Episode 39: Nelson na Gasongo bahuye na Dovine i Kigali baramumenya
Nitegereje Gasongo wazaga adusanga, mba nkubitanye amaso na Dovine ngira ngo ndi kureba macuri! Yari yambaye neza cyane birenze mba nibutse ya ntambuko ye yajyaga indangaza, ubwo yabaga azamuka ku mutaka ajya kwa Brown yagira atya akaba arampepeye nkazamura amaboko n’amaguru! Oh my God!
Nahise nihuta ngenda mbasanganira maze mbagezeho ndamuhobera cyane, ndamugumana abatambukaga bakajya bahagarara gato bakatwitegereza.
Njyewe – “Ndarota se cyangwa? Dovi! Ni wowe?”
Dovine – “Ni njyewe rwose mbega mwebwe!”
Njyewe – “Oya, ushobora kuba uri impanga ye, ni Dovine nzi?”
Dovine – “Yego sha! Uwo uzi pe!”
Njyewe – “Wow! Dovine wa Brown! Ako kantu ni ko gahatse amateka yacu tuzahora twibukira ahantu nk’aha!”
Dovine – “Yego sha mbega byiza! Uzi ko nongeye kubabona!”
Njyewe – “Yoh! Ni ibyishimo byinshi kuri twe ni ukuri. Gaso, Dovine se umukuye he?”
Gasongo – “Bro, ni ya mahirwe y’Imana kabisa, dore mbaye ngisohoka hariya nkorera mba mbonye umuntu uva kuri moto ngira ngo ni umukiliya uje mba nsubiyemo, ndategereza ndarambirwa nibuka ko tegereza ituranye na heba, ndasohoka ndakinga.
Ngihindukira mbona ahubwo aho moto yamusize ari ho agihagaze, ubwo nahise niseka ndazamuka mucaho, bya bindi byacu rero by’abasore ngo kizira guca ku mutoto udakebutse, nahise nubahiriza amategeko ndakebuka nkimukubita amaso mbona ni Dovine ni ukuri!
Nahise musuhuza rero mubwira ko dusigaye tuba inaha njye nawe, tuje kukureba hariya kuri bureau dusanga mwakinze nguhamagaye biranga si nzi ukuntu narebye neza mbona umuntu wambaye uwo mupira nsanga ndawuzi mfa guhamagara ku bw’amahirwe mbona ni wowe!”
Njyewe – “Yeeeee! Gasongo arabikoze kabisa! Nanjye kuva ubu nzajya ngenda, na ko reka uraje umbone! Wasanga rimwe mpindukiye nkagwa nko kuri Jojo!”
Gasongo – “Ibyo byo!”
Njyewe – “Eh! Dovi, uzi ko nari nibagiwe, uyu yitwa Aliane turakorana! Alia, uyu yitwa Gisa Dovine ni umugore w’umuryango!”
Twese – “Hhhhhhhhhh!”
Dovine – “Mbega Nelson, urabihuhuye neza neza! Rata Alia, turabishimiye cyane!”
Aliane – “Natwe turabishimiye ni ukuri, kandi murisanga.”
Njyewe – “Dovi! None se wowe na Kigali bite?”
Dovine – “Sha nyine nari naje nje kwiyandikisha ndashaka gutangira kwiga ejo bundi muri university.”
Njyewe – “Wow! Byiza cyane kandi courage, ba uduharurira inzira ejo cyangwa ejobundi natwe tuzaza tugusanga Imana nidushoboza.”
Dovine – “Yego sha! Courage ni ukuri pe!”
Njyewe – “Dovi, wageze mu rugo se ukahareba ubutaha ukazajya uza utayoboza?”
Gasongo – “Ako kantu Nelson, Dovi nizere ko udahakana!”
Dovine – “Oh! Niba atari kure ariko?”
Aliane – “Oya ntabwo ari kure nanjye nabihamya, ahubwo reka tugende!”
Twarahindukiye dutangira kugenda tuganira bisanzwe amakuru yo yari menshi ariko mu muhanda ho burya hagenewe kuganirira ibyo wumvise kuri radio cyangwa wabonye muri film, natwe twari muri blague nyinshi zatugejeje mu gipangu twatahagamo tutabizi.
Gasongo – “Dovi, hina akarenge dore twahageze!”
