Episode 40: Aliane ahishuriye Nelson amakuru akomeye kuri Dovine
Njyewe-“Uuuuuuh! Ngo? Hakurikiyeho iki se?”
Aliane-“Batangiye kuganira ibyabo nanjye na Dorlene tuganira ibyacu, ariko uriya mukobwa we yavugiraga hejuru akaturusha amajwi, nta kundi nyine yatumye ibyo bavugaga byose tubyumva tutabiteguye”
Njyewe-“Eeeh! Nonese hari icyo wumvishe kidasanzwe Alia?”
Aliane-“Sha, numvishe byinshi ni nayo mpamvu isura ye yansigaye mu maso, ahubwo se mbwira, ni uwawe cyangwa ni uwa wa musore mubana?”
Njyewe-“Muri twe nta nshuti ye y’umwihariko ariko hari umuvandimwe wacu wamutoye mu bandi akamuha rya sezerano riruta ayandi”
Aliane-“Eeeeh! Sha aho ari hose rero azagerageze afate umwanya maze amenye amahitamo ye niba koko akwiye!”
Njyewe-“Uuuuuh! Alia, ndumva ntacyo bitwaye kuba barasangiye ni nkuko namwe mwasangiye nawe, ahubwo ibyo wumvishe birabe ibyuya kuko nibiza bisanga ibyo yavuze nkumva maze bikanga kuva mu matwi yanjye nzahita mpamya ko koko ariwe w’inyuma atariwe w’umutima”
Aliane-“Nelson! Ubwo Martin yatangiye amubaza niba… Harya yitwa nde?”
Njyewe-“Yitwa Dovine!”
Aliane-“Ahaaaaa Dovine! Maze avuga ko ari we, Martin arongera aramubaza ngo nonese urabona narakubeshye se?”
Uriya mukobwa nawe yahise amusubiza ngo “Eeeh! Nagize ngo ni blague none koko nsanze ushaje mo, harya buriya twamenyanye gute ra?”
Kuko nari mbitegeye nakomeje kubitegereza ariko nabonye Martin byarabaye nk’ibimurya ahantu maze ahita amubwira ngo “Nubwo nkuze ariko sinshaje yewe nta nubwo nteganya gukura byo gusaza kuko mfite iminsi myinshi imbere, naho ibyo kumenyana byo sinzi niba wibuka umuntu witwa Sam?”
Umukobwa yahise yikanga cyane maze aravuga, “Eeeeeh! Ni wowe Sam yambwiraga se?”
Maze Martin aramusubiza ngo “Ni njyewe! Nonese ntabwo yigeze aguha ibisobanuro byose kuri njyewe?”
Umukobwa mwiza yahise amusubiza ngo “Oyaaa! Kubera ko ari Besto wanjye nta kintu nigeze nshaka kumubaza, nari nzi ko ari umushuti we yifuza ko tumenyana bisanzwe”
Sha Nelson! Nahise nibuka ko hari akantu nyine kabaho umuntu agafata numero zawe akaziha undi mwahurira Online mukaganira amatsiko yakwiyongera mugapanga kubonana ari byo bita gutanga passe!
Nkibuka ibyo Martin yahise amusubiza ngo “Eeeeh Ni njyewe rero ahubwo se uyu mwanya tubonanye uranyishimiye basi?”
Nelson! Umukobwa yahise avuga adategwa ngo “Yiiiiiiii! Ubwo se nabihirwa kandi ndi kumwe nawe gusa nuko nyine harimo umwitangirizwa hagati yanjye nawe ariko uri umusilimu pe! Umuntu uza kurira ubuzima ahantu nkaha”
Martin yatwenzemo maze njye na Dorlene turyana inzara, ariko ni ukuri nawe reba iyo photo ya Martin ungana kuriya atwengana n’umwana nkuriya, Martin yahise amusubiza ngo “Burya nta kidahura keretse imisozi nayo kandi itandukanyijwe n’inyanja, umwitangirizwa uvuga humura ni uwo kuzakumenyera ikigukwiye”
Sha Martin yahise yongera aramubaza ngo “Ariko se nta kantu ufata ko kunywa ko wakomeje kwihishira?”
Nawe yahise amusubiza ngo “Erega mba nkeneye care, ubwo se uyobewe ko abakobwa tugira amasoni koko?”
Martin yahise ashiguka ahamagara aba serveur turikanga uwo yabonye hafi niwe yakuruye aramubwira ngo azanire uwo mwana mwiza icyo anyway, Umu-serveur akimubaza umukobwa nawe amusubiza yitonze ngo “Ubu se ndanywa iki ra? Uuuuuuh! Hano mufite Vin rouge se?”
Umu-serveur ati “Cyane rwose” undi nawe ati “Yizane yose, sibyo rata Martin! Burya iyo bayisutse uba ugiye kuri Detail kandi tugomba kugura ku kiranguzo, sinabonye uri umusilimu se?”
Twarikanze dutangira kurebana njye na Dorlene, amatsiko akomeza kwiyongera nk’abantu birumvikana niyo waba wirengagiza bingana iki kandi uri ntacyo bimbwiye wa he, hari igihe ugeramo ukumva umutima uguhatira gukora icyo nakwita amabara.
Sha twarayabanguye ndetse tubareba n’ikijisho ngo batagira isoni bakanga kuduha amasomo y’ubuzima, nta kubeshye ni ubwa mbere nari mbibonye gusa narabyumvaga ko ngo bibaho,
Bazanye ikarito ya Vin rouge bayishyira aho maze baramuvomera bamuhereza akarahure kuri facture bongeraho amafaranga ntazi ingano, hashize akanya bakomerezaho,
Martin ahita amubwira ngo “Harya ubu ino niho wibera igikobwa cyiza?” amaze kumubwira gutyo nawe yahise amusubiza ngo “Cyane rwose!”
Martin ati “Eeeeh! Noneho n’amata abyaye amavuta niba wanyishimiye tuzajya tubonana every day, njye mfite igipangu cyiza, nta mwana ndiza, nta credit mbamo” yakomeje kwivuga ibigwi ntibuka neza maze mbonye ibintu byahinduye isura mbwira Dorlene nti,
Njyewe-“Uuuuuh! Dorle, ubu dushatse nti twakwigendera?”
Dorlene-“Sha nanjye ndabona umugabo uri aha ntamenya ibye, ahubwo se facture arayishyura cyangwa twiyishyurire ibyo twafashe twigendere?”
Njyewe-“Reka twishyure ibyacu twigendere wana ibyabo ntawabivamo!”
Twavugaga ibyo turyana inzara kuko ibyari aho byari bitangaje, niba Martin yaramubwiraga uduki? Umukobwa yaragiye araseka arusha indirimbo zari ziri aho gusakuza niba kwari ukwishima niba byari aka Vin rouge sinzi!
Njyewe-“Uuuuuh! Alia, ibyo uvuga byabayeho cyangwa ni film wabonye uri kumbarira kuko uzi ko nkunda inkuru?”
Aliane-“Mana weeeee! Ubwo se koko najya aho nkakubeshya ngo bimarire iki? Nelson, ni ukuri nta nyungu mfite muri ibi pe! Nushaka ubyemere cyangwa ubitere ipine bijye ahandi, njye ndi wa mukobwa utabunza amagambo, ni nayo mpamvu nabanje kukubaza niba ari Girl Friend wawe cyangwa atari we.
Nelson! Akenshi birazwi ko burya amagambo atanya ariko bikaba ubugwari bukomeye kuyagenderaho ngo ufate umwanzuro wo kurekuza, wowe ubwawe byose uba ubifite mu ntoki kandi wasanga n’uwo muntu bakundana yaramukunze abizi, tutirengagije kandi ko wenda uriya mukobwa afite ikibimutera bityo akaba akeneye muganga w’umutima.”
Njyewe-“Aho ho wenda turi kumwe”
Aliane – “Burya umuntu ukubara ni ukuzi ibyo ndabizi, ariko yakubara yagira hari isura ashobora kukwambika ndetse bikazagorana kuyisiba mu bandi, ikiza rero hari ukubarirwa uwo wowe wamenye ariko utazi, mbega waramubonye ukuze nk’uko namenye uriya mukobwa,
Iyo ubariwe ibibi kuri we ugerageza kumuhindura ntabwo ugerageza kumwigizayo, ubuzima bw’umuntu ni burebure nta n’ama pages wabona asigura ubuzima bw’umuntu kuko buri page yose iba ifite amateka yayo kandi ayo mateka aba afite gitera ari nacyo kibimutera, Nelson! Wenda ha agaciro gacye basi ibyo nkubwira ubifate nk’inkuru wikundira”
Njyewe-“Ok! Alia, Nubwo bigoye kubyumva ariko mbwira nguteze yombi kuko uri kumbwira ibyo ntigeze numva kandi ngo mbone, ndumva atari inkuru gusa ahubwo ndumva ari ubuhamya, go ahead!”
Aliane-“Oooh! Ntacyo nubishaka n’ubuhamya ndabuguha kandi bwanjye kuko bitari cyera nawe bwazagufasha”
Njyewe-“Eeeh! Alia, byaba ari byiza cyane ni ukuri nkubona nk’umukobwa w’umuhanga mu kubana kandi w’umurwanashyaka, sinzi niba ntaribeshye kuko uko umwijima ugenda wimukira urumuri mbona usa n’uwaba ingenzi kuri njye n’abanjye.
Alia! Naribeshye?”
Aliane-“Nelson! Ubwiwe n’iki intego yanjye koko? Ni ukuri ntabwo wibeshye icyo nicyo kimbamo kandi Imana izamfashe nkigereho!”
Njyewe-“Wooooow! Ngaho komeza umbwire, uti byaje kugenda gute?”
Ako kanya Dorlene yahise ahamagara umu serveur maze amubaza ayo twishyura njye na we, maze arayatubwira turishyura mpita mvuga nti “Nyakubahwa Martin, tubaye tugiye njye na Dorlene turabona amasaha akuze”
Nkivuga gutyo uriya mukobwa yahise aseka cyaneee! Maze aravuga ngo “Eheee! Niko? Urashaka ko abacyura se? Martin! Ngo urabacyura ra?”
Martin yahise asubiza vuba ngo,
Martin -“Oya nta kibazo barijyana, harya nakubwiye ko bano dukorana? Ahubwo uzambwire niba uri tayali nawe nzagushakire umwanya mu kazi!”
Umukobwa mwiza yahise yikanga maze ahita avuga vuba ngo;
“Eeeh! Reka reka! Ubwo najya kuruhira mu kazi ngana ntya? Ahubwo sha, ndashaka kwiyigira n’uko nyine…”
Nelson! Yabivuze asa n’ubabaye ukuntu maze ako kanya Martin ahita amuca mu ijambo atanguranwa vuba vuba kumubwira ngo;
Martin – “Yoooooh? Ko usa n’ubabaye se sha? Humura ndahari rwose kandi ako ni akantu koroshye cyane nko gusoma ikirahuri, ahubwo soma wumve ukuntu byoroshye.”
Ubwo umukobwa koko nawe yahise asoma maze Martin aramwenyura, njye na Dorlene inzara tuziryana duhaguruka mu gihe tugihindukira twumva Martin na wa mukobwa biyamiriye bavuga ngo “Eeeeh! Sam!”
Twarahindukiye vuba turebye inyuma tubona abasore babiri harimo umwe munini cyane n’undi usa n’uringaniye, maze Martin na Dovine barahaguruka barabasuhuza natwe batugeraho turabasuhuza mbona umwe akuruye agatebe aranyegera undi nawe yegera Dorlene ku mutima nti karabaye!
Bamaze kwicara Dovine yahise avuga atangara ngo “Mbega Besto wanjye? Sam, usigaye uza inaha koko ntunampamagare, Uuuuh! Ntacyo sha tubyihorere!”
Sam-“Surprise!!”
Bose-“Hhhhhhh!”
Bagiseka twe byaraducanze maze turarebana tuyoberwa ibyo ari byo ako kanya Martin yahise avuga,
Martin-“Eeeeh! Sam, welcome!”
Sam-“Aaaaah! Mercie Patron, ahubwo umbabarire natinze!”
Martin-“Nawe amande nyine urayica, nako facture tugejejemo banza uyishyure dutangire bundi bushya!”
Sam-“Eeeeh! Nta kibazo rwose ahubwo se iri hehe ngo ngire vuba”
Martin-“Eeeeh! Ibyo ninde wabikubwiye sha? Ntabwo uzi icyo amategeko agena?”
Sam-“Uuuuuuh! Patron ko ntasobanukiwe ra?”
Martin-“Ntabwo uzi ko iyo uri kumwe na Boss ari we wishyura kuva kuri ticket ikuzana kugera kw’igucyura?”
Sam-“Eeeeeh! Mumbabarire nari nibagiwe iryo tegeko, rwose reka ntuze ubwo ndi kumwe nawe!”
Martin-“Hhhhhhhh! Babahe akantu ahubwo dore twari dutangiye kubasiga, Dorle! Namwe babongere sha!”
Dorlene-“Ooooh! Mwari mukoze ariko amasaha arakuze dushaka kuba tugiye”
Sam-“Uuuuuuh! Nonese mugiye ari uko tuje? Alia, nawe uragiye se cyangwa akuvugiye ibyo udashaka?”
Nahise nikanga nibaza ukuntu uwo musore nari mbonye bwa mbere anzi, maze mpita mubaza nti “Eeeh! Nonese uranzi?”
Sam-“Ndakuzi rwose, nti witwa Aliane se?”
Nelson! Naratangaye cyane ntangira gukurura ubwenge ngo numve niba hari nk’ahantu twaba twarahuriye ariko nkaba ntahibuka ariko birangira mpabuze maze ndamubwira nti,
“Nonese unzi he?”
Sam aho kunsubiza yahise akura telephone mu mufuka maze akuramo Password ajya mu mafoto mbona afunguye ifoto yanjye ndikanga maze ahita ambwira,
Sam-“Uyu se si wowe?”
Nitegereje neza ifoto, koko mbona ni njyewe maze ndikiriza ariko mpita mubaza vuba ngo,
“Nonese wayikuye hehe?”
Sam aho kugira ngo ansubize ahubwo yahise afunga amafoto maze ajya kuri WhatsApp maze amanuka hasi afungura Chart imwe mbona handitseho ngo “Aliane” ndikanga maze ahita ambwira,
Sam-“Dore rwose ndagufite! Urabona utarandiye seen enye zose? Ubu se koko wabikoreye iki?”
Byakomeje kunshanga mbura uko mbigenza, mbega nabonaga bisa nk’ikinamico irimo kunkinirwaho, nahise mubwira nti “Mumbabarire ntabwo nanze kubasubiza ahubwo nyine buriya nshobora kuba ntarayibonye kuko mba mfite abantu benshi Online!”
Sam yahise aseka cyane maze afunga telephone ayishyira mu mufuka maze arambwira,
Sam-“Noneho dore ndi kumwe nawe, hari abantu benshi ufite se? Nizere ko urampa umwanya?”
Nahise niyumvira maze ndamubwira nti “Oya, Ntabwo nari nzi ko turi buhurire aha, kandi n’amasaha arakuze, buriya musanze duhagurutse tugiye gutaha!”
