Ubushakashatsi kuri ‘tweets’ za D.Trump bwagaragaje ko ari INGARAGU
Uburyo (software) bwa science n’ikoranabuhanga bwo gushakashaka ibisubizo ku bibazo by’ibitekerezo n’ibikorwa bimwe na bimwe (algorithme) bwakozwe na Kaminuza ebyiri zifatanyije bwagenzuye ‘tweets’ za Perezida Donald Trump bwemeza ko abayeho nk’umuseribateri nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru The Independent.
Ubu buryo bw’ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza za Saint-Pétersbourg na Kaminuza nkuru ya Singapore bukora igenzura ku myifatire n’imikoreshereze y’abakoresha imbuga nkoranyambaga ibisubizo bivamo ngo biba ari byo ku kigero cya 86%. Bimwe mu byavuye mu bushakashatsi bwabo babyerekanye i San Francisco muri iyi week end.
Ubu buryo bwanashakashatse kuri ‘tweets’ za Perezida Donald Trump, bureba amasaha akoresha, igihe amara atunganya ibyo ari bwandike, umwanya wo gusubizanya n’ibindi akorera kuri twitter maze butanga igisubizo ko Donald Trump ari INGARAGU.
Trump akoresha twitter akenshi bwije kandi bivugwa ko ari we ubwe uyikoreshereza kandi akayifataho umwanya minini.
Kseniya Buraya umwe mu bakoze iyo software avuga ko ibyo babona akenshi bigendanye n’imitekerereze y’abantu usanga bihuye neza n’irangamimerere yabo.
Icyo bagamije muri ubu bushakashatsi bwabo ngo ni ukureba uko umuntu azaba yifashe mu mitekerereze mu bihe bizaza.
Ubu buryo bwashakashatse no kuri Barack Obama, igisubizo kiba ko ari umugabo wubatse. Michelle Obama ashobora kuba kenshi arara neza.
UM– USEKE.RW
3 Comments
http://www.icyuka.com
Umuseke niba mushaka gukomeza kuba indashyikirwa muve ku byerekeye Trump, niyo mwaba mwabikutye ahandi.
Murakoze!
Hhhhhh@ Umwanditsi kuvuga kuri Trump harimo ikihe kibazo se? Kumuvugaho bihuriye he no kuba indashyikirwa se? Sobanura nibura twumve.
Comments are closed.