Dovine – “Hahhh! Gaso wabimenye ko nari ndushye!”
Twese – “Hahhhhhhh!”
Gasongo yahise afungura umuryango twabagamo nanjye njya gushaka intebe kwa Aliane duha karibu Dovine aricara natwe twirwanaho tureba aho twicara aho hafi njye wakundaga kwiyicarira hasi nari nshyizwe igorora.
Njyewe – “Dovi, nubwo wenda imbere ku mutima hatabura ubukonje, ariko ni ukuri ndabona inyuma ukeye pe!”
Dovine – “Sha wabimenye, uwambona ngenda wagira ngo ndi umuntu ariko narashize, gusa ubu nyine ndi kwiyegeranya ngo ndebe ko nakwiyubaka.”
Gasongo – “Oolala! Pole sana bibaho Dovine wacu!”
Njyewe – “Sha natwe rero utubabarire ntabwo twagutaye ahubwo ni uko urugamba rwari rugeze mu mahina.”
Dovine – “Oya, sha wivunika, byose erega ndabizi! Mwakoze ibyo buri umwe wese atakora kandi mwarakoze cyane kuhaba intwari.”
Gasongo – “Cyakora ubu twari turi kwiyegeranya ngo noneho dutangire kwita kuri Brown n’umusaza ndetse dusigasire n’igisabo yasize ajishe!”
Dovine – “Ikihe se?”
Gasongo – “Wowe Dovine mwiza cyane!”
Dovine – “Eeeh! Ni byiza, mwe se mwagiye kubasura?”
Njyewe – “Yego! Duherukayo vuba aha mu minsi yashize tuvuye aho twabaga mu cyaro, twese twari kumwe, twasanze baraho bihanganye.”
Dovine – “Uuh! Njye rero byarananiye kongera kujyayo.”
Gasongo – “Uuh! Dovi, nawe uri hafi yabo koko?”
Dovine – “Reka reka! Ariko arumva ubundi ubwo nabivamo, gutegereza imfungwa n’abagororwa?”
Njye na Gasongo twashigukiye rimwe dutangira kwibaza niba ibyo twumvise ari byo njye na kurugutuye amatwi nkeka ko haba harimo injereri maze ngorora umuhogo ndamubaza.
Njyewe – “Dovi, ubanza wifuza ko twikomereza blague, urazikunda se?”
Dovine – “Hahhhhh! Blague se? Ndazikunda pe! Ariko ndanatashye natinze tuzazitera ubutaha.”
Gasongo – “Ubwo byari blague reka niruhutse, ahuiiiiii!”
Dovine – “Hahhhhh! Wari uruhijwe n’iki se Gaso?”
Gasongo – “Ni ukuri umutima wari uturitse kubera gutera cyane. Dovi, none se utashye ku Gisenyi cyangwa ni hano hafi muri uyu mujyi?”
Dovine – “Oya, hari ahantu ndara ejo nibwo nzasubira ku Gisenyi nkajya kwitegura kuza gutangira.”
Njyewe – “Dovi, none se waretse tugapanga kuzaza ku Gisenyi hanyuma tukajyana nawe kubasura, tukabakomeza tukababwira ko tugiye no gutangira kuba hafi yawe!”
Gasongo – “Eeeeh! Ako kantu kaba ari sawa ni ukuri! Nelson kora aha, urabikoze kabisa Dovi! Si byo se ko utikiriza?”
Dovine – “Uuh! Dusura bande se?”
Njyewe – “Brown na Papa we sha!”
Dovine – “Uuh! Muzagende mubasure nanjye muzaba mubansuriye. Eeeeh siiiii! Muceceke arampamagaye weee! Ubu se ndamubwira ko ndi he koko?”
Dovine yafashe telephone maze akanda yes ashyira ku gutwi, maze atangira kuvuga asa n’utanga ibisobanuro byinshi hashize umwanya utari muto bavugana, ijambo yasorejeho ni “ndaje nonaha!”
Dovine – “Sha reka ngende rero ndabasuye, si byo?”
Njyewe – “Dovi, nyamara nubwo ugiye twashakaga…!”
Dovine – “Oya, sha Nelson, ndi kwihuta arantegereje ibindi uzanyandikire nujya Online. Si byo? Uzabwire Brendah aguhe nomero yanjye!”
