Police FC yatsinze Mukura i Huye, Kiyovu yo itsindirwa i Musanze
Imikino itatu ya nyuma y’umunsi wa 20 wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, AZAM Rwanda Premier League irangiye Police FC, Musanze FC zegukanye amanota atatu y’uyu munsi. Marines na Bugesera zo zaguye miswi kuri stade Umuganda.
Umukino wari witezwe cyane ni uwa Mukura VS yari yakiriye kuri stade Huye ikipe ya Police FC. Nubwo Mukura ubu iri mu makipe yanjye atanu ya nyuma byari byitezwe ko ushobora kubuza Police gukomeza kuzamuka ariko ntibyashobotse.
Mukura ubu itozwa n’umuzungu Jacky Minnaert wahoze atoza Rayon Sports yatangiye umukino neza, imbere y’abafana bacye, yakinaga umupira wo guhererekanya neza ikananyuzamo igasatira.
Police FC nayo yakinnye umupira wayo w’imbaraga nayo igasatira, amakipe yombi yakinnye umupiwa mwiza mu gice cya mbere ariko nta yabashije gutera mu izamu ry’indi, igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa.
Ku munota wa 13 w’igice cya kabiri, Simpenzwe Hamidou yaciye mu rihumye abugariraba Police FC atera umupira Nzarora Marcel umuzamu wa Police FC atabashije kugarura atsinda igitego cya mbere cya Mukura VS.
Ariko mu gihe abagana bari bakibyina intsinzi ku munota wa 15 gusa Police FC yishyuye iki gitego, ku mupira watewe mu izamu na Christophe Biramahire mu kavuyo kenshi waje kugenda ukubita ku bakinnyi ba Mukura barawugarura.
Abasifuzi bemeje ko umupira bawugaruye warenze umurongo bemeza ko ari igitego.
Mukura yari iri mu rugo yahise itangira guhungabana, ihagarara nabi mu kugarira no kugumana umupira bitiza umurindi Police FC irushaho gusatira izamu.
Ku munota wa 75 umusore Japhet Imurora wa Police FC yazamukanye umupira aciye ku ruhande rw’iburyo umunyezamu Jean Claude Kimanuka wa Mukura asohoka nabi maze uyu musore aramuroba icya kabiri kiba kiranyoye.
Mukura ntiyabashije kwishyura umukino urangira itsindiwe imbere y’abafana bayo iguma ku mwanya wa 13 mu makipe 16, naho Police FC irazamuka ifata umwanya wa gatatu n’amanota 39.
Jacky Minnaert utoza Mukura FC yavuze ko uko umukino uko ugenze atari ko bari bawiteze kuko ngo bari biteguye gutsinda kuko bakoze ibisabwa byose bitegura uyu mukino.
Ati “Ikipe yacu hari uburyo iri kubakwa kandi umusaruro abafana bazawubona mu minsi iri imbere.”
I Musanze iyi kipe yaho yinjiye mu mukino kare imbere ya Kiyovu Sports yariyayisuye, ku munota wa gatatu gusa Wayi Yeka yari yafunguye amazamu ya Kiyovu, ku munota 11 arabasubira acenze ba myugariro atsinda icya kabiri.
Ku munota wa 33 umusore wa Musanze FC Francois Hakizimana nawe yatsinze icya gatatu bajya kuruhuka Kiyovu yakubititse.
Mu gice cya kabiri Kiyovu yaje yisubiyeho ku munota wa 64 Laurien Habimana ayitsindira igitego cya mbere no ku munota wa 76 Isaac Muganza ashyiramo icya kabiri ariko Musanze yihagararaho ntibayitsinda icya gatatu umukino urangira ari bitatu kuri bibiri bya Kiyovu.
Habimana Sosthene utoza Musanze FC yavuze ko bishyuwe ibitego bibiri kubera gusimbuza batateganyije byabayeho biturutse ku mvune za bamwe mu bakinnyi be.
Ati “Ndatekereza ko ariyo mpamvu mu minota ya nyuma Kiyovu yabashije kudomina (dominer) kuko twakoze gusimbuza tutateganyije.”
Aloys Kanamugire utoza Kiyovu we yavuze ko umusifuzi atakoze akazi ke neza. Ati “Hari ibintu wibaza niba abikora ku bushake cyangwa ari ukwibeshya, icyo navuga ni uko abasifuzi bamwe na bamwe batitwara neza muri iki gihe.
Nishimiye ikipe yanjye mu gice cya kabiri kuko ibyo bakoze mwabibonye, ni amakipe macye atsindwa ibitego bitatu akagaruka.”
Kiyovu ubu ihagaze ku mwanya wa 12 n’amanota 21 naho Musanze ku mwanya wa gatanu n’amanota 32.
Imikino yabaye none:
Marines FC 0 – 0 Bugesera
Musanze FC 3 – Kiyovu Sports
Mukura VS 1 -2 Police FC
Photos/Axcel Horaho
Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW