agatsinda kugira ngo azabe icyo yifuza kuba.”

 

Ikoranabuhanga nk’ikibazo ku bana b’ubu

Bacye nibo batazi ibyiza by’ikoranabuhanga mu iterambere ariko hari n’abatazi ingaruka mbi cyane zaryo mu burere ku bana.

Ikoranabuhanga rituma abana b’ubu bamenya byinshi, bafunguka mu mutwe kare ndetse kenshi bakamenya ibyo batari bakwiye kumenya ku myaka runaka bafite.

Beatrice Nisubire avuga ko abana bakwiye gufashwa gukoresha neza ikoranabuhanga ntibahutazwe mu gihe barengereye bakarikoresha mu bidakwiye, ahubwo ababyeyi bagahozaho mu kubatoza no kubabwira ibyo bakwiye kuvana ku ikoranabuhanga.

 

Iyo umwana ataye ishuri cg atewe inda ari muto ni ingaruka z’uburere bw’ababyeyi

Mu muryango nyarwanda usanga akenshi bavuga ngo uyu mwana yarananiranye, ngo uyu mwana yananiye ababyeyi. Nyamara ngo nta mwana unanirana ahubwo ababyeyi nibo bananirwa gutanga uburere bukwiye no gukurikirana niba umwana ashyira mu ngiro uburere ahabwa.

Muri ibi bihe ababyeyi barahuze cyane, uzasanga abana bageze mu bugimbi n’ubwangavu biyobora kurusha uko bayoborwa n’ababyeyi. Kutabakurikirana kutamenya ibyo bariho bakora n’ibyo bahugiyemo, ingaruka zabyo ni nyinshi kandi ababyeyi nibo nyirabayazana bazo.

Abana benshi muri iki gihe ngo bafite impamvu nyinshi zibashora mu busambanyi, mu kwanga ishuri no kujya mu biyobyabwenge, ariko impamvu nyamukuru ngo ni uburangare bw’ababyeyi.

Nisubire Beatrice avuga ko ababyeyi usanga bitwaza imibereho ntibafate umwanya ngo baganire n’abana ku buzima bw’imyororokere, ku rukundo, ku guhuza ibitsina, ku biyobyabwenge n’ingaruka zabyo, ndetse yewe no ku byo mu ishuri umwanya ntuboneke.

Ati “umwana ntamenye ko niba agize iryo rari ry’umubiri ari ikintu gisanzwe kuko ari ko umbiri ukora, ngo abwirwe ko niyishora mu busambanyi azahavana ingaruka izi n’izi. Hari ababyeyi usanga bagira isoni zo kubiganiriza abana.”

Ibi ariko ingaruka zabyo ngo usanga ari zo zikojeje isoni ababyeyi kurusha kuba barashiritse isoni bakaganira bana ku buzima bw’imyororokere, imibonano mpuzabitsina n’ibindi bireba ubuzima bwabo mbere.

Uburere budahutaza umwana ahubwo bumuha umwanya mu biganiro ngo ni ingenzi cyane  mu gihe gishya abantu babayeho, ku bufatanye na Save The Children, Umuryango UMUHUZA ukaba ngo uyitoza ahanyuranye mu gihugu cyane cyane mu bice by’ibyaro ahakiri ibibazo by’imyumvire ku burere bukwiye mu gihe tugezemo.

Nko mu mirenge itanu y’Akarere ka Burera aho bahuguye ababyeyi barenga 500 ngo bamaze kubona impinduka mu burere bwatangwa n’ababyeyi aho ubu baha umwanya umwana bakumva ibitekerezo bye n’ibibazo afite nabo bakamuha inama zabo nk’ababyeyi bakanamukebura mu makosa nta kumuhutaza cyangwa kumukubira.

Umusaruro urambye ngo witezwe cyane mu bukure bw’aba bana bari guhabwa uburere buzira guhutazwa.

Daddy SADIKI RUBANGURA|
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ntukange guhana umwana, kuko numukubita umunyafu atazapfa (Imigani 23, 13 -14). Iyo batanshishaho akanyafu ndababwiza ukuri ubu mba ndi imbwa, nkurikije uko nari ntangiye. Ngaho nimurere bajeyi nababwira iki!

  • guhana sugukubita gusa

    • hanyuma se iyo mutubwira kubarera bajeyi bamara kwigira nabi bakabajyana ku iwawa ho ugirango hariyo imikino ntibabadiha ivumbi rgatumuka????

Comments are closed.

en_USEnglish