Ako kanya Dovine yahise ahaguruka tubonye yafashe umwanzuro, natwe turahaguruka turamuherekeza tugifungura urugi rw’igipangu tubona moto itambuka ahita ayihamagara vuba, bamuha casque arurira aradupepera acaho.
Natwe twahise duhina umugongo maze dusubira inyuma tugeze mu nzu Gasongo ahita ambwira.
Gasongo – “Nelson, wamenyera niba ndi kurota cyangwa ndi maso?”
Njyewe – “Ahubwo se nanjye ko numva ahari ntari kumva neza?”
Gasongo – “Buriya ahari ni bya bindi bita stress biba ku bantu bakora akazi cyane reka turyameho gato dushobora gukanguka twakize!”
Njyewe – “Ariko byanashoboka ahari! Nanjye ndumva uko biri kose ibyo numvise bije macuri?”
Gasongo – “Nelson, Dovine ni we witonze akavuga ngo “Ntiyategereza imfungwa n’abagororwa?”
Njyewe – “Uuuh! Ni na we uvuze ngo “Muzagende mubasure ubwo nanjye muzaba mubansuriye.” Ariko se ubundi uriya ni Dovine nzi?”
Gasongo – “Nelson, ni we pe!”
Njyewe – “Niba koko ari we isi yaba ihindura!”
Gasongo – “None se ubu dukoze iki Muvandi?”
Njyewe – “Gaso! Tuzakomeze tugerageze amaherezo nitujya gusura Brown Dovine akanga ko tujyana tuzamenya ukuri, gusa bibaye ari byo nababazwa cyane na Brown wazajya ahora yicuza!”
Gasongo – “Ariko Mana we! Kandi ibi byose ni Pascal!”
Njyewe – “Byihorere musore w’i Rwanda, ahubwo se ko nari nibagiwe kukubwira ko John yansanze ku kazi uyu munsi.”
Gasongo – “Eeh! John? Twagumye mu bya Dovine naho na John yaje kukureba?”
Njyewe – “John uzi rwose yaje, ngo yari aje kugura ibikoresho no kwandikisha Mukagasongo Gaju!”
Gasongo – “Eeeh! Utambwira ko bari kumwe bagasubirayo ntamubonye?”
Njyewe – “Oya subiza amerwe mu isaho nanjye ndahoze yaje wenyine. Gaso, twavuze byinshi cyane ariko hari ibyantangaje, uzi ko hano tuba ahazi?”
Gasongo – “Inka yanjye! Ye? Ngo arahazi?”
Njyewe – “Cyane rwose n’urugi, ibirahuri n’isakaro byose arabizi, ahubwo igihangayikishije kuruta ikindi ngo ni uko hano tuba ari mu ndiri y’abajura ngo tugire twimuke naho ubundi bazaducucura n’ama rapport barayiba!”
Gasongo – “Yampaye inka data! Ubwo se umuntu yajya he noneho?”
Njyewe – “Gusa namubwiye ko tubitekerezaho tukaba twizeye Imana, ariko se ubundi niba yarahabaye mu myaka makumyabiri n’indi ishize ibya kera ni byo akigenderaho? Puuu! Kama mbayambaya nibatwara bazatware haguma amagara!”
Gasongo – “Nanjye ntyo Nelson! Nta kubungana matela ngo urahunga icyo utabona, tuzayibamo ye nubwo mbona bazirwaniramo!”
Tukiri aho hari umuntu wakomanze maze Gasongo arakingura tubona hinjiye Betty yifata mu mayunguyungu ubundi akubita igitwenge.
Betty – “Ego ko Mana rero! Boss, wicaye hasi?”
Njyewe – “Betty, sinakubwiye ngo ujye unyita Nelson koko?”
Betty – “Eeeh! I am sorry, ntabwo nzongera! None se ko wicaye hasi ukaba wambaye n’ibirenge?”
Njyewe – “Ndabikunda cyane buriya ntiwabyumva!”
Betty – “Ahaa! Ngaho basi muze tujye kurya turabategereje.”
Gasongo – “Ntiwumva se ahubwo turaje mu kanya Betty mwiza!”
Betty – “Yeeee? Ngo iki?”
Gasongo – “Inka yanjye? Ubwo se ko wari wikubise hasi wizunguza, ubwo wari kuba uzize iki koko?”
Njyewe – “Gaso, winsetsa noneho. Betty rata igendere turaje.”
Nahise nshyiramo agapira ubundi turasohoka, dusanga Aliane, Mireille, Isaro na Betty bicaye hanze bazengurutse aga plateau kariho ibiryo, natwe turicara dutangira kurya na stories nyinshi cyane, kubera gutwarwa ntitwamenye n’igihe byashiriye, wabonaga ari mood nziza cyane ngashimishwa by’umwihariko na Aliane wakundaga kutwitangira atwitaho bikantera kumva umunsi umwe nzamumurikira Brendah wanjye.
Twasezeranyeho tujya ku ryama mu gitondo tubyuka kare nk’ibisanzwe twerekeza ku kazi, ntitwasiganaga mbega twari nk’ikipe iba hamwe, njye na Aliane twageze ku kazi abandi na bo abatega baratega buri wese ajya ahe.
Uwo munsi nicariye akazi nabonye nkeneye, sinakuye amaso kuri machine natangaga ibisobanuro byinshi ku mikorere yacu dore ko isura yari yahindutse mbega muri make nasaga na yo.
Navuye kuri machine njya kuri telephone naho nkomeza gusubiza message zari nyinshi zimbaza uko bakorana natwe, maze ngera kuri message yavugaga ngo:
“Njye ndi umucuruzi, hano muri Kigali, nabonye nimero za telephone zawe, ese ni wowe uri ku ifoto cyangwa?”
Nkimara gusoma iyo message numvise amasoni aje, maze nongera kuyifungura ngo ndebe koko ukuntu nsa, nibajije byinshi ariko mbura impamvu yaba imuteye kumbaza niba ari njye cyangwa ari undi.
Maze kwitegereza nahise nsubiza nitonze ngo:
“Ni njyewe Nelson rwose, ahubwo se mwifuza ko twabasobanurira ibijyanye na service za Company?”
Hashize akanya maze numva message ngo ‘dwiii!’ Nyifungura vuba yagiraga iti:
“Uuuuuh! None se witwa Nelson koko?”
Byanteye kongera gutekereza kuko byavuye ku ifoto bikajya ku izina, naratekereje ndongera ndatekereza igisubizo mbona kije mu ijambo ryiza nkunda nandika ngo.
“Yego!”
Nkimara gukanda kuri send nahise nirukira kwa Brendah ariko mubura Online maze nshyira telephone hasi nsubira kuri machine.
Nakomeje gukora ari nako nkomeza kubona abantu benshi bifuza kumenya byose maze nkabasobanurira ntitangiriye itama. Nkiri muri ibyo nagiye kumva numva Aliane arambwiye ngo:
Aliane – “Ariko Nelson! Ako ni akazi gusa cyangwa harimo n’akarenzo?”
Njyewe – “Hahhhhhhh! Kubera iki se kandi?”
Aliane – “Uzi ukuntu uba uhanze amaso Machine ukibagirwa n’abantu muri kumwe koko?”
Njyewe – “Ko ejo se wambwiye ngo ndamutse mpuye na Giti mu jisho yankuramo iyo kotsa urumva ntakwiye kwigengesera?”
Aliane – “Oya sha humura ntacyo yagutwara, ahubwo se uriya mukobwa wabasuye ko atansezeye ntabwo azi ko ndi sister wanyu?”
Njyewe – “Ooh! Habaye impamvu ituma yihuta ahita agenda mutongeye kubonana wihangane!”
Aliane – “Ese Maama! Ariko ubundi buriya uriya mukobwa ni cherie wa nde muri mwe?”
Njyewe – “Ntawe pe! Ariko impamvu navuze ngo ni uw’umuryango hari umu brother wacu babyumva kimwe ukuntu!”
Aliane – “Maze nabonye muzi!”
Njyewe – “Ngo wabonye umuzi?”
Njyewe – “Ubwo se ntiwaba umwitiranya? Cyangwa?”
Aliane – “Uuh! Sha si nzi nanjye niba ari ukumwitiranya cyangwa ari uwo nzi, gusa niba ari we Imana ibahumure amaso mumenye ingendo ye muhitemo kuyigana cyangwa kugenda iyanyu!”
Njyewe – “Uuh! None se Dovine uramuzi koko?”
Aliane – “Harya, niko yitwa?”
Njyewe – “Yego!”
