Digiqole ad

Episode 37: John agiye kureba aho ba Nelson baba, akimenya igipangu ahita akata imodoka atahageze!

 Episode 37: John agiye kureba aho ba Nelson baba, akimenya igipangu ahita akata imodoka atahageze!

Njyewe – “Yoh! Ndumva wararwanye inkundura kandi bikarangira utsinze! Ni ukuri uri umubyeyi w’intwari kuko wanze umugayo bigatuma ugira n’umugisha ukagera kuri byinshi.”

We  – “Urakoze cyane! Ahubwo nibagiwe kukwibwira, nitwa Gorette ariko nzwi ku ka byiniriro ka Gigi!”

Njyewe – “Oh! Wow! Nk’umunyamugi rwose!”

Twese – Hahhhhhhh!

Njyewe – “Twishimiye gufatanya namwe rero mu bucuruzi bw’umwuga kandi bugamije iterambere! Kunguka kwanyu ni ko kwacu, nanjye maze igihe gito muri iyi company ariko ntacyo ntazi, nk’uko nabiguhaye Online wabonye ibiciro byose n’ama promotion atandukanye dutanga, ubwo wakuzuza iriya form naguhaye ukayisinya ukayimpa ahasigaye tukakuzanira qualities zose wifuza ubundi ukatwishyura.”

Gigi – “En Bon! Ndabona koko ntacyo utazi, byose ubifite hano! Reka nuzuze gato amakarito nkeneye ahasigaye nkore print mpite mbiguha rwose.””

Gigi yatangiye kuzuza ari nako tuganira byinshi asoje asohora impapuro arasinya ubundi ndamusezera ndagenda.

Nageze ku kazi ninjira muri bureau nihuta, nkigeramo ntungurwa no gusanga umugabo wicaranye na Aliane basa nk’abahuje urugwiro, namwe murabyumva nabaye nk’uvanze amadosiye ndabasuhuza ntangira gushaka uburyo nasohoka ngo mbahe umutuzo bisanzure ntumva amabanga yabo.

Nahise ndeba Aliane maze ntangira kwivugisha,

Njyewe – “Alia! Reka nze ndebe gato umuntu hariya hanze ndaje!”

Aliane – “Oya! Banza unkorere rapport ya bariya bakozi muri zone imwe ndayikeneye cyane!”

Njyewe – “Ok! Reka nze nyikore rwose!”

Nicaye aho ntangira kwandika list y’abakozi nari mpagarariye na bo baguma guceceka nkibaza impamvu batavuga, hashize akanya numva uwo mugabo aravuze.

We – “None se ko utambwira?”

Aliane – “Nkubwira iki se kandi Germain?”

We – “Uko wambonye ku ifoto se, ni ko nsa?”

Aliane – “Uuh! Ntacyo nabivugaho!”

We – “None se kubera iki ntacyo wabivugaho, sha mbwira?”

Aliane – “Nzaba nkubwira ntacyo!”

We – “None se hari undi uzajya kubaza?”

Aliane – “Mbonye uwo mbaza namubaza byo! Ariko se ubundi tuvugishije ukuri ni wowe Germain?”

We – “Ni njyewe rwose!”

Aliane – “Ahaaa! Ubanza niba atari amaso yanjye ari telephone yanjye ihindura amasura y’abantu!”

We – “Bb! Ni ukuri ni njyewe, ariko wowe byo ni wowe pe! Nta na gato gahindutse usa n’amafoto yawe wajyaga umpa, ahubwo amafoto ndabona abeshya, wowe wa nyawe ukabije ubwiza, Oohlala!”

Aliane – “Ariko Germain! Ntabwo ubona ko turi muri bureau koko? Reka kunkorakora!”

We – “Aaah! Erega sinabyihanganira, uko uteye bishaka kumvwa n’amaboko yanjye kuko amaso yo yanyuzwe.”

Aliane – “Si ngaho, none se ubwo umunsi wa mbere umbonye wari witeze kundeba no kunkoraho, cyangwa wari uje kunganiriza ngo ibyo tuvugana kuri chart tubivugane face to face?”

We – “Oooh! Umbabarire erega nanjye si njye, ni uko nabonye igitangaza! Naho ibyo kuganira se ugirango buriya ni ngombwa ko tuba turebana amaso ku yandi? Ubu isi yabaye umudugudu erega Online yaje igakemura, ubu intoki zisigaye zivuga!”

Aliane – “Uuuuh! Ndumiwe koko! Noneho kuri wowe ubwo guhura nawe si ngombwa?”

We – “Hhhhhh! Oya ni ngombwa, ariko nyine umwanya tuzajya tubona muto nk’uyu ni uwagenewe kwisanzuranaho bihagije!”

Aliane – “Yesu we! Germain, ni wowe uri kuvuga gutyo?”

We – “None se mvuze nabi Bb? Rwose ni byo sinkubeshya, ahubwo se wanyemerera tukajya ahantu gato ukarya n’agafi nkuguriye?”

Aliane – “Oooh! Ntabwo byakunda pe! Ntabwo nata akazi!”

We – “Oya humura nta kibazo uriya musore arahaguma, si byo Aliane mwiza?”

Aliane – “Germain! Ni ukuri wenda uzashake undi mwanya ariko utari uyu nzaza, naho ubu ndi mu kazi pe!”

We – “Ooohlala! Ubu koko urabyanze?”

Aliane – “Germain! Ihangane ni ukuri niko bigenze, nzagushakira umwanya tutari mu kazi! Si byo!”

We – “Noneho ngende?”

Aliane – “Oya ntabwo nkwirukanye pe! Turaza kuvugana ahubwo!”

We – “Ok! Nta kundi reka ngende ariko sinze kukubura Online!”

Aliane – “Yego rwose pe! Ntabwo umbura ni ukuri.”

We – “Reka noneho mbwire umushoferi aze antware turaza kuvugana.”

Aliane – “Yego mubwire Germain!”

We – “Ngaho nsezera ngende kandi nishimiye kubonana nawe!”

Aliane – “Ngaho bye!”

We – “Uuh! Reka reka, uko ni ko se usezera umukunzi?”

Aliane – “Yiiiiii! Bye sha none se uragira ngo ngusezere gute?”

We – “Ndashaka nyine akab….Nako sawa basi ubwo turaza kuvugana!”

Aliane – “Hhhhhhh! Yego Germain!”

Uwo mugabo yarasohotse maze Aliane ahita ahaguruka ajya kumurunguruka ngo arebe ko yarenze, agaruka aseka cyane ahita ambwira.

Aliane – “Ariko Mana we! Nelson wamubonye se?”

Njyewe – “Namubonye kabisa felicitation!”

Aliane – “Hhhhhh! Urakoze kunsebya!”

Njyewe – “Ngusebya iki se kandi noneho?”

Aliane – “Ubwo se uriya musaza ni we unshimiye koko?”

Njyewe – “Cyane rwose, urukundo erega ni kimeza, gusa mumbabarire ko numvise ibyo mwavugaga nabuze uko mfunga amatwi, kandi na none ni wowe wanze ko nisohokera nkabaha umutuzo!”

Aliane – “Sha nta mpamvu yo gusohoka, gusa Online izakora ibara tuzi ngo ni imikororombya!”

Njyewe – “Reka! Gute se?”

Aliane – “Nkubwiye iby’uriya mugabo wakumirwa pe!”

Njyewe – “Uuuh! Gute se Alia?”

Aliane – “Uriya mugabo hashize igihe kinini mumenye, namumenye kubera umukobwa witwa Gorette wari inshuti ya mukuru wanjye kera twabanaga mu gipangu i Gikondo.

Uyu Germain rero Gorette barakoranaga ndetse bageze aho barakundana ariko ntamwizere kuko ngo yumvaga amagambo menshi yamuvugaga ko ngo atari shyashya ku bakobwa, mbega ngo yabagariraga yose!”

Njyewe – “Yeee?”Koko se byari byo cyangwa nyine yari amagambo?”

Aliane – “Sha wowe tuza urabyumva, muri uko gukundana n’uwo Gorette, bapfaga byinshi ariko bakiyunga, nari nkiri muto ariko nk’umwana w’umugi namenyaga buri kimwe cyose kuko uwo mukobwa ntacyo yahishaga mukuru wanjye.”

Umu Boss bakoreraga amaze gupfa abantu babirwaniyemo uriya Germain na we yikuriyemo aye arigendera ajya gukorera kure, urumva byabaye impamvu yo gutandukana na Gorette.

Ejo bundi rero mukuru wanjye agire atya abe agiye Online abone umuntu amwandikiye kuri Whatsaap, amubaze ati: “Nomero zanjye se uzikuye he?””

Umugabo aramusubiza ngo:  “Nzikuye kuri facebook.”

Mukuru wanjye ati: “Ese uranzi cyangwa wifuza kumenya?”

Umusore ati: “Ndifuza kukumenye mbega tukaba abacuti!”

Mukuru wanjye ati:  “Mpa ifoto basi nkurebe ntazagucaho kandi tugiye kuba abacuti.”

Umusore Germain yayohereje vuba nk’utanga ikirego, maze mu kumukubita amaso mukuru wanjye ariyamira aratubyutsa ngo tuze turebe Germain!

Twahererekanyije telephone maze koko tubona ni Germain tuzi wari umukunzi wa Gorette twabanaga. Sha mukuru wanjye yahise atangira kumubaza byinshi ariko umusore akamubwira ko ngo yakuriye hanze, aje mu Rwanda vuba.

Yamubaza aho yakoze akamubwira muri za Minisiteri, mbega yaramuragiye ibi bya nyabyo, ariko nubwo yibwiraga ko ari kumubeshya ahubwo we ubwe yaribeshyaga kuko twari tumuzi neza!

Buke buke yakomeje kujya abwira mukuru wanjye ko ngo amukunda, byose akabyereka Gorette disi wari ukimukunda nubwo yari yarasize akoze amakosa maze yabitekereza byose agahinda kakamuzonga bikomeye.

Sha Nelson! Mukuru wanjye na we yaramushutse maze umugabo aramwemerera bapanga guhura, akora kuri Gorette barajyana maze mu gihe Germain yahoberaga mukuru wanjye abona nguwo Gorette araje!

Sha yahise anyonyomba aca mu gikari niba yarasimbutse igipangu cy’aho bari bari si nzi!”

Njyewe – “Hhhhhhhhhhh! Mbega weee!”

Aliane – “Sha ubwo nyine Germain yahataye ibaba kuva ubwo ntiyongera kuvugisha mukuru wanjye aho ari ho hose.

Igihe cyarahise ikindi kirataha, Gorette business ye iramuhira ariko Mukuru wanjye ntiyashizwe yahise apanga kunyuraho ngo Gorette uryoshye cyane muri iyi minsi azahure n’uwari umukunzi we, nibwo yahise ampa nomero ye aba ari njye mwandikira.”

Njyewe – “Yampaye inka! Koko se Alia?”

Aliane -“”Sha cyane rwose! Ubwo nyine nahise ntangira kumwandikira cyane maze na we ava mu bye, ubu rero igisigaye ni kimwe ni ukubahuza na Gorette kuko ngo akimukunda sha! Yifuza kumubabarira bakongera bagakundana!”

Njyewe – “Oh! Mbega umwana mwiza!”

Aliane – “Sha urabivuga urabizi, afite urukundo nk’urwanjye maze nanjye buriya nagukunze nako uzabibona!”

Njyewe – “Ngo nzabibona?”

Nkivuga gutyo twatunguwe no kubona John yinjiye maze turaruca turarumira ahera kuri Aliane aramusuhuza nanjye aransuhuza.

John – “Ko musa n’abikanze se?”

Twese -“Hhhhhhhh!

Aliane – “Oya ntabwo twikanze pe! Twari turi kuganira bisanzwe.”

John  – “Mumeze mute se muri Capitale yacu ya Kigali?”

Twese -“Biragenda rwose!

John – “Ndabona wakamiritse sha Nelson! Urabona nta kikugora se?”

Njyewe – “Oya ntacyo rwose byose ngenda mbimenyera, ndetse n’amasoko natangiye kuyabona!”

John – “Uuuh! Koko se?”

Aliane – “Eh! Ni byo da! Yatangiye kubona amasoho ahubwo tumwitege!”

John – “Felicitation muhungu wanjye! Erega na ko courage rwose!”

Njyewe – “Merci beacoup!”

Aliane – “Mwari mwakoreye ino se Sir?”

John – “Eh! Nari naje kugura ibikoresho no kwandikisha umwana. Nelson, ni Gaju mvuye kwandikisha ejo cyangwa ejo bundi aratangira kwiga!”

Njyewe – “Wow! Byiza cyane! None se amakuru yabo? Bameze neza?”

John – “Ni meza cyane rwose, bambwiye ngo simve inaha ntabasuye ngo menye n’aho muba.”

Njyewe – “Ooh! Ni ukuri ndishimye cyane! Mpise numva mbakumbuye ahubwo!”

John – “Ok! Hanyuma se Alia, wantiza Nelson gato akanjyana aho aba nkahabona ku buryo ubutaha nzaza nzanye n’abandi tutayoboza?”

Aliane – “Nta kibazo rwose mwagenda nanjye ndaba nsigaye hano rwose.”

John – “Nelson, tujyane gato rero!”

Twarasohotse twinjira mu modoka arakata ahita amanuka umuhanda wo hepfo ntangira kuvuga.

Njyewe – “Oh! Ntabwo ari hano tunyura turayobye!”

John – “Oya turagaruka, ahubwo natekereje ko inzara ikwishe reka nze mbanze nkugurire aka brochette hano hepfo gato.”

Njyewe – “Oooh! Merci beacoup.”

Twavugaga ibyo tugeze aho yari anjyanye maze araparika, tuvamo ajya imbere ndamukurikira twinjira ahantu heza cyane nari ngeze bwa mbere turicara. Baza kutwakira, dutuma brochettes n’agafanta kuri buri umwe, ntibyatinze babizanye vuba maze dutangira kurya tunaganira dusoje arishyura turasohoka dusubira mu modoka.

Twazamutse muri wa muhanda maze ntangira kumuyobora aho anyura ari na ko tugenda twiganirira.

John – “Nizere ko atari kure rero!”

Njyewe – “Ni hafi cyane rwose, nta minota icumi irimo!”

John – “Ese ni nde wahabarangiye buriya?”

Njyewe – “Ni Aliane wahaturangiye, yaradufashije buriya tukigera hano. Eh, zamuka aho muri uwo muhanda!”

John yarakase arazamuka twaburaga nk’iminota ibiri yonyine ngo tuhagere maze ahita ahagarara nibaza uko bigenze!

John – “Nelson, murenga hano se?”

Njyewe – “Yego, ni aho ruguru ku gipangu nk’icya kane uvuye hano.”

John – “Uuuh! Igipangu gisize ibara rya shokora?”

Njyewe – “Aho rwose!”

John – “Ahantu hari inzu nini ifite ibirahuri bisa n’ibyijimye?”

Njyewe – “Yego Rwose!”

John – “Muba muri ziriya nto ziri mu gikari se?”

Njyewe – “Uuuh! Murahazi se?”

John – “……………………….”

Ntuzacikwe na Episode ya 38 muri Online Game …………..

*****************

23 Comments

  • Eehhh sibwo John ageze ahari kwa Shebuja akahamenya? Mma Brown nahagera we bizacura iki? Courage Nelson ariko attention kuri Ariane! Thx Umuseke

  • mbaye uwa1 John yikanze iki?abajyanye ibyo kwa m.brown Bose barikuboneka

  • Yoooo.!!!

  • Iyi nkuru irashimishije cyane bigeze aho biteye amatsiko menshi ,nge ndabona bizarangira john ariwe wabyaye nelson tu,conglaturation banditsi bacu mudahwema kudushimisha burimunsi ,nge ndabashimiye cyane!!!!!

  • murakoze cyane.ariko se mbaze ubu ntiwasanga john haricyo azi kuri kiriya gipangu aka ariyo mpamvu ahise ahagarara?nahose alliane we kd ubu ntibizarangira anshukiye umuhungu?ikigaragara iyi nkuru izaba ndende kd nibyo nyikundira

  • Ark abanyakigali bose bari muri iyi nkuru bafite aho bahuriye n’imitungo y’iwabo wa Maman Brown none na Gemain nawe yakuyemo aye. Gusa biragaragara ko John nawe afite icyo aziho kuri iriya nzu. Nelson wumvise icyo Aliane agutekerezaho? Ntuzatinye kumuhamiriza Brendah wagukundiye ku mutaka. Kuko ibyo Aliane agukorera nuburyo akwitwaraho ntaho bihuriye na Brendah. Mutubwire amakuru ya Dovine

  • Komerezaho rwose

  • Amaraso sha wamwumvise jhon ko akububyeyi kamaze kumugeramo,ehehe ko yumvise iyo aba akikanga ndagira nte yewe nawe ibya kiriya gipangu cyo kwa se wa maman gaju nawe abiziho twibukeko nawe yakoraga yo arinabwo yamenyanye na nyina wa nelson agahita amutera inda yavutsemo nelson,ariko bakidobya ntibabura aliane araje avangire nelson na brendah, nelson witonde da!

