Digiqole ad

“Return of Lions” Filimi na Minisitiri w’Intebe na Mme we baje kwirebera

 “Return of Lions” Filimi na Minisitiri w’Intebe na Mme we baje kwirebera

Mu ijoro ryakeye muri Century Cinema i Kigali hamuritswe filimi ivuga ku igaruka ry’Intare mu Rwanda yiswe “Return of Lions” ni filimi yaje kurebwa n’abantu benshi banyuranye barimo na Minisitiri w’Intebe hamwe n’umugore we.

Abantu benshi barimo n'abanyacyubahiro baje kureba iyi filimi yamurikwaga bwa mbere
Abantu benshi barimo n’abanyacyubahiro baje kureba iyi filimi yamurikwaga bwa mbere (Premiere)

Iyi filimi mbarankuru ivuga inerekana uko izi ntare zabanje kugorwa n’imibereho mishya mu cyanya cy’Akagera n’uburyo zaje kumenyera vuba u Rwanda rokongera kugira intare umwami w’ishyamba.

Iyi filime igaragaza uburyo intare  eshanu zazanwe mu Rwanda byazifashe iminsi irenze umwe kubasha kwiyicira umuhigo uzibeshaho.

Inyamaswa zinyuranye muri pariki y’Akagera zatunguwe no kongera kumva umutontomo w’intare nk’uko bigaragazwa muri iyi filimi.

Muri iyi filimi hagaragara uburyo inyamaswa nk’isha n’impala zahuruye kureba izi nyamaswa nshya zaje mu ishyamba imwe muri zo ibigenderamo zihita ziyica.

Utundi tunyamaswa turimo amasatura, imbogo, impongo n’izindi zose zazaga kureba izi nyamaswa nshya aho zibyagiye zigaragaza kugira amatsiko.

Impyisi mahuma zo zabanje no kwirukankana izi ntare bigaragara ko zitazihaye ikaze.

Byabanje kugora izi ntare gufatisha no kuyobora ishyamba.

Imwe muri izi ntare yitwa Shema niyo yabaye intwari mu zindi niyo yabanje kujya mu muhigo ndetse itanga izindi umuhigo zirafungura, hari hashize iminsi ibiri zigerageza kumenyara ishyamba rishya.

Iyi filime yamaze gushyirwa mu Kinyarwanda yakozwe na Alexander Sletten umenyereweho gukora filimi ku buzima bw’inyamanswa, yemeza ko ubu igiye kujya yerekanwa no kuri televiziyo ziri ahahurira abantu mu bice bituriye iyi parike.

Alexander Sletten (iburyo) wakoze iyi filimi ku Ntare zigaruka mu Rwanda. Aha yari kumwe n'umwe mu bayobozi ba Pariki y'Akagera bavuga kuri iyi filimi
Alexander Sletten (iburyo) wakoze iyi filimi ku Ntare zigaruka mu Rwanda. Aha yari kumwe n’umwe mu bayobozi ba Pariki y’Akagera bavuga kuri iyi filimi

Intare umwami w’ishyamba yagarutse mu Rwanda mu 2015 , nyuma y’imyaka isaga 20 zicitse mu Rwanda kubera kwicwa no gusagarirwa n’abari baturiye batike b’aborozi.

Intare zaje ari zirindwi zivuye muri Afrika y’epfo ubu zimaze kuba 17 kandi ngo ubwiyongere buzakomeza.

Abasura Pariki y’Akagera ngo bariyongereye mu buryo bugaragara, mu 2015 abantu 30 000 basuye iyi Pariki kandi ngo hejuru wa 50% ngo bari abanyarwanda.

Buri myaka ibiri hakorwa ibarura ry’inyamanswa ziri muri icyi cyanya hakoreshejwe ibyogajuru, iriheruka ryekanye ko ubwoko bw’inyamanswa butandukanye bwiyongereye, zavuye ku 6 000 zariho mu 2010 zigera hejuru ya12 000 mu 2015.

Mu ijoro rya mbere Impyisi nyamununu zo ntizahaye ikaze izi ntare kuko zanazishushubikanyije zitazishaka hano
Mu ijoro rya mbere Impyisi nyamununu zo ntizahaye ikaze izi ntare kuko zanazishushubikanyije zitazishaka hano
Impala zatunguwe no kubona izi nyamaswa nshya zitari zizi muri iri shyamba ryazo, naho ni indi ndyanyama yazizanywemo. Iyi mpala yaje kureba izi Ntare
Impala zatunguwe no kubona izi nyamaswa nshya zitari zizi muri iri shyamba ryazo, naho ni indi ndyanyama yazizanywemo. Iyi mpala yaje kureba izi Ntare
Isatura hano nayo yaje kureba izi nyamaswa nshya mu ishyamba, Intare hano yaguye agacuho iraruhutse, isatura inyuma yaje kureba iby'aba bashyitsi
Isatura hano nayo yaje kureba izi nyamaswa nshya mu ishyamba, Intare hano yaguye agacuho iraruhutse, isatura inyuma yaje kureba iby’aba bashyitsi
Shema niyo yabaye iya mbere gufata uyu muhigo wa mbere wazo mu Akagera, hari hashize iminsi ibiri zitaramenyera
Shema niyo yabaye iya mbere gufata uyu muhigo wa mbere wazo mu Akagera, hari hashize iminsi ibiri zitaramenyera

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Mwiriwe
    murakoze kutugezaho iyo nkuru ariko mujye mugerageza
    mwandike amagambo arimo Discipline,hejuru mwabyanditse neza kuri Titre rwose
    ariko hasi mwabizambije
    kuvuga Nyakubahwa Ministre w’Intebe ngo yazanze nu mugore we nge numva bitavugitse neza
    kuko uvuze Mme byaba byiza kurushaho.
    MURAKOZE.

    • Rwose nanjye numva kwitwa umugore ntakibi kirimo kuko iyo utari umugore uba uri umugabo Madame ntabwo ari ikinyarwanda

  • Pariki yacu iyoborwe nabazungu koko???

    • Yes, ni iki kitayobowe n’abazungu ? Uretse na park irimo ibihuru n’inayamaswa, n’ibindi bice birimo abantu n’ibintu na Frw, hayobowe n’abazungu. Abazungu uzabahungira he ?

    • Nanjye ntabwo mbyumva neza kandi turi kwigira nokwihesha agaciro.Si aho gusa ngo recteur wa université ngo mu bajyanama ba prezida.Muziko kuva kera u Rwandwa rwari rwarasezereye abanzungu mubuyobozi bwa kaminuza aho Nsanzimana sylvestre yabaye recteur wa mbere wa kaminuza? Turajya inyuma cg turajya imbere?

  • Jado aha nta discipline nke umunyamakuru yagaragaje rwose none se Madame cg Mme nkuko wabihinnye n’ikinyarwanda ? none se izina umugore ntiryemewe? abantu kuki babita abagore mukumva ko nta kinyabupfura kirimo . Ijambo umugore ni ijambo biblique Imana yaravuze ngo azitwa umugore kuko akuwe mu mugabo.

    Kuki mutavuga ngo Nyirakanaka arikumwe na Monsieur we? kuki muvuga umugabo we? umugore biremewe cyane rwose nta kinyabupfura gike kirimo. Njye sinjya mbabazwa no kwitwa umugore pe

  • mutaka ubushomeri kandi akazi mugaha abanyamahanga

  • ARIKO NANJYE NDUMVA KUBA UMUNYAMAKURU YAKORESHA IJAMBO UMUGORE AHUBWO ndumva aribyo byiza kurusha uko yavuga Mme kuko ibyo Mme si ururimi rwacu peeee!!!! so pole sana kubagore batishimiye kwitwa ABAGORE!

    • Uri mukuri rata, dufite ikibazo gikomeye kuko hariho abantu benshi batari kwishimira amwe mu mazina ari mururimi rwacu!!Ntibavuga Madame , bavuga: Umugore, Niko biri Mu kinyarwanda.Murakoze

  • MWIBUKE KO KUWA 08 WERURWE BURI MWAKA ARI UMUNSI MUKURU WA ABAGORE IBYO NI IJAMBO RYIYUBASHYE

  • Ubu udusimba duto twaraharenganiye kubera izo ntare ejo muzaba mutaka ngo intare zamaze inyamaswa runaka

  • Alikwaba bazungu ntasonibagira koko! Kwicaza ministre wintebe inyumayabo kweli nka rubandarwose. Bakomeje ubukoloni ndagaswi natweturaho tuzamuramabendera ngotwabonye ubwigenge. Mujyemutwubahira abayobozibacu di

  • Harya ntibavugaga kerako inyamaswa zifite agaciro kurusha impunzi? Reka turebe gato.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish