Rulindo: batashye umuhanda uhuza imirenge ya Mbogo, Ngoma na Shyorongi
Ku nkunga y’Umuryango w’ubumwe bw’uburayi n’ubufatanye na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, kuri uyu wa kane abayobozi ku mpande zombi hamwe n’abaturage batashye umuhanda mugenderano wa Kinini – Yanze – Raro – Shyorongi wa 21Km uca mu mirenge ya Shyorongi, Mbogo na Ngoma wuzuye utwaye miliyari imwe na miliyoni miringo irindwi.
Akarere ka Rulindo gaherereye mu majyaruguru y’u Rwanda kagizwe n’imisozi miremire kandi abaturage bako benshi batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi, ngo bizeye kongera inyungu iva mu buhinzi n’ubworozi kuko babonye imihanda y’imigenderano ibafasha kugeza imbuto n’amafumbire ku mirima ndetse no kugeza umusaruro ku masoko.
Uyu muhanda ukoze mu buryo burambye hifashishijwe itaka rya ‘laterite’ n’inkengero wazo zitunganyije, abaturage ba hano bavuga ko uzabafasha cyane mu buhahirane kuko aha hari hasanzwe umuhanda mubi cyane.
Maniraguga Francois Rwirungu avuga ko uyu muhanda mushya ubafasha cyane kuko kera uwashaka gushora imyaka ayo yakuragamo yayagabanaga n’uwamutwaje.
Rwirungu ati “Mbere byari ikibazo kugeza umusaruro wacu ku masoko washoboraga kweza nka toni y’ibirayi uri iyo kure, kandi i Kigali uziko hari isoko ryiza ariko kubera ko byagusabaga kubyishyurira inshuro nyinshi bigahama aha, ariko ubu kugera i Shyorongi ni ako kanya.
Mbere wabyishyuriraga ababikura mu rugo ukongera ukabyishyurira kubitwara mu modoka ugasanga ntacyo ukuyemo. Kandi kugirango tugeze amafumbire n’imbuto mu mirima byabaga ari ingorane”
Uretse uyu muhanda watashywe hanatangijwe ku mugaragaro imirimo yo kubaka undi muhanda wa Ngabitsinze-Karambo-Muyanza ufite 9 Km.
Iyi mihanda ni imwe mu iteganywa kubakwa ku nkunga ya miliyoni 40 z’amadorali yatanzwe n’Umuryango w’ibihugu by’ubumwe bw’uburayi. Iyi nkunga izakoreshwa mu kubaka no gusana ibilometero 700 by’imihanda yo mu turere turindwi.
Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Fulgence Nsengiyumva wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yavuze ko iyi mihanda izubakwa mu bice by’icyaro izafasha abaturage gahahirana no kugeza umusaruro wabo ku masoko.
Ati “ Hashyizwe imbaraga nyinshi zo kugira ngo hongerwe umusaruro w’ubuhinzi, ariko byaba bibabaje umusaruro uramutse ubonetse ukangirika utageze kw’isoko kubera kubura imihanda.”
Yasabye kandi inzego z’ibanze gufata neza iyi mihanda kugira ngo itazabangirika kandi babona ibyiza iri kubagezaho.
Bamwe mu bazi iby’imihanda bavuga ko uyu watashywe uyu munsi uburamo Dos d’âne kugira ngo hatazagira abawukoresha bakirara bigatuma habaho impanuka nyinshi zigahitana ubuzima bw’abawukoresha.
Maniraguha Francois alias Rwirungu utuye muri aka gace agira ati “ Uyu muhanda umeze neza ariko haraburamo ikintu kimwe, ikintu cya Dos d’ âne byadufasha kuko ubu ibinyabiziga biwukoresha birihuta cyane. »
Rwirungu avuga ko kuva uyu muhanda batangira kuwukoresha hari abantu batatu bamaze kwitaba Imana bazize impanuka.
Michael Ryan uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi mu Rwanda avuga ko bishimira umusaruro uva mu bikorwa binyuranye by’iterambere bateramo inkunga mu Rwanda, kandi bazakomeza.
Photos © C.Nduwayo/UM– USEKE
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW