Digiqole ad

Amaze gusura ILPD na Gereza ya Mpanga, Minisitiri wa Mali ati “Africa yigire ubutabera ku Rwanda

 Amaze gusura ILPD na Gereza ya Mpanga, Minisitiri wa Mali ati “Africa yigire ubutabera ku Rwanda

Minisitiri Mamadou yasuye kandi gereza mpuzamahanga ya Mpanga

*Abanyarwanda bafungiye muri Mali bashobora koherezwa mu Rwanda

Mu rugendo rw’umunsi umwe Minisitiri w’Ubutabera n’Uburenganzira bwa muntu muri Mali Mamadou Ismael Konaté yakoreye mu Karere ka Nyanza amaze gusura ishuri ryigisha abanyamategeko rya ILPD na gereza mpuzamahanga ya Mpanga yavuze ko intambwe u Rwanda rumaze gutera mu butabera abona ibihugu by’Afrika bikwiye kuza kuyifataho amasomo.

Minisitiri Mamadou (wa kane uvuye ibumoso) hamwe na Isabelle Kalihangabo (PS/MINIJUST) n'umuyobozi wa ILPD Aimable Havugiyaremye (wa gatanu uvuye iburyo) hamwe n'abandi bayobozi ku ishuri rya ILPD i Nyanza
Minisitiri Mamadou (wa kane uvuye ibumoso) hamwe na Isabelle Kalihangabo (PS/MINIJUST) n’umuyobozi wa ILPD Aimable Havugiyaremye (wa gatanu uvuye iburyo) hamwe n’abandi bayobozi ku ishuri rya ILPD i Nyanza

Minisitiri Mamadou Ismaël Konaté yatemberejwe mu Ishuri ryigisha rikanateza imbere amategeko (ILPD) asobanurirwa uko imiterere y’inzego z’ubucamanza n’Ubutabera muri rusange zari zimeze mbere na nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri Mamadou yeretswe umubare muto w’abacamanza wari uhari muri icyo gihe, abwirwa ko bitari gushoboka guha Ubutabera umubare munini w’abakekwagaho kugira uruhare muri Jenoside, kuko ngo abagera ku bihumbi 200 aribo bari bafunze bazira icyaha cya Jenoside.

Isabelle Kalihangabo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera yamubwiye ko hari byinshi  u Rwanda rwakoze birimo guhugura abakozi benshi bo nzego z’ubucamanza ariko ko ngo uyu mubare utari uhagije kugira ngo abifuzaga Ubutabera babuhabwe.

Kalihangabo ati “Inkiko Gacaca nizo zadufashije kwihutsiha amadosiye y’abari bakurikiranyweho icyaha cya  Jenoside kuri ubu uyu mubare wabashije kugabanuka.”

Minisitiri Mamadou Konaté yatangaje ko aho u Rwanda rugeze mu guteza imbere Ubutabera hashimije kandi ko byagombye kubera ugero rwiza Abanyafrika by’umwihariko n’isi muri rusange kuko ngo nta handi wasanga Ubutabera nk’ubu abaturage ubwabo bihitiyemo bwanatumye bivana  mu bibazo bitari byoroshye nyuma ya Jenoside.

Ati “Ndashimira cyane Perezida Paul Kagame kubera imiyoborere myiza, ndabizeza kandi ko ibyo nabonye mu Rwanda ngiye kubitangamo ubuhamya mu gihugu cyanjye.”

Minisitiri Mamadou yasuye kandi gereza mpuzamahanga ya Mpanga
Minisitiri Mamadou yasuye kandi gereza mpuzamahanga ya Mpanga

Hano i Nyanza Minisitiri Mamadou yasuye kandi Gereza ya Nyanza (Mpanga) ifungiyemo abantu ibihumbi bitandatu birenga barimo n’abo mu gihugu cya  Sierra Léone.

Abanyarwanda 16 bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata yo mu 1994 bafungiye muri Mali.

Minisitiri MAMADOU na Isabelle Kalihangabo bemeranijweko hari ibiganiro ibihugu byombi bigiye kugirana byashoboka aba bakazoherezwa mu Rwanda.

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Nyanza

 

en_USEnglish