Aliane – “Eeeeeh! Ntabwo nabyibukaga ahubwo nahise nisubiriza amaso inyuma nibuka igihe mubona somewhere!”
Njyewe – “Ngo somewhere?”
Aliane – “Yiiiiiiiiii! Somewhere maze, in action!”
Njyewe – “Uuuuuuh ibyo se kandi ko ntabisobanukiwe ni ibiki?”
Aliane – “Hahhhhhhhh! Wowe ntabwo wabikurura ngo ubishyikire kuko bigusumba, ahubwo reka twisungane turebe ko tubishyikira.”
Njyewe – “Ok! Nta kibazo noneho reka turebe ko twabishyikira njye nawe, ngaho mbwira.”
Aliane – “Uuuuuuh! Uriya ndamuzi nako wenda si nzi niba ari we, gusa umunsi tuza mu mahugurwa yanyu twahuriye ku ifiriti!”
Njyewe – “Ngo ku ifiriti?”
Aliane – “Ku ifiriti da! Mbaza uti he?”
Njyewe – “Niho nshaka kumenya Alia, ariko si uko nkunda amagambo ahubwo ni uko nshaka kumenya neza niba koko ari Dovine nzi?”
Aliane – “Oooh! Koko se ni we cyangwa wenda namwitiranyije?”
Njyewe – “Eeeeeh! Ko numva se ahubwo uko ubivuga bigaragara nk’amabara? Mpitiramo niba nkeneye kubyumva nk’umuntu namenye kandi nifuza kuzamenya imitaga n’imitaga!”
Aliane – “Nelson, nubwo nakumenye nanjye nkifuza ko uba uw’imitaga n’imitaga ni na ko nifuza ko uba uw’ibihe byose ndetse ukaba uw’ibihe byose kuri njye no ku bo waje usanga.
Ntabwo ari uko warushije abandi uburanga kuko ari byo benshi ubu bishimira, ahubwo warushije abandi kwerekana ko wowe ubwawe ufite icyo wifitemo gituma tuvuga ngo Nelson!
Abatakuzi cyangwa abakubonye ukambakamba wiga kuvuga bazi ko utavuga ngo tukumve kuko bazibye amatwi bibwira ko utabikwiye.
Ariko ubundi mu buzima burebure turimo umuntu agirwa icyo ari cyo n’ubuzima yanyuzemo cyangwa n’umurongo we ubwe yicira ngo agere ku byo yifuza.
Nelson, icyo ni igisubizo cyawe ariko icyo nifuzaga kukubwira ubu ni uko nubwo ntifuza kwinjira mu buzima bwanyu, uriya mukobwa muzi bisa nk’ibihagije.
Njye namubonye umunsi twari muri Pub njye na Martin na Dorlene, yaje ahamagawe na Martin kuko bari baramenyanye Online mbega Chat yari ibyaye amavuta, ntibari bakabonana n’umunsi n’umwe.
Yaraje adusanga turya aga firiti maze na we aricara aratuza turasangira gusa icyakurikiyeho…………!”
Ntuzacikwe na Episode ya 40 muri Online Game………..
*****************
ITANGAZO
Online Game & Unity Family WatsApp group inejejwe no kumenyesha abantu bose bakurikira inkuru ya Online Game ko hateganyijwe umunsi wo guhura kw’abasomyi b’iyi inkuru ya Online Game mu rwego rwo kumenyana, kwishimisha ndetse no gushyiraho gahunda y’ubufatanye( abishyize hamwe ngo nta kibananira).
Uwo munsi w’UMUHURO uteganyijwe tariki 12/03/17 ukazabera City Valley Hotel Nyabugogo, kuva saa 10h00 za mu gitondo kugera saa 15h00.
Kwitabira umuhango ni kwishyura 5 000Frw kuri telefone ya Angelique Umulisa ni 0788608117 comptable wa group Online Game & UNITY FAMILY (Iyo umaze kwishyura uhabwa ubutumwa burimo numero izagufasha kwinjira ahabereye umuhuro).
Ukeneye kugira ikindi wabaza kuri iyi gahunda wahamagara kuri iriya numero yatanzwe hejuru.
Ubuyobozi bwa Group ya WatsApp “ONLINE GAME & UNITY FAMILY”.
21 Comments
Mbega Dovine ndumiwe pe gusa nkurikije amagando ye ngo ntiyabivamo ibyo gutegereza imfungwa n’abagororwa nta muntu umurimo.
Morning,Yewe niba utamusebeje yaba yarakoze amabi pe kabishwye avuze ko atategereza imfungwa kabisa ntakwiranye na brown pe. Nelson muve murayo mwumve neza impamvu john ababwiye,ahubwo se uriya muntu ubajije niba ifoto ihuye n’amazina yawe buriya si mère wawe da? Dutegereze.
Ehhhhhhehehehhe, birabe ibyuya ntibibe amaraso niko numvaga kera bavuga. Dovine se mwokagira Imana mwe, ahaaaa, narabivuze ngo aba basore bakwiye kumwitaho kurusha Gaju na Brendah ibi bakabikora ku bwo kuramira amaboko ya Brown udahari. Cyakora hari ubwo umuntu aba yayteshutse inzira ariko akaba atari yagera aho irangiriye ngo yenda agwe mu rwobo cg ngo nakenera gusubira inyuma abure iyo yanyuzemo agera aho ageze, bibaye aruko bimeze byaba ari amahire najo ubundi ubanza Dovine ari hafi gukora ya mpanuka yamuteye kugendera mu kagare, uko mbyibuka mu musogongero wa onkine game. Reka dutegereze, John se nako ise wa Nelson araza kubyumva nibamuhakanira ko batari bwimuke?
Mana yanjye ko numva Dovine ari umukinnyi wa hatari. Koko byose biba Imana izi impamvu kuba Brown afunze bitumye hamenyekana imico ya Dovine.
Wooow.!!!
Divine arambabaje cyane
yoooh mbega dovine umbabaje weeee arahemutse nukur pe ubw c ako gahinda brown azagakizwa niki noneh kok?dovine nanjye urambabaje pe kuko uri kwirukirira ibigusiga ugasiga ibigusanga ndabona uzab nkande harya n jojo uhmmm.basore mwihangane kd mukomez urugamba mwatangiy mukomez mushyire hamwe muzatsinda
ngaho!daa!!! dovine ko atari shyashya ubuse iyinkuru bazayibwire bulaun cg bazabiceceke!? jojo aranze akomeje kubura pee
Bjr ndakeka aringe usomye mbere gusaiyi nkuru yanyu turayikundape ahubwo bibaye ari ibishoboka mwazajya mutwihera nk’ebyiri ku munsi gusa pe brendah nadacunga neza nelson aramuca mu myanya y’intoki pe naho brown nakure amaso kuri dovine kuko ntakiri uwe pe. Ntagushidikanya john we ni papa wanelson naho hariya bagasongo babaniho hari iwabo was maman brown john akaba ariwe warumukozi wabo.
Abaza kujya my muhuro mugire ibihebyiza n’umunsi mwiza.
Good story. Gusa Aliane ndumva ntashaka gukundana na Nelson kuko byaba ari kimwe na Destine na Eddy!
Nibyiza cyane kabisa komeza
eh!
Ehehhe ntibyoroshye dovine ni umukinnyi.
ngaho da!!!!!!
ntabiviga ngo Dovine nikirara!!!!™
kuki Brown iteka akorera mugihombo kweri!!!!
Dovine nikirara sinzi impamvu ahuma amaso abantu.
ndatekereza ko byose Brown azabimenya.
ikindi wowe Nulisoni witondere amagambo nibikorwa Aliane akubwira hato ytazisanga mucyobo utazivanamo.
ibyo byokujya kumumurikira Brendah aricyo kibanze?
urabura kumumurikira umusaruro wicyo kugeraho, ngo urajya kumumurikira Brendah!!!!
plz wishaka gutera Brendah kugukeka petit yangu.
bangutsa akandi
ESE burya divine nuko ateye brown yongere kwihangana peee
mbaye uwambere kugasoma srko nelson yitondere uwo alliane ashobora kuzamukoresha ibara
wow! iyi story iryoheye umubiri na Roho wallah.
Dovine azabana n’abahari gusa se ye?icecekere sha urebe ngo Brown arafungurwa ubuzima nukagenda neza ukamwifuza
Kmez Mus
Story ya kweri kbs. Mukomeze muduhe. Ese nta kantu mwazajya muduha nka 2 at a time?
Comments are closed.