Karongi: Akagari ka Ruhumba karashaje cyane, ishuri ryaho naryo ni rito ku bana
Ibiro by’akagari ka Ruhumba mu murenge wa Rwankuba birashaje cyane, ababisabiramo servisi bavuga ko bidakwiriye muri iki gihe. Ku ishuri ribanza rya Rugaragara muri aka kagari naho bafite ikibazo cy’ibyumba by’amashuri bidahagije bituma abana bicara ku ntebe mu ishuri ari bane.
Anastase Murangwa utuye mu mudugudu wa Ryampande mu kagari ka Ruhumba mu murenge wa Rwankuba yabwiye Umuseke ko mu bihe bishize abaturage ubwabo bagerageje kwiyubakira ibiro by’Akagari keza mu muganda ariko bakabura isakaro imvura yagwa ikangiza inyubako bari bazamuye.
Murangwa ati “Nawe urabona ko ahantu nka hariya hadakwiye gutangirwa servisi za Leta. Inzu irashaje cyane ubona igihe cyose ko yahirima. Turasaba inzego zisumbuyeho kudufasha tukabona ibiro bishya by’Akagari kacu.”
Ntabwo bababaye ibiro by’Akagari gusa kuko banafite ikibazo cy’imbyumba by’amashuri bicye ku ishuri rya Rugaragara ugereranyije n’abana bakeneye kwiga muri aka gace.
Kuri iri shuri ribanza hari aho usanga icyumba kicayemo abana bane bane ku ntebe imwe kubera ubucye bw’ibyumba by’amashuri.
Umwe mu barimu bahigisha utifuje gutangazwa ati “Ni ikibazo kuko urabona ko abana kubigisha ngo bumve bigoranye, kandi n’amashuri amwe arashaje cyane. Akarere gakwiye kudufasha tukabona ibindi byumba byunganira ibi, n’ibitarimo ciment ikajyamo kuko urabona ko abana batigira muri conditions nyazo.”
Drocella Mukashema umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko ibibazo by’ibikorwa remezo muri kariya kagari babizi kandi bafite kubikemura mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.
Ati “Si hariya honyine, tugenda dukora n’ahandi uko ubushobozi bubonetse, ariko umwaka utaha hazarebwa uburyo hariya naho hitabwaho.”
Aha mu kagari ka Rubumba muri Rwankuba hari kandi ibibazo by’imihanda ikwiriye, amashanyarazi n’amazi meza bikiri bike.
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/ Karongi
1 Comment
Aya mashuli amenshi yubatswe hagati ya 1976-1985.Nukuvugako babandi tuvugako bakoraga nabi ko bari barasabitswe nirondakarere, abandi nyuma yimyaka irenga 20 ntacyo bigeze bamenya kuko barajwe inshinga nokubaka Kigali ishashagirana.Cyangwa nabyo twabyita irondakarere cyangwa irondamujyi rituma abatawutuyemo batibukwa na rimwe.
Comments are closed.