Digiqole ad

MIGEPROF mu ngamba zikomeye z’ikibazo cyo gusambanya abana

 MIGEPROF mu ngamba zikomeye z’ikibazo cyo gusambanya abana

Minisitiri Esperance Nyirasafari avuga ijambo ryo ku munsi mpuzamahanga wahariwe umugore

Raporo y’ubushinjacyaha ya 2015- 2016 igaragaza ibirego 1 917 yagejejweho by’abana basambanyijwe. Ibi ni ibirego byavuzwe. Dosiye 1 207 nizo zajyanywe mu nkiko izigera kuri 700 zirashyingurwa kuko habuze ibimenyetso. Ikibazo cyo gusambanya abana Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’Umuryango igifiteho izindi ngamba nk’uko byatangajwe na Minisitiri Esperance Nyirasafari ku munsi mpuzamahanga w’umugore.

Minisitiri Esperance Nyirasafari avuga ijambo ryo ku munsi mpuzamahanga wahariwe umugore
Minisitiri Esperance Nyirasafari avuga ijambo ryo ku munsi mpuzamahanga wahariwe umugore

Iki kibazo kiri mu byugarije umuryango Nyarwanda ndetse na Mme Jeannette Kagame yakigarutseho mu ijambo rye kuri uyu munsi.

Muri raporo y’ubushinjacyaha harimo ibirego 1917 byo gusambanya abana, ibirego 287 byo gufata ku ngufu abantu bakuru n’ibindi 607 byo guhoza abandi ku nkeke mu buryo buhoraho, amadosiye yaburanishijwe akanasomwa ni 840.

Minisitiri Espérance Nyirasafari yatangaje ko mu guhangana n’iki kibazo bagiye gushyira imbaraga mu bukangurambaga cyane mu rubyiruko hamwe no mu bantu bakuru banyuze aho babona benshi ndetse no muri gahunda z’umugoroba w’ababyeyi.

Ati “Tuzongera imbarga mu kuganiriza urubyiruko hirya no hino mu mashuri kumenya imiterere y’imibiri yabo. Dufite ikibazo cy’abana baterwa inda bakiri bato, turagira ngo tubereke ko icyo ko ari ikibazo ariko bamenye na bo uko bagomba kwitwara ariko nanone twamagane ababahohotera.”

Minisitiri avuga kandi ko bagiye gushyira imbaraga mu marerero muri buri kagari mu gihugu kugira ngo ababyeyi bajya bahajyana abana babo mu gihe bagiye ku mirimo maze hano abana babe barinzwe ababahohotera mu ngo.

Ngo bazashyira imbaraga kandi mu gukangurira ababyeyi kudaceceka ku ihohoterwa ryakorewe abana ngo banga ko babaseka, no kudasibanganya ibimenyetso by’icyaha kuko aribyo bifasha kubona ubutabera.

Yagize ati “abantu bagomba kumenya ko ubu Isange One Stop Centers zubatswe kuri buri murenge zaje gufasha abahohotewe n’abasambanyijwe kubarinda gutwita cyangwa kwandura indwara zitandukanye.”

Agnes Muhongerwa Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Bushinjacyahaavuga ko bagihura n’ikibazo cyo gusibanganya ibimenyetso by’icyaha cyo gusambanya abana, agasaba ababyeyi kwihutira kugeza umwana kwa muganga nta kindi bamukoreye mu gihe bivuzweko yasambanyijwe.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Isange one stop centers zubatse mu bitaro bya uturere si muri buri murenge mukosore.

Comments are closed.

en_USEnglish