Sam yahise avuga cyane ambwira Martin,
Sam-“Ngo nibyo ra? Ngo dusanze Aliane ari mu bataha?”
Martin -“Uuuuuh! Ubu se yaba ampindutse aka kanya ra? Alia, nizere ko uri kwivugira, gahunda ni mu gitondo!”
Sam-“Ntiwumva se ahubwo nari ngizengo?”
Njye na Dorlene twararebanye tugwa mu kantu maze mu mutima ntangira gutekereza icyo ngiye gukora, nabanje gutuza ndeba ku isaha nsanga saa yine zirenzeho iminota makumyabiri ndavuga nti reka tube twitonze wenda iminota nk’icumi,
Hashize akanya nitegereje Dorlne wa musore wazanye nuwitwaga Sam ukuntu yamwicariye akamukubita ikiganiro mpumuka amaso ntekereza ko Sam na Martin baba bari babiziranyeho, natekereje ko bashobora kuba bari babipanze kutwigabanya, ntangira gutekereza ko Martin yaba ariwe wahaye Sam numero yanjye mbega akaba yaramuhaye passe, maze mpita mfata umwanzuro ndahaguruka Sam ahita amfata ukuboko ndongera ndicara ahita ambwira,
Sam-“Uuuuuh! Nonese ko uhagurutse ugiye hehe?”
Nahise musubiza vuba cyane nti “Erega sha amasaha arakuze!”
Sam-“Ooooh! Mbega nti yari Blague koko mushaka gutaha se?”
Nanjye mubwira ntacyo nikanga nti “Yego rwose dushaka gutaha”
Sam-“Basi wampaye umwanya muto nkagira icyo nkwibwirira?”
Naracecetse gatoya maze ndamubwira nti “Nonese wakwihanganye ukazashaka undi mwanya atari ubu ko tumenyanye hari icyo?”
Sam-“Oooooh! Ndumva icyo gihe cyose ntazahageza, uyu munsi wumparire nanjye indi yose nzayiguharira”
Natangiye kumva ari kunshanga ukuntu maze mubwira nsa n’uwivumbura nti “Mbwira yewe nigendere dore natinze kandi nkeneye gutaha!”
Sam-“Yooooh? Ko urakaye se kandi? Ngaho ihangane umbwire impamvu! Ni njyewe se ngo basi nice amande?”
Narebye ukuntu abivuze maze nkibyibaza numva Telephone yanjye irasonnye nkora mu isakoshi vuba mbona handitsemo mon coeur! Wa Cherie ampamagaye sha, narebye kumwitabira muri ako kavuyo, nibaza uburyo ndi bumwumvishe ukuntu ndi muri Pub ayo masaha ndatuza ndayireka irarangira, hashize akanya arongera, mpita bwira Sam nti,
“Basi ngaho mfasha ntahe dore bari kumpamagara cyane”
Sam-“Hhhhhhhh! Ton Coeur se? Natwe twaba we erega, ugirango se bisaba iki?”
Akivuga gutyo noneho nahise nivumbura mpita mbwira Dorlene nti “Dorlene! Birashoboka ko dutaha cyangwa ngende njyenyine urizana?”
Dorlene-“Ooooh! Sha tugende, uzi ko ari wowe nakomeje gutegereza?”
Sam-“Alia! Basi ndumva tutabashyiramo umugozi ariko basi banza umpe impano ngusaba idakomeye kandi ufite!”
Akivuga gutyo telephone yanjye yarongeye irasona ndebye mbona ni Cheri nanone ndayihorera ahubwo mpita mbwira Sam nti,
“Mbwira ni numva bishoboka ntacyo ndabikora”
Sam-“Ndashaka ifoto yawe basi izajye iba urwibutso rw’uko njye nawe twahuye ukampumekera iruhande ukavuga nkakumva”
Maze kumva ko ari cyo yifuza cyonyine nahise nikiriza vuba vuba nti “Nta kibazo basi niba ari ifoto ushaka yifitore vuba maze ngende pe”
Sam yaramwenyuye maze akura Telephone mu mufuka nanjye nimeza neza ankubita umurabyo ankubita undi mpita mubwira,
“Rekera aho, nizere ko ayo ahagije sibyo!”
Sam-“Basi indi imwe njye nawe Selfie”
Nahise mubwira nti “Ok Ngaho yifate vuba ngende ni ukuri”
Sam yahise anyegera maze afata ifoto mpita mpaguruka na Dorlene arahaguruka turabasezera John na wa mukobwa bo bari bigereye mu bicu ntibamenye igihe twagendeye,
Tukigera hanze, …………..
Ntuzacikwe na Episode ya 41 ejo mu gitondo…
Icyitonderwa: Tubiseguyeho ku kwibeshya kwabayeho mu myandikire y’amazina, hakabaho kwitiranya John na Martin.
Bamwe mu basomyi bahujwe n’iyi nkuru bahuye:
Kuri iki cyumweru, bamwe mu basomyi kandi bakunda iyi nkuru bahuye bwa mbere, baramenyana. Abo ni abagize Online Game&Unity Family, uyu munsi bahuye bwa mbere bageneye impano ikinyamakuru Umuseke gitambukaho iyi nkuru, kimwe n’iyatambutse mbere (My Day of suprise) bashima ko bayigiramo byinshi.
34 Comments
Thx umuseke kari karyoshye ni uko ari agakuri! Mbega Dovine niba ibyo bamuvugaho aribyo ni hatari Brown yaba agize amahirwe yo kumukira hakiri kare kuko umukunzi nkuwo yazakubabaza forever!
@Umwanditsi hari ikincanze mo gato ko muri episode ya 39, Ariane yari yavuze ko bari muri pub na Martin va Dorlene,Dovine akaba yari aje ahamagawe na Martin muri iyi episode ya 40 John asimbuye Martin gute?? Ntibisobanutse.
iyi episode ikinwe n abantu babiri gusa ndaq!!!!!!
Mwakoze basomyi ndetse bakunzi biyi nkuru kuduhagararira muri iki gikorwa cyo guhura no gushimira UM– USEKE. Muri abantu b’abasaza cyane. Njye ntibyankundira kubwo gukorera kure ariko ndabakurikira 5/5.
Yooo.!! bwambere munzoz zanjye narose kuri ino nkuru.
Wooooow, mwakoze kuhatubera, Imana ibahe umugisha. Sha mwibagiwe kutwerekaEddy na James cg Nelson na Gasongo
Mwaramutse neza, Murakoze cyane kuri iyi nkuru, ariko ubanza mwibeshye umusore wari kunwe na Dovine muri Pub ni Martin ntabwo ari John.
kmz wang
Iyinkuru ninziza ariko haraho bigera bikaducanga, muri episode ibanza havugwaga ko Dovine yahamagawe na Martin, none muriyi ikiganiro cyabaye hagati ya John na Dovine, nibyo cg mwibeshye?
Nelson wacu episode ya 39 yarangiye utu bwiye ko ari Martin wari wahamagaye Dovine none muri episode 40 ni John wari kumwe na Dovine!! But online zizagakora abaziteretaniraho????????????
buriya ntimwibeshy mukandika john instead of martin
Umwanditsi natumare amatsiko..yaducanze..ubushize yari Martin none ni John…ntibihura kabisa
BYIZA CYANE KO ALIANE ATANGIRA KUBWIRA NELSON INKURU YA DOVINE YAVUGAGA KO MARTIN ARIWE WARI KUMWE NA DOVINE NONE ABAYE JOHN ATE ?
Kumugani mwatubwiye ko ari martin bahuye na dovine none ubu ahindutse john gute CQ mwagirango murebe ko dukurikirana inkuru muyidi mukosore mutanatuma nelson yanga john kdi akububyeyi karatangiye gukora ariko alian nawe warakosheje chr wawe bizabatandukanya nimba bitaranabaye kuko umuntu warubonye rimwe ntiwarukwiye kwemera ko mwifotozanya kuko ntiwaruzi icyamuzanye
Mudusobanurire neza niba ari Martin cg John. Gusa Sam ndumva atoroshye wabona ziriya pictures afashe Aliane zimusenyeye tu.
alia ulanze ubaye igishwi wemeye kwifotozanya nawe uteje urukundo rwawe ibigeragezotu basi ntakundi
Ese ko mwatangiye mutubwira ko ari Martin na Divine yabaye John na Divine gute? Mubikosore kabisa.
MURI Episode ya 39 mwavuze Martin umwe watangaga amahugurwa kandi John ntamahugurwa yatanze.ubwo mwibeshye rero ni Martin mukosore mwibeshyera John ni inyangamugayo.Aliane nawe ndumva ari birihanze nta nkumi y’umutima imurimo .nawe se umuntu witera selfi nabandi basore bahuye bwa mbere nzaba mbarirwa
Na njye nk’abambanjirije ndibaza ukuntu muri episode ya 39 Dorlene yahamagawe na Martin none akaba yahindutse John
Bjr,ariko njye sinasobanukiwe ukuntu Martin yahindutsemo John mumfashe mubimpurize.Hanyuma Aliane warwisenyeyeho pe !kuko ariya mafoto yawe na Sam ntuzi icyo azayakoza ,ntuzi comments azashyiraho kdi wibuke ko online na Cheri wawe ayijyaho ubwo rero nakugira inama yo kuba ushaka ubusobanuro uzaha umukunzi wawe kandi ntibizakorohera ndakurahiye.
rwose iyi nkuru yandika ni umuntu kwibeshya yibeshye rwose ariko namwe musoma mushobora gusimbuza izina irindi mwibukeko aho bari bicaye bahagiye bavuye mumahugurwa kandi john ayo mahugurwa ntiyarayarimo muhitamwumvako ari martin rero.gusa Dovine arambabaje utatiye igihango yagiranye na BROUN
Yewe ga yewe ga Dovine, ndabona amaze kuba igikurankota mu gusogongera vino pe! ubuse ishuri ryo azarishobora n’agira amahirwe yo kurijyamo? azadodesha tu birangirire muri wa mugani wo muri kaminuza ngo “Umuswa wicaye neza aruta umuswa wicara akiga”. Martin mperuka ariwe wiruka ku ijipo, amaherena cg se meshe n’ibigudi none bibaye John? Birashoboka ko ari ukwibeshya, ariko bibaye ari John, yaba atangiye gutakaza amanota y’ubupfura no kwanga umugayo. Uyu mukobwa (Aliane) se we ko mbona atangiye kunanirwa gufata icyemezo? Umukunzi aramuhamagaye ubugira gatatu kose ariko ntiyitaba, Sabizeze ati nkwifotorezeho ati ngaho gira vuba, ibi ni ukutareba kure. Iyo umuntu ntagahunda mufitanye ntayo muba mufitanye, rero ntaba akwiye gutinza mu nzira keretse ari ubutabazi ugiye gukora. Ubuse nasanga ari son Coeur uri hanze aho ko hari igihe biba ngombwa ko ushakisha uko wamenya uwo mufatanyije inzira (niba koko agena cg ahagaze, niga yihuta kukurusha cg se aseta ibirenge, niba kugendana abiha agaciro cg se apfa kugenda gusa nkudafite icyerekezo) niba ariwe muri ayo masaha kandi adashaka kwitaba ubwo arabona ubusobanura? Icyo niteguye nuko agiye kubeshya kandi niba hari ikintu kibi, kibi kandi kibi ni ukubeshya kuko iyo bimenyekanye iteka icyizere ugirirwa gihora kiri munsi ya ntacyo. Hanyuma jye ndi Gasongo na Nelson nakomeza gukurikiranira hafi Dovine ngo byibura ndebe ko Brown yazasanga urubuto yabibye rukaba rwari rwameze rutarariwe n’inanda.
mukosore ni martin ntabwo ari john wasangiye na Dovine
iyi nkuru yayobyemo gatoya ntakuntu izina ryajoni wintangarugero ryarikujyana niyinkuru kand rifite ububyeyi muriyinluru
Martin… John?? mudufashe tuve mu rujijo. Gusa imyitwarire n’amagambo ya Aliane kuri Nelson biragaragara ko ariya mafoto ashobora kuba yaratandukanyije Aliane na cheri we akaba ariyo mpanvu ashaka kureshya Nelson. Nzaba ndora..Murakoze umuseke wacu.
Mwakoze basomyi nawe mwanditsi w’iyi nkuru, gusa abafite impungenge ku mazina umwanditsi yabisobanuye kandi anasaba imbabazi ko habayeho kwibeshya kumazina, ikindi umwanditsi turamusaba kutubwira amakuru ya mama brown, papa brown na brown.
komerezahooooo
Thx umwanditsi mwiza gukosora nari kubabara iyo aba ari John nukuntu nari maze kumukunda kubera ubwitange n’urukundo yagaragarije uyu muryango mugari dukunda.
Amahoro basomyi dusangiye gusoma online game. kwibeshya bibaho kd inkuru irangira umwanditsi yabiseguyeho.
Umwanditsi imana imuhe umugisha yadukuye murujijo narintangiye kumva igiye kubiha kubera john yarataye ubunyanga mugayo muziho.
amahoro y’lmana kurimwe mwese dusangiye iyinkuru,nokubanditsi bayo!gusa inkuru irangira,umwanditsi yatwiseguyeho KO yabayemo kwibeshya kumazina!aliane sewe!konumva ibye bitoroshye!?divine konumva atari umukobwa wumutimara?!ngo ntiyategereza imfungwa!?ahubwose konumva afatafata!?nukonyine!brawn niyihangane nafungurwa azabona undimukunzi umwizihiye!bibaho!mwarakoze guhura,mukahatubera twebwe abatarabashije kuboneka!kdi mwakoze kudusogongezaho uko byari bimeze.byaribyiza!imana ibahe umugisha.
Mwakoze gukosora amazina yari yateje abasomyi urujijo.
Ndashima umwanditsi ko akomeje guteza impano yifitemo imbere kandi bifasha abasomyi bitewe n`inyigisho zijyanye nubuzima n`imibanire bikubiyemo. Gusa ndasabagako byarushaho kunoga Episode yose ntikiharirwe n`ikiganiro kimwe cg theme Imwe.
Nelson nbuwo yumvise amakuru ya Dovine atandukanye nuko yaramuzi yitonde nawe atazagwa mumutego agire ubushishozi muri byose kandi ashyire imbaraga munshingano z`akazi afite atange umusaruro.Numvise Dovine afitanye communication na Brendah nawe niyitonde amenye ibye neza, Kandi ibyo Aliane avuze byose nawe abishungure akuremo ibyingezi, ndizera agomba gufunguka amaso akamenyako isi idasakaye. Mugire amahoro
Muge musoma neza murangize inkuru ntawutibeshya kandi umwanditsi yabisobanuye neza
kondeba inshanze!
Ariko nta n’igikuba cyacitse kuko niba nasomye neza nabonye izina john ryajemo inshuro 1 gusa ahandi hose hari Martin. So,ni ukwibeshya gusa.Ariko inkuru isigaye iza ari ngufi cyanee Ku buryo ubonye title yayo uhita umenya n’uko iri burangire.Bibaye byiza byakosorwa ikagira stories zitandukanye nk’izo muri Eddy byabaga biryoshye cyane,hajemo abantu batandukanye
Comments are closed.