  • gusa jye mfite amatsiko johon biragaragarako ariwe se wa nelson buriya wa mugore waje kwa john ari nijoro agata kiki kuwa kajwiga ndumva ariwe mama wa nelson.gusa ndasaba nelson yirinde aliane adatatira igihango yagiranye na brendand

  • Aliane= Destine kbs itonde sha Eddy nako Nulison. Humura Ibyanyu imana irabizi kandi ibirimo.

  • Karabaye John abaye se wa Nelson mama brown aje iwabo

  • Courage

  • Ikigaragara cyo ni uko John ari se wa Eddy, akaba anafitanye amasano no Maman Brown. Ariya mazu ba Eddy bari kubamo akaba nayo ari aya se wa Maman Brown benewabo barwaniramo.
    John we akaba atari umwe muribo núbwo nawe yari mu muryango.

    • ngo John ni se wande? Eddy muri iyi story arimo????????

  • Ooh mbegaa!! Bigenze gut?

  • ewana bigeze aho bishye too. coup de chopeau.

  • mwuriwe honeza ncuti iyinkuru ninziza kndi irimo inyigisho gusa dukumbuye joli peee

  • Gira neza wikomereze sha Maman Brrown ni umunyamahirwe pe Nelson we bikaba akarusho!!!!Yoooh disi John arahungabanye ihangane
    Gusa umuhungu wakuvuye mu Buzima ni intwari ndavuga Nelson,maman Brown disi agiye kubona ibye

  • Byiza cyane. Mwanditsi wacu ukomeje kuba ingenzi.Umuseke rwose turabemera.
    Ibintu bikomeje gusobanuka burya ineza ntizima dore se wa Maman Brown imbuto yabibye irimo kwera nubwo we atagihari.Kandi abahemutse bagiye kubonako nya nyungu yubuhemu. Aliane mukobwa muto ushobora kuba uri umukobwa w’umutima gusa amarangamutima yawe ntazatume uhemuka uzubahe amahitamo ya Nelson.Nelson nawe uzirikane igihango ufitanye na Brendah nubwo urugendo rwanyu rurimo imitego.John azabe umubyeyi koko ntazahemukire gaju.Divine,Brown,Kenny,mama we na papa brown muduhe amukuru yabo. Umunsi mwiza

  • Iyi nkuru iraryoshye pe!!ariko na none urasanga abantu Bose bayirimo bafitanye amasano ndetse bakazanamenyana.Ntabwo ndi umwanditsi ariko bikomeje gutya ntibyazaryoha,gusa itandukanye n’iya Eddy kuko nka Maman Sarah yagiriye neza Jane bituma baba umuryango umwe ariko ntibyigeze bizamo ko basanze bafitanye isano.

  • yewe nta kuntu aho atari kwa wa mukobwa waje kubasarana bakigera kwa john pee

  • none na John yaba yaratwaye kumitungo yo kwa m.Brown?????

  • ngahoda!!konumvase abantubose bazwi kumutungo wokwa m.brawn!!?Nelson ayomakoni ugezemo,umenye kuyakatamo neza!kuko nurangara gato,urata umuhanda!impuwe sa John,zibe izakivandimwe!ntazahemukire gaju nam
    we,nkuko yahemukiye m.Nelson!aliane uzumve ibyo Nelson azakubwira kuko haraho yasize ajishije igisabo!John,ganira na Nelson,mwibwirane muve murujijo!utaragwa mumutego ngo wongere uhemuke!?bityo,m.brawn azabonereho gusubizwa ibyiwabo!kuko nimwe muzagaragaza nukuri kubyo muzi.kuko nubundi,ndabona ubumwe bwarahumuye!murakoze.

Comments are closed.

en_